Malariya yica umwana umwe buri minota ibiri

Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku ndwara ya Malariya giherutse kumurikwa muri 2016 kigaragaza ko umwana umwe ku isi buri minota ibiri aba yishwe na Malariya.

Intumwa z'ibihugu bya EAC na DRC zirarebera hamwe uko ibyo bihugu byahangana na Malaria
Intumwa z’ibihugu bya EAC na DRC zirarebera hamwe uko ibyo bihugu byahangana na Malaria

Ashingiye kuri iyi mibare, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye impuguke zishinzwe kurwanya Malariya muri Minisiteri z’Ubuzima mu bihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bari mu nama y’iminsi ibiri i Kigali, ko gukumira Malariya mu karere bisaba gusenyera umugozi umwe.

Yagize ati “Turi hano twese kuko tuzi ko Malariya ihitana umwana umwe buri minota ibiri kandi nyamara ishobora kwirindwa.”

Minisitiri Gashumba yababwiye ko kubera iyo mpamvu buri gihugu kitagombye kwihugiraho mu kurwanya Malariya ko ahubwo ibihugu byagombwe gusenyera umugozi umwe bigahuza igenamigambi mu kuyikumira.

OMS igaragaza ko muri 2016, abatuye isi babarirwa muri miliyoni 216 barwaye Malariya, ihitana ababarirwa mu bihumbi 445, mu gihe 90% by’abo yahitanye ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko ibihugu 15 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’ibyo mu karere nk’u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania na DRC byiharira 80% bya Malariya igaragara ku isi.

Bitanu muri ibyo bihugu byiharira 50% bya Malariya yose yo ku isi, mu gihe muri ibyo bitanu harimo bitatu byo muri aka karere ari byo Uganda, Tanzania na DRC.

Virusi itera Malariya ishobora kwinjira mu muntu mu gihe arumwe n'umubu uyifite
Virusi itera Malariya ishobora kwinjira mu muntu mu gihe arumwe n’umubu uyifite

Eric Mukomena Sompwe, Umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya Malariya muri DRC, na we avuga ko nta gihugu gikwiye kurwanya Malariya ukwacyo kubera ko ibihugu by’akarere bigenderana, bigatuma abaturage babyo bayihererekanya.

Agira ati “Hari urujya n’uruza runini hagati y’abaturage bo muri kano karere, ni yo mpamvu nka DRC tugomba kwifatanya n’ibihugu bya EAC mu kurandura Malariya kuko uwashaka kuyirwanya wenyine yaba yibeshya mu gihe ihererekanywa mu rujya n’uruza rw’abantu.”

Dr Michael Katende waturutse mu bunyamabanga bwa EAC, yabwiye abitabiriye iyo nama ko kurwanya Malariya biri mu by’ibanze abakuru b’ibihugu muri EAC bashyize imbere, bityo muri iyo nama irimo kubera mu Rwanda kuva 22-23 Mata 2019, bakaba bagomba gukuramo igenamigambi risobanutse ryo kurwanya Malariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Malaria yica abantu bagera kuli 1 million buri mwaka.Abayirwara bose barenga 500 millions buri mwaka.
Cardio-vascular diseases zo zica 20 millions buri mwaka.Naho Cancer ikica 10 millions.Ariko nk’Abakristu,tugomba kwibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Isi yose izaba paradizo,iyoborwe n’abantu bazajya mu ijuru nkuko Ibyahishuwe 5:10 havuga.Ariko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Soma Imigani 2:21,22.Niyo mpamvu Bible idusaba gushaka Imana cyane,niba dushaka kuzaba muli paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka