Miss Kamikazi Nadege arashaka gutanga umusanzu ku bana bavukana ubusembwa

Kamikazi Rurangirwa Nadege urimo wiyamamariza ikamba rya Miss Rwanda, afite umushinga ushobora gufasha abana bavukana ibibazo by’ubusembwa biturutse ku kwigabanya nabi k’utunyangingo tw’ababyeyi b’umwana.

Siyansi igaragaza ko hari abana benshi bavukana ibibazo by’ubusembwa n’ubumuga buturutse ku kuba uturangamurage two mu maraso twarigabanyije nabi mu gihe cy’isamwa ry’umwana.

Ibi bitera icyakwitwa nk’impanuka mu kwirema kw’ibice by’umwana haba ku mubiri hagaragara cyangwa se ku bwonko bw’umwana, bigatuma avukana ibibazo bishobora no kumuherekeza kugeza mu zabukuru.

Miss Kamikazi Rurangirwa Nadege urimo wiyamamariza ikamba rya Miss Rwanda muri 2020, yakoze umushinga wo kwita kuri aba bana bavukana bene ibi bibazo, kuko ngo bahura n’itotezwa, ihezwa no kudahabwa uburenganzira bwabo, ndetse ngo hari n’imiryango ibica bakivuka.

Mu gihe yiyamamazaga, Kamikazi urangije amashuri yisumbuye mu by’ubumenyi bwa Mudasobwa yavuze ko azakora porogaramu ishyirwa muri Telefoni ifasha ababyeyi kumenyesha ibibazo by’aba bana, gukusanya inkunga no gushyiraho ikigega cyo gufasha aba bana kugira ngo abakeneye kubagwa babikorerwe n’abakeneye kwigishwa mu buryo bwihariye bigishwe.

Iyi porogaramu izakorwa, izahabwa inzego z’ubuvuzi zo mu Rwanda kugira ngo ifashe mu kwigisha ababyeyi iby’izi ndwara, binigishwe abajyanama b’ubuzima kugira ngo bajye batanga amakuru ku mwana ugaragaje ibimenyetso by’ubu busembwa.

Zimwe mu mpamvu zituma Miss Rurangirwa yita kuri aba bana, ngo ni uko aba bana basa n’abahabwa akato gakabije bakanimwa uburenganzira bwabo.

Benshi muri aba bana ngo bafungiranirwa mu nzu, abandi imiryango ikabafata nk’udukoko tutagize icyo tumaze.

Kamikazi Rurangirwa Nadege ari mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 (Ifoto: Miss Rwanda)
Kamikazi Rurangirwa Nadege ari mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 (Ifoto: Miss Rwanda)

Ikibazo cy’abana bavukana ubumuga n’ubusembwa kirakomeye mu Rwanda. Dr. Ntaganda Edmond uvura abana bavukana ubusembwa mu bitaro bya CHUK, aherutse kubwira Kigali Today ko buri mwaka, muri ibi bitaro havuka nibura abana 1000. Benshi muri aba bana baba bakeneye kubagwa kugira ngo bavurwe neza, ariko uyu muganga avuga ko bafite ubushobozi bwo kubaga abana hagati ya 400 na 500 gusa.

Ubuke bw’aba baganga bita kuri bene ibi bibazo, buhangayikishije Ministeri y’Ubuzima, ariko ngo Kaminuza y’u Rwanda yabasezeranyije ko bidatinze izasohora abaganga bita kuri aba bana.

Kamikazi Rurangirwa Nadege ari mu mwiherero i Nyamata hamwe n’abandi bakobwa bagenzi be aho bitegura guhatanira ikamba rya Miss Rwanda. Aramutse atowe, uyu ni wo mushinga yakwihutira gukora mu rwego rwo kunganira aba bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka