Abakorera mu bishanga baciwe amafaranga y’umurengera bagiye kuyasubizwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yandikiye abayobozi b’uturere 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga.

Ni amakosa ajyanye no kwaka amafaranga y’umurengera abahinga mu bishanga, mu gihe Leta ubusanzwe iteganya ko umuntu uhinga mu gishanga atanga amafaranga ibihumbi bine (4000Frw) kuri Hegitare.

Abayobozi b’uturere basabwe ibisobanuro ni Ngoma, Bugesera, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Burera, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Nyanza, Ruhango, Rusizi, Kirehe na Musanze.

Ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho umukono ivuga ko utwo turere tugomba gutanga ibisobanuro hashingiwe ku myanzuro y’umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro kuva tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 11 Werurwe 2019 aho iki kibazo cy’amafaranga acibwa abahinga mu bishanga cyaganiriweho kandi kigahabwa umurongo.

Ingingo ya 10 y’Iteka rya Perezida No. 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde n’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze cyane cyane amahoro yakwa abahinga ibishanga, ko atagomba kurenga ibihumbi bine kuri hegitari (Ha) mu gihe cy’umwaka. Ariko ubugenzuzi iyi Minisiteri yakoze muri Mutarama 2020, bwagaragaje ko utu turere twaciye aba bahinzi amafaranga arenze ateganywa n’iri teka.

Ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bwakozwe muri Mutarama 2020 bwagaragaje ko uturere duca amafaranga aruta ateganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asaba abayobozi b’uturere gutanga ibisobanuro bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020, bakagaragaza uburyo aya mafaranga yaciwe binyuranyije n’amategeko yasubizwa abahinga ibishanga.

Ni ibisobanuro bisabwe mbere y’uko umwiherero w’abayobozi utangira, iki kibazo kikaba gishobora kuzongera kukaganirwaho hagenzurwa uko imyanzuro y’umwiherero wa 16 yashyizwe mu bikorwa.

Abanyamakuru ba Kigali Today bavuganye n’abayobozi babashije kuboneka ba tumwe mu turere tuvugwa muri iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, Ayinkamiye Emerance, yabwiye umunyamakuru Sylidio Sebuharara ko bashyizwe mu makosa n’abakozi b’akarere.

Ayinkamiye avuga ko hari aho bacaga ibihumbi ijana na mirongo itanu kuri hegitare bitewe n’uko ubutaka bwera.

Yagize ati “Twari twarabyitiranyije na wa musoro w’ubutaka usanzwe, gukodesha byo byajyaga byemezwa na njyanama tugashyiraho igiciro abaturage bacu bashobora kwishyura, hari aho bishyuraga ibihumbi 200, ahandi bishyura ibihumbi 160 ku mwaka bitewe n’uko ahantu hera, ni confusion (kubyitiranya) yari yajemo, twemeje ko tugiye gusubiza abaturage amafaranga mu mwaka umwe, kuko byari bimaze imyaka myinshi natwe twabisanzeho ahubwo icyo twakoze ni ukongera amafaranga.”

Amajyaruguru:

Umunyamakuru Mutuyimana Servilien, yavuganye na bamwe mu bayobozi b’uturere mu Majyaruguru bamubwira icyabateye gukora ibinyuranyije n’ibiteganywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko ibwiriza batangiye kuryubahiriza n’ubwo batinze kurishyira mu bikorwa kubera impamvu zinyuranye.

Ngo ikibazo bagize ni uko abaturage bari bafite amasezerano bakoreraho arangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2020, mu kwezi kwa Werurwe igihembwe cyo gusora (Saison) gitangiye bagatangirana n’amasezerano mashya. Ngo ni yo mpamvu batanga ku mpamvu yo kutubahiriza iryo bwiriza.

Yasobanuye uburyo mbere y’ibwiriza gusoresha ibishanga byakorwaga, agira ati “Mbere uko byakorwaga, abahinzi cyangwa abakoresha ibishanga bakodeshwaga n’akarere, ariko akarere kagakoresha abayobozi b’imirenge akaba ari bo bakira uwo musanzu.

Avuga ko batangiye kubikosora aho ubu umusoro ujyanye n’amategeko agenga ibwiriza ryo mu mwiherero ati “Rwose twatangiye kubikosora, ibisobanuro turi gutanga ni uko twatinze gushyira mu ngiro iryo bwiriza aho twazitiwe n’ayo masezerano, ubu twatangiye kubahiriza iryo bwiriza turi gusoresha atarenze ibihumbi bine”.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, na we yavuze ko amakosa yabaye kandi ko bihutiye kuyakosora.

Agira ati “Batwandikiye, ni byo koko twarasuzumye dusanga harabayeho amakosa, icyo twakoze ni uguhita tuyakosora kandi twatangiye gushyira mu ngiro iryo bwiriza”.

Meya Nuwumuremyi avuga ko hashobora kuba harabayeho kurangara ati “Bikorwa sinari mpari, ndakeka ko habayeho kurangaraho gato bagakoresha itegeko ryari rihari ubushize, ariko twatangiye kubikosora”.

Kuri icyo kibazo kandi Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yavuze ko ku ruhande rumwe na Kampani ishinzwe gusoresha yagiye ibigiramo uruhare, aho bagendaga bandika ibinyuranye n’umusoro ukwiye gutangwa.

Ati “Abantu bo muri Ngali dukoresha hari aho bagiye bandika nabi, aho bandikaga gusoresha ibishanga kandi atari byo, bagaca n’amafaranga atari yo aho hari aho bavuganaga n’abasoreshwa rimwe bakabaca ibihumbi bine ubundi bikarengaho bikaba bitanu, bitandatu.”

