Aho wasohokera kuri uyu munsi w’abakundana

Abategura ibitaramo, amahoteli, utubari ndetse n’abandi batanga serivisi zitandukanye, bateguye ibirori abandi bagabanya ibiciro kuri uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa n’abakundana. Ni mu rwego rwo gufasha abakundana gutanga impano no gushimisha abakunzi babo.

Abifite, bashobora kujya muri Kigali Convetion Centre kubyina injyana za Zouk mu gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Kassav.

Ni itsinda ryamenyakanye mu myaka irenga 30 ishize mu ndirimbo zabo nka Oule, Yelele n’izindi nyinshi.

Muri iki gitaramo kandi haraba harimo Umunyarwanda Christopher Muneza, utaramana n’abitabira ari kwishimira imyaka icumi amaze muri muzika n’ibyo yagezeho.

Muri Camp Kigali kandi, Rugamba Yverry afite igitaramo yise “Love you more” aho ari kumwe n’abandi bahanzi bagenzi be nka King James, Bruce Melody, Social Mula, Queen Cha, Andy Bumuntu, Cyuza ndetse na Symphony band.

Mu mahoteli menshi hari uburyo bwashizweho ku bantu bahasohokera bakabagabanyiriza ibiciro.

Mu myidagaduro yindi itandukanye, The Gameville yateguye amasaha 12 yo kwidagadura harimo kuzenguruka Kigali ureba ubwiza bwayo, kugendera mu kirere hakoreshejwe imigozi, kurasa imyambi n’umugoroba w’imbyino za salsa na Kizomba.

Mu bukerarugendo na ho abajya mu misozi no gusura ibindi byiza nyaburanga bitatse u Rwanda baroroherezwa.

Amahoteli menshi hano muri Kigali yagiye ashyiraho amasaha agenewe abakundana, aho banagabanyirizwa ibiciro hamwe na hamwe, ahandi bagahabwa impano zigenewe abakiriya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka