U Rwanda rumaze gusinya amasezerano 100 ajyanye n’ingendo zo mu kirere

Ku itariki 8 Gashyantare 2020, Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb.Claver Gatete yanditse kuri Twitter ko u Rwanda rumaze gusinya amasezerano agera ku ijana (100) mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Sosiyete y'Indege ya RwandAir izungukira mu gukora ingendo muri ibi bihugu (Ifoto: KT Press)
Sosiyete y’Indege ya RwandAir izungukira mu gukora ingendo muri ibi bihugu (Ifoto: KT Press)

Yagize ati “Uyu munsi u Rwanda rusinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, akorwa hagati y’ibihugu bibiri (Bilateral Air Service Agreements “BASA”). Aheruka yasinywe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’ibijyanye n’indege muri Somalia, agamije koroshya ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubufatanye mu ishoramari”.

Ku itariki 10 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yasinye andi masezerano nk’ayo n’igihugu cya Tunisia, mu gihe bari mu nama ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ayo masezero yose yasinywe, avuze ko u Rwanda rurimo gufungura inzira hirya no hino ku isi, bikarufasha muri gahunda yo kwagura ubucuruzi bwarwo, ubukerarugendo ndetse n’imikoranire myiza mu bya politiki n’ibindi bihugu.

Nk’uko Minisitiri w’ibikorwaremezo abisobanura amasezerano yasinywe ari mu nzego zitandukanye.

Hari ari ku rwego rwo gushyirwaho umukono gusa, hakaba n’ayatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Muri ayo masezerano asaga ijana u Rwanda rumaze gusinya, amenshi muri yo rwayasinyanye n’ibihugu bya Afurika. U Rwanda ntirwagarukiye muri Afurika gusa, ahubwo rwaguye imipaka, rusinyana n’ibihugu byo muri Amerika, Asia, Uburasirazuba bwo hagati (Middle East) ndetse n’ibihugu by’i Burayi.

Urebye mu mateka y’amasezerano nk’ayo u Rwanda rumaze gusinyana n’ibihugu bitandukanye, ni amasezerano agakorwa hagati y’ibihugu bibiri, agamije kugaragaza ko ibyo bihugu byemeranijwe gukorana mu bijyanye n’ingendo z’indege za gisivili zikora ubwikorezi bw’abantu n’imizigo mu kirere hagati y’ibyo bihugu.

Muri ayo masezerano hanarebwa ibiciro , ubushobozi ndetse n’uko ubucuruzi bwa buri gihugu buhagaze.

Mu mwaka wa 1944, mu gihe intambara ya kabiri y’isi yari igiye kurangira , ibihugu 54 byahuriye mu nama ahitwa i Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, biganira ku bikwiye kugenga ubwikorezi mpuzamahanga bukorerwa mu kirere (international aviation).

Inama yarangiye hasinywe amasezerano azwi nka “Chicago Convention” ashyiraho amabwiriza agenga ubwikorezi mpuzamahanga bukorerwa mu kirere.

Ayo masezerano yiswe “Chicago Convention” yashyizeho amabwiriza avuga ko nta ndege ya kimwe mu bihugu byasinye ayo masezerano yemerewe kunyura mu kirere cy’ikindi gihugu cyayasinye, itabanje kubisabira uburenganzira.

Amasezerano yo muri urwo rwego ya mbere yasinywe nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, yasinywe mu 1946, asinywa hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka