Minisitiri Gashumba avuga ko kuboneza urubyaro bitareba umugore gusa, ahubwo bireba umuryango kandi umuryango bikaba bivuze abashakanye bombi.
Ati “Kuba umugabo si ugutera inda gusa kuko na we arebwa na gahunda zo kuboneza urubyaro. Ntabwo bireba umugore gusa ahubwo bakwiye kubifatanya bombi.”
Yemeza ko kugira ngo abagabo na bo bamenye ibyiza byo kuboneza urubyaro bifashisha bamwe bagabo babikoze bitwa ‘Champion’.
Agira ati “Ni ubukangurambaga bukomeye, hari abavuga ko umugabo wifungishije burundu aba abaye ikiremba. Si byo ni impuha. Akomeza kuba umugabo akubaka urugo, agakunda uwo bashakanye, nta gihindukaho uretse kutabyara.”
Yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2019 ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ( Baho Neza) buzarangira tariki ya 30 Nyakanga uyu mwaka.
Dr. Diane Gashumba yasabye kandi ababyeyi b’abagore kwipimisha inda hakiri kare kandi inshuro enye kuko bifasha mu gukurikirana ubuzima bwabo n’ubw’abana batwite.
Ati “Niba ababyeyi b’Abanyarwanda baramenye ubwiza bwo gukingiza abana inshuro esheshatu bakwiye no kumva ko kwipimisha inda hakiri kare bifasha kuko bamenye niba nta ndwara bafite bakwanduza umwana.
“Bakwiye guhindura imyumvire ko kwisuzumisha kare bituma babaroga kuko atari byo.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko 40% by’ababyeyi ari bo bipimisha inda inshuro enye naho mu karere ka Nyagatare bakaba bangana na 30%.
Mu gutangiza ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hanatashywe ivuriro rito rya Gikagati ryubatswe ku nkunga ya Imbuto Foundation.
Mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro mato (Health Post) 23 asanga 30 yari ahasanzwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yizeza ko uyu mwaka uzarangira utugari 106 tugize Akarere ka Nyagatare twose dufite amavuriro mato.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|