Akomeza agira ati “Ikibazo ni icya Ngali, ariko hashobora kuba hari na bake mu mirenge bagiye basoresha, twari twandikiye n’imirenge. Turabikosora turayasubiza, ubu twatangiye kubahiriza ibwiriza aho ubu dusoresha ibihumbi bine bitarengaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko mu Karere abereye umuyobozi basoreshaga mu kwezi kwa Mata, imyanzuro y’umwiherero isohoka mu kwezi kwa Nyakanga, ariko baramaze gusoreshwa mu kwezi kwa kane.

Meya Uwanyirigira, yavuze ko amafaranga yasoreshejwe ari miliyoni 120 n’ibihumbi 797 n’amafaranga 360, aho yemeza ko muri ayo mafaranga bazasigarana ayo bagombaga kubona bafatiye ku mafaranga ibihumbi bine agengwa n’itegeko, andi bakazayasubiza Koperative z’abahinzi b’ibishanga.

Kirehe:

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye umunyamakuru Sebasaza Gasana Emmanuel ko bo bamaze gusubiza abahinzi ayo mafaranga. Ngo bayaciye umwaka ushize bataramenya itegeko aho umuhinzi yacibwaga amahoro y’amafaranga 600 kuri Are ariko ngo nyuma yo kumenya itegeko bihutiye kuyasubiza abahinzi. Kuri bo ngo iki kibazo cyararangiye.

Nyamagabe:

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye umunyamakuru Marie Claire Joyeuse ko aho baboneye ariya mabwiriza bitongeye, ariko ko koperative imwe yo mu Murenge wa Tare yarishye menshi yari yarayarishye mbere kuko yari yarishye ay’imyaka ibiri. Icyakora ngo barateganya kuzayabasubiza

Ngororero na Nyanza: Asaga Miliyoni 13 ni yo azasubizwa abahinzi

Ubuyobozi bw’uturere twa Ngororero na Nyanza bwabwiye umunyamakuru Ephrem Murindabigwi wa Kigali Today ko Miliyoni zisaga 13frw ari zo zizasubizwa abahinzi bakodesha ibishanga muri utwo turere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko amafaranga yarenze ku yari ateganyijwe azasubizwa abaturage abarirwa muri Miliyoni eshanu, mu gihe mu Karere ka Nyanza agomba gusubizwa abaturage abarirwa muri miliyoni umunani.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiwe abayobozi b’uturere 16 ibasaba gutanga ibisobanuro ku mafaranga yaciwe abaturage bahinga mu bishanga, igaragaza ko ayo mafaranga yaciwe hirengagijwe iteka rya Perezida wa Repubulika No. 25/01 ryo ku wa 09 Nyakanga 2012 mu ngingo yaryo ya 10.

Iryo teka rishyiraho urutonde n’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakwa n’inzego z’ibanze cyane cyane amahoro yakwa abahinga ibishanga ko atagomba kurenga 4.000frw kuri Ha1 ku mwaka.

Mu kurenga kuri iryo teka, Inama Njyanama z’Uturere twavuzwe haruguru zagiye zishyiraho amahoro acibwa abo bahinzi ku buryo nko mu Karere ka Nyanza bacibwaga ibihumbi 100frw kuri Hegitari.

Icyakora ngo nyuma yo kuganira kuri icyo kibazo, inzego z’uturere zatangiye kuganira n’abahinzi ku buryo bazasubizwa ayo mafaranga bavuga ko atari menshi kuko ngo yagiye atangwa n’abahinzi ahanini bakererewe kwishyura amahoro bityo bagakomeza kwishyura nka mbere y’uko biganiriweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororere Ndayambaje Godefroid avuga ko hari abantu bishyuye nyuma y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri bigatuma bishyura amafaranga bari basanzwe bishyura yagenwe n’inama Njyanama y’akarere ariko abishyuriye igihe bo ngo nta kibazo bafite.

Agira ati, “Byatewe na bamwe mu baje kwishyura nyuma, naho ubundi umwanzuro twari twarawushyize mu bikorwa biza guterwa n’abo baje kwishyura nyuma batabajije, ariko twiteguye kuyabasubiza. Ubuso duhingaho mu bishanga ni buto bazasubizwa arengaho gato miliyoni eshanu twamaze no kubiganiraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme na we asobanura ko inama Njyanama yagennye ibihumbi 100 kuri Hegitari imwe, mu gihe iteka rya perezida rigena ibihumbi bine gusa kuri Hegitari imwe ariko abishyuye bakaba ngo ari bake kandi ngo si ukubigirizaho nkana.

Agira ati, “Twamaze kuganira icyo iteka rivuga bityo n’abahinzi bishyuye arenga bazayahabwa habanje kurebwa ayo bishyuye n’igihe basabwaga kwishyura ibihumbi bine, tuyabasubize nta kibazo gihari twamaze kubaganiriza ubu abishyura barabikora neza nta kibazo”.

Iyi baruwa yandikiwe abayobozi habura iminsi ine gusa ngo hongere kuba umwiherero w’abayobozi uteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki ya17 Gashyantare 2020.

Umwiherero uheruka wabaye tariki ya 11 Werurwe 2019 wari wafatiwemo umwanzuro w’uko hongerwa imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane ku bikorwa by’iyamamazabuhinzi, no gukemura imbogamizi zituma ibikomoka ku buhinzi imbere mu gihugu bihenda kurusha ibiva hanze.

Muri uwo mwiherero kandi hari hanzuwe ko hasuzumwa imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi.

Iyi ni yo baruwa MINALOC yandikiye uturere 16 idusaba ibisobanuro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka