Intore z’Abanyamakuru zatumwe kureba iby’indi mitwe y’Intore yagezeho

Intore z’Abanyamakuru zibumbiye mu mutwe w’Intore w’Impamyabigwi zatumwe hiryo no hino mu gihugu guhamya ibigwi by’indi mitwe y’intore hagamajwe kwimakaza umuco w’ubutore mu Banyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Aldo Havugimana Umuyobozi w'Impamyabigwi
Aldo Havugimana Umuyobozi w’Impamyabigwi

Peacemaker Mbungiramihigo, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, nk’urwego rwafatanije n’Itorero ry’Igihugu gutuma abanyamakuru kureba uko Itorero ritanga umusaruro mu kubaka igihugu, yashimye uburyo Impamyabigwi zitwara mu kwesa imihigo dore ko “zibikora mu kazi kazo ka buri munsi ko gutara no gutangaza amakuru.”

Mu biganiro byabanjirije gutuma Impamyabigwi kuri uyu wa 23 Mata 2019, Mbungiramihigo yagize ati “Imitwe y’Intore muzaganira na yo izadufasha kumva neza uko ubuzima bw’Abanyarwanda bumeze mu mivugire mu migirire no gufata ingamba zihamye zadufasha gukomeza ibindi bikorwa.”

Aldo Havugimana, Umuyobozi w’Impamyabigwi, ubusanzwe witwa Intore yo ku Mukondo y’Impamyabigwi, yizeje ubuyobozi bw’Itorero n’ubw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ko Intore z’Impamyabigwi zizasoza kinyamwuga ubutumwa zahawe, dore ko ngo ziri mu ziri ku isonga mu yindi mitwe y’Intore mu kwesa imihigo.

Yagize ati “Ntabwo tuvuga ko guhamya cyangwa kumenyekanisha ibyo imitwe y’Intore ikore ari ibya nonaho kubera ko umunsi ku munsi itangazamakuru ari ubuzima bw’igihugu.”

Ibi Havugimana yabivugiye ko Itorero ry’Igihugu ryagejejwe mu nzego z’ibanze guhera ku mudugudu hakaba hari amasibo kandi kuva umutwe w’Impamyabigwi washingwa mu myaka itatu ishize ukaba uvuga ibikorwa by’izo ntore zindi mu masibo zikoreramo.

Agaragaza yagarutse kuri imwe mu mihigo y’Impamyabigwi irimo kwihesha agaciro no kugaragaza ibigwi by’u Rwanda na Afurika; gusesengura, kuba maso no kurwanya abavangira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, kugaya no gushima icyiza ku mugaragaro ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’ibitangazamakuru hagamijwe gusangira amakuru afitiye igihugu akamaro.

Cyakora, yavuze ko n’ubwo imyinshi mu mihigo y’Impamyabigwi yakozweho hari ikigenda biguru ntege yizeza “ko muri uyu mwaka nta muhigo n’umwe wahizwe n’imyamyabigwi uzaba ukiri mu yagwingiye.”

Ati “Aho tuzajya hirya no hino mu ntara tugomba kuzareba ya mitwe y’Intore icyemura ibibazo by’Abanyarwanda mu nyungu z’Abanyarwanda.”

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Itorero bw’Igihugu buvuga ko iki gikorwa kigamije kureba uko umuco w’ubutore wimakazwa mu mitwe yose y’Intore zatojwe no kureba uko Itorero rihagaze mu tugari kuko ngo Itorero riramutse bikomeye byaba bisobanura ko ubuzima bw’abanyarwanda bwabwa buhagaze neza n’imyumvire yabo yarazamutse.

Perezida w’Itorero ku rwego rw’Igihugu, Eduard Bamporiki, akaba yasabye Impamyabigwi kuzitwara neza mu butumwa zahawe byaba ngombwa zikanatoza.

Yagize ati “Umurimo mwiza uwukora ukoranye n’abawuriho kuko ni bwo umenya koko ko bawukora neza, kuko muri abatoza.”

Mu gihe mu Rwanda hari abanyamakuru babarirwa mu gihumbi, kugeza ubu abatojwe mu Itorero ry’Igihugu ni 350 batojwe mu byiciro bitatu mu myaka itatu ishize.

Abahawe ubutumwa bwo guhamya ibigwi by’indi mitwe y’Intore ku ikubiro bakaba ari 31 bazabikora mu byiciro bibiri bitandukanye bakazakorera mu turere twa Gicumbi na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Bugesera na Rwamagana mu Ntara y’Ibirasirazuba, Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyamagabe mu Mujyepfo ndetse na Rusizi na Nyamasheke mu Burengerazuba.

Icyiciro cya mbere cy’ubu butumwa kikaba kizahera mu Majyaruguru, mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa 24-29 Mata 2019 naho icyiciro cya kabiri kikazakorera mu Burengerazuba no mu Majyepfo guhera ku wa 2-6 Gicurasi 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka