Umubyeyi n’abahungu be bakurikiranyweho kwica abana babiri bakabata mu musarane

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, rwaburanishije Madeleine Musabyuwera w’i Kibirizi mu Karere ka Nyanza n’abahungu be babiri. Bakurikiranyweho kwica no guta mu musarane abana babiri b’uwitwaga Didace Disi.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye ni rwo rurimo kuburanisha umubyeyi n'abahungu be bakurikiranyweho kwica abana babiri bakabata mu musarane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urukiko rwisumbuye rwa Huye ni rwo rurimo kuburanisha umubyeyi n’abahungu be bakurikiranyweho kwica abana babiri bakabata mu musarane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ibi ngo byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abana b’abahungu babiri b’imyaka umunani n’icumi ba Didace Disi bahungiraga mu rugo rwa Kaberuka ubu witabye Imana, na Musabyuwera ukiriho.

Nk’uko bisobanurwa na Devota Kayisire, Mushiki w’abo bana, ngo ntibari barigeze bamenya aho barengeye, ariko mu kubashakisha kugira ngo babashyingure mu cyubahiro baje kubwirwa ko bahungiye muri urwo rugo rw’abahoze ari inshuti zikomeye, bababajije bababwira ko batigeze bababona.

Mu mwaka wa 2018, umuhungu wo muri urwo rugo yashyamiranye na mushiki we, ngo aramubwira ngo “nagukubita nkaguta mu musarane, tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi Didace”, nk’uko byasobanuwe na Kayisire.

Icyo gihe ngo byarasakuje mu baturanyi, maze abo mu muryango wa Disi basaba ko umusarane ucukurwa. Icyo gihe ngo hakuwemo imibiri ine yari igiye iziritse hamwe n’umutwe umwe, nk’uko bivugwa na Gloriose Nyiribambe uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kibirizi.

Agira ati “Umubiri wagiye uza ukwawo. Imaze kugera kuri shitingi hari abavugaga ko ari imibiri ine, abandi bakavuga ko ari itandatu, n’ubwo umutwe wari umwe. Haje kuza umusaza, aravuga ati ntawe ugira itako rimwe cyangwa atatu, buri wese agira abiri. Reka abe ari yo tubara. Twabaze amatako umunani.”

Iyo mibiri ngo yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Kibilizi.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana muri 2019, abaregwaga bagizwe abere.

Impamvu ni uko ngo ababaregaga bavugaga ko mu musarane hakuwemo imibiri y’abantu bane, ariko ubuhamya bwa gitifu w’umurenge, DASSO n’ushinzwe umutekano bwo bwaravugaga ko mu musarane hakuwe umubiri umwe.

Ubushinjacyaha bwajuririye ku rukiko rwisumbuye rwa Huye, busaba ko abaregwa bahanishwa igihano cya burundu.

Bwanavuze ko n’ubwo abaregwa batsimbarara ku kuba uwo musarane warakuwemo umubiri umwe, raporo y’impuguke zoherejwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu mpera za 2019, ndetse n’iy’umutekano yatanzwe n’Akarere ka Nyanza ku Ntara, izo raporo zombi zemeza ko muri uwo musarane hakuwe imibiri ine.

Icyakora ubwo Ubushinjacyaha bwaburanaga bwasabwe ibimenyetso bishyashya by’uko koko mu mibiri yakuwe muri uwo musarane harimo n’iyabo bana bavugwa, ubushinjacyaha buvuga ko bwari butarabasha kuyipimisha ngo harebwe niba hari ifitanye isano ya bugufi na Devote Kayisire.

Na none ariko, Kayisire we avuga ko ubungubu atakwemera gupimanwa n’iyo mibiri ubu iri ku Murenge wa Busasamana, kuko na we yigeze kwigira aho yari iri agasanga hasigaye umwe, bigahuza na raporo y’uwunganira abaregwa n’iy’itsinda ry’abashinjacyaha.

Ati “Sinakwizera ko iyo mibiri yongeye kuboneka ari ya yindi yakuwe mu musarane. Keretse niba gitifu yari yarayihishe hanyuma akongera kuyigarura. Na bwo kandi sinakwizera ko atari amagufa y’ibikoko noneho yazanywe.”

Hamwe n’umuryango we kandi, Kayisire muri uru rubanza yifuje impozamarira ya miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyoni 100 z’abo bana bamaze imyaka 24 bitumwa hejuru, harimo n’izigera kuri 28 ku muryango washenguwe no kutabasha kwishyingurira abawo.

Harimo n’amafaranga yagiye akoreshwa mu buryo butandukanye nko gucukuza umusarane warimo imibiri, kujyana abatangabuhamya ahabereye urubanza no kuriha abunganizi mu by’amategeko.

Icyakora, abaregwa basabye kugirwa abere kuko na n’ubu batemera iyo mibiri yindi bivugwa ko yakuwe mu musarane, ko n’uwabonetsemo ngo wari uw’umujura wari watawemo.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 13 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Niyo imyaka yaba 1000 amaraso yinzirakarengane aragukurikirana ntibakabeshye gusa niba ari byo bemere ibihano kbx

n gentil yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ishyano riragwira umuntu wabyaye yica abana!! biteye isoni n’umubabaro ubundi uwishe na we akwiye kwicwa, ariko nkubwo bakica abana kandi bo bakabyara bakajya bagenda mu nzira bumva ari abantu mu bandi kandi ari impyisi. Mu ntambara nari mfite imyaka 9 ariko sinjya nshyikira ibintu naboneye mu Rwibutso ku Gisozi byarankomerekeje cyane icyo nananiwe kwakira ni inkuru z’impinja nabonye ku mafoto nyabusa zavukijwe ubuzima zingana n’abanjye ubu, birenze ubwenge bwa muntu sinjya mbyiyumvisha.

Bwiza yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Nibahanywe byintangarugero!!!abanyarwanda baravuga NgO:""Kayice iva mukanywa kanyirayo""

Akariza yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Bino nukuburana urwandanze!!!ariko mubigaragara bariya baba baguye muri ruriya rugo,kkuki bashwanye bavuga abana ba Disi Didaci ntibavuge abo murundi rugo rwabuze abarwo baturanye?ubutabera niburenganure abo kwa Disi bashyingure ababo

Akariza yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ubutabera nibunakirikirane bahanwe kuko byavuye mu muryango wabo.kuki se uwabivuze bakimbirana yavuze abo kwa Disi didasi atavuze abandi Bantu hafi yaho ntabandi bahari bapfuye?

Akariza yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Jyewe ndumva niyo basanga atari imibiri yabo bana,ariko bakwiye gukurikiranwa kuberako nuwowundi basanzemo nawo ari umubiri.

Byiringiro yves yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka