Urubuga rushya rwa ‘Irembo’ rugiye kurushaho korohereza abarusabiraho serivisi

Urubuga rwa Irembo rutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta, rwatangije uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi batavunitse. Hari ibyemezo byatangwaga bigata agaciro nyuma y’amezi atatu bigiye kujya bitangwa mu buryo bwa burundu, ndetse umuntu usabiye serivisi ku Irembo akajya ayibona atavuye aho ari ndetse ku byemezo bimwe bikaba bitakiri ngombwa gukoresha impapuro.

Urubuga rusanzwe rwa Irembo ni uku rugaragara
Urubuga rusanzwe rwa Irembo ni uku rugaragara

Ibi byose bizatangirwa ku rubuga rushya rwiswe IremboGov 2.0 rwakorewe mu Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’Irembo bwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyamurikiwemo urwo rubuga rushya tariki 12 Gashyantare 2020.

Serivisi za Irembo ziboneka mu bice byose by’igihugu, ku buryo abaturage bazifashisha basaba serivisi zitangwa na Leta zirimo inyandiko n’ibyemezo birimo iby’amavuko, ibyo gushyingirwa, n’ibikoreshwa mu nkiko.

Abaturage bahawe serivisi binyuze kuri urwo rubuga bavuga ko ruborohereza, ariko hari serivisi zarutangirwagaho mu buryo butanoze, ibyo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yise ‘agasupu’.

Yagize ati “Bahoze bavuga ibyangombwa bisaza, icyangombwa cy’uko wapfushije umuntu bakakubwira ngo genda ushake ikindi cya kindi cyarashaje kandi umuntu ntiyazutse, ugasanga bibaye agasupu. Umuntu agasaba icyangombwa cy’uko umwana yavutse ari aho ntiyapfuye bati umwana yaravutse ariko icyangombwa kirashaje cyagombaga kuba ari amezi atatu none wowe wakizanye nyuma y’amezi atanu ugasanga na byo ni agasupu.”

Urubuga rushya rwa IremboGov 2.0 ruraboneka kuri murandasi
Urubuga rushya rwa IremboGov 2.0 ruraboneka kuri murandasi

Ibi bibazo ni byo urubuga rushya rwa IremboGov 2.0 rwamuritswe rugiye gukemura. Kuri ibyo hiyongeraho kuba ruzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi batavunitse, bitandukanye n’uko byagendaga hakoreshejwe urubuga rwa Irembo 1.0 rwari rusanzwe, nk’uko Keza Faith, umuyobozi mukuru wa Irembo abivuga.

Ati “Inzego zakoraga ku giti cyazo. Nk’ushaka gutanga ubutaka bwe ku wundi muntu, urwego rubishinzwe rukamusaba ibintu byinshi bitangwa n’urundi rwego. Urundi rugero, hari igihe ujya gusaba icyemezo cy’uko uri ingaragu wamara kugisaba ku Irembo bakagusaba kujya mu mudugudu wawe gushaka abantu bakuzi. Mukajya ku rundi rwego rwa Leta bakagusinyira ko bakuzi bakabona kuguha icyangombwa kandi ibyo byose ntabwo byakagombye kuba bimeze gutyo. Ibisabwa ku muturage, niba Leta ibifite duhuze izo nzego zibifite zivugane ziguhe serivisi ushaka igihe uyishakiye utagombye kuzizengurukamo.”

Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (i buryo) mu kiganiro n'abanyamakuru cyamurikiwemo IremboGov 2.0
Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (i buryo) mu kiganiro n’abanyamakuru cyamurikiwemo IremboGov 2.0

N’ubwo serivisi zatangwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo byari igice kuko umuturage yasabaga serivisi agafata n’umwanya wo kujya gufata icyemezo yasabye.

Uru rubuga rushya rwa IremboGov 2.0 rwatangiranye serivisi 22 za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga 100%, ibyemezo byasabwe bigahererekanywa hagati y’inzego hadakoreshejwe impapuro nk’uko Minisitiri Ingabire Paula w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo abivuga.

Yagize ati “Izo serivisi 22 ziri ku IremboGov 2.0 zizajya ziboneka mu buryo [bw’ikoranabuhanga] bwa e-Certificate. Niba watanze email yawe uzajya ubona icyo cyemezo muri email. Niba watanze nomero ya telefoni uzajya uhabwa ubutumwa bukwereka aho wanyura kugira ngo ubone cya cyemezo. Kubera iryo koranabuhanga, nta rugendo umuntu azaba agikora, n’anakenera gukoresha icyo cyemezo mu gusaba indi serivisi, ntabwo azaba akeneye ko gisohoka ku rupapuro [Printing], icyo akora ni ukuyongera mu buryo bw’ikoranabuhanga ku byangombwa asabwa kugira ngo ahabwe indi servisi.”

Mu bindi urubuga rushya rwa IremboGov 2.0 rwamuritswe ruzafasha, harimo koroshya inzira umuntu yanyuragamo asaba serivisi, umuntu akazajya anyura mu nzira eshatu gusa ari zo gusaba, kwemeza ibyo wasabye no kwishyura. Imbuga zombi, Irembo 1.0 na IremboGov 2.0 zirakomeza gukora kugeza ubwo serivisi zose ziri ku Irembo 1.0 zizaba zamaze kwimurirwa ku IremboGov 2.0.

IremboGov 2.0 rugiye kurushaho korohereza abaturage kubona serivisi batavunitse
IremboGov 2.0 rugiye kurushaho korohereza abaturage kubona serivisi batavunitse

Umuyobozi mukuru wa Irembo yavuze ko bagiranye ubufatanye mbere na mbere na MINALOC ku rubuga rwa IremboGov 2.0, bitewe n’uko serivisi z’iyo Minisiteri zirimo ibyemezo by’amavuko, iby’ingaragu n’iby’abashyingiranywe biza ku isonga mu bisabirwa ku Irembo, bikaba byihariye 20% ya serivisi zose zisabwa kuri urwo rubuga.

Ikindi kandi mu bakozi 3000 binjira mu makonti yabo kuri urwo rubuga buri munsi bafasha abaturage, 60% yabo ngo babarizwa muri MINALOC, hakiyongeraho ingingo y’uko iyi Minisiteri ishaka gutanga serivisi zayo zose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva mu mwaka wa 2015 Irembo ritangijwe, ritangirwaho serivisi 98 za Leta, ibintu byorohereza Abanyarwanda miliyoni umunani n’abanyamahanga bandi basabira serivisi zitandukanye kuri urwo rubuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi service y’IREMBOGOV2 Ninziza cyane kuko igiye kugabanya ingendo umuturage yakoraga ashaka ibyangombwa byo mu nzego z’ibanze.
ikindi kdi nangingo nsabe mufashe aba gent bakoranaga ni IREMBOGOV1 Mubashe muboherereze kode kuri E-Mail na Telephone zabo bazajya bokeresha kurubuga rushya kugirango babashe gutanga service nkuko bikwiye. Murakoze

UMUHIRE Odette yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Murakoze twishimiye ibyo bakoze Kuko bizadufasha kurushaho .visa nagirango mbabaze Ubuntu yifuza account kwirembo byaca muyihe nzira??

Ndindiriyimana celestin yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka