Moi le dernier Tutsi: Interahamwe zari gusiga Habonimana ngo bajye bareba uko Umututsi yasaga akazicwa nyuma

Umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Charles Habonimana yamuritse igitabo yise "Moi, le dernier Tutsi" nyuma yo kurokoka wenyine mu bo bari kumwe.

Iki gitabo gifite umutwe twagenekerereza mu Kinyarwanda tuti "Jyewe, Umututsi wa nyuma", Habonimana yacyanditse afashijwe n’Umufaransa Daniel Le Scornet.

Habonimana yamurikiye iki gitabo imbaga y’Abanyarwanda barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2019.

Charles Habonimana warokokeye Jenoside ahitwa Mayunzwe mu karere ka Ruhango ari naho avuka, ngo yari afite imyaka 12 ubwo yamanukaga agasozi kiswe Karuvariyo wenyine, abandi Interahamwe zibarangije.

Agira ati" Data yatujyanye kwa Kanyamashokoro(Umuhutu) wari waragiranye igihango na Sogokuru Munyampama, Interahamwe zaje kuhatwicira arazibuza azisaba kutujyana ahandi".

"Batwurije agasozi ka Mayunzwe kaje kwitwa Karivariyo, iryo zina karihawe bitewe n’umupadiri nanjye nabonye babambye ku ibuye ry’urutare aho kuri ako gasozi".

"Nabonye abantu bose babashyira hasi babakubita ubuhiri, nanjye kuko nari maze kubona umwana witwaga Toto w’inshuti yanjye bamusatuye umutwe, nasabye ko bantemesha umuhoro ku bikanu, ngahwana ntiriwe nsamba".

"Ubwo busabe bwanjye nibwo bwangize Umututsi wa nyuma, kuko uwayoboraga Interahamwe yahise yibutsa abandi ko bazasigaza Umututsi umwe w’umugabo n’uw’umugore, bakazabica nyuma kugira ngo bazajye berekana uko Umututsi yasaga".

"Mu Batutsi bose bari barazamuwe kuri Karuvariyo, ni jye wa nyuma kandi njyenyine wamