Icyayi cyoherezwa mu mahanga cyiyongereyeho 10.73% muri 2018

Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko icyayi cyagurishijwe mu mahanga muri 2018 cyiyongereyeho 10.73%, ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Iyo mibare yerekana ko kugeza mu kwezi kwa Kamena 2018, hoherejwe hanze y’u Rwanda ibiro 27,824,246, bivuye ku biro 25,128,967 byoherejwe kugeza muri Kamena 2017.

Uko icyayi cyoherezwa mu mahanga cyiyongereye kandi, ni nako umusaruro ugiturukaho nawo wiyongereye, kuko muri 2018 cyinjije miliyoni z’amadorari ya Amerika 88,069,06, avuye kuri miliyoni 74,548,3014 z’amadorari ya Amerika kugeza muri Kamena 2017.

Uburyo umusaruro w’icyayi wiyongera kandi, binagaragazwa n’uburyo kigurwa muri cyamunara y’icyayi ibera muri Kenya buri cyumweru.

Uko icyayi kigurishwa mu karere

Ntwari Pie, umukozi muri NAEB ushinzwe itangazamakuru avuga ko buri cyumweru ibihugu bigize EAC hiyongereyeho Ethiopia, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Malawi na Mozambique, bihurira muri Kenya muri cyamunara.

Ibihugu bizana icyayi cyose bifite, abaguzi bakaza bakabanza bakabisogongera, hanyuma abafite ikiryoshye kurusha abandi bakaba aribo bagurisha ku giciro cyiza kurusha abandi.

Raporo y’ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Tea Trade Association) igaragaza ko muri cyamunara yo kuwa 15 na 16 Mata 2019, icyayi ibihugu bigize uyu muryango byacuruje cyazamutseho 21%, ugereranije n’icyari cyacurujwe ku matariki nk’ayo mu mwaka ushize wa 2018.

Imibare igaragara muri raporo yakozwe ku matariki ya 15 na 16 Mata 2019, muri cyamunara yabereye I Mombasa muri Kenya yerekana ko ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba byohereje hanze icyayi kingana n’ibiro miliyoni 9,6, bivuye ku biro miliyoni 7,5 ku matariki nk’aya mu mwaka wari wabanje.

Muri cyamunara yo ku matariki ya 15 na 16 Mata 2019, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri aka karere,aho rwacuruje hanze icyayi kingana n’ibiro 527,781, bivuye ku biro 467,260 byari byacurujwe kuri ayo matariki umwaka ushize wa 2018, ni ukuvuga ko rwazamutse ho 11.4% (muri icyo gihe).

Ntwari Pie, umukozi muri NAEB ushinzwe itangazamakuru avuga ko icyayi cy’u Rwanda gikunzwe cyane n’abaguzi bo hanze kurusha ibindi byo mu karere.

Yongeraho ko kwiyongera k’umusaruro bishingiye ku kuba ubuso buhingwaho icyayi bwariyongereye, ndetse n’inganda zigitunganya zikaba zariyongereye, zikava kuri 13 zikaba 15.

Intwali avuga ko NAEB ifite gahunda yo gukomeza kongera umusaruro w’icyayi kigurishwa mu mahanga haba mu bwinshi no mu bwiza, binyuze muri gahunda zinyuranye.

Ati” Ubwinshi bw’umusaruro woherezwa hanze n’umusaruro uzinjiza mu gihugu birateganya kwiyongera bitewe n’ingamba nyinshi zirimo gukora ubukangurambaga mu bashoramari, gukomeza guteza imbere no kumenyakanisha icyayi cy’u Rwanda, ndetse no gushyuraho cyamunara y’ikoranabuhanga (e-auction) nk’uburyo bwo guhatana ku masoko mpuzamahanga kandi ku giciro cyiza”.

Imibare ya NAEB igaragaza ko impuzandengo y’igiciro cy’ikilo cy’icyayi yavuye ku madorari ya Amerika 2.97 muri 2016/2017, ikagera ku madorari ya amerika 3.317 muri 2017/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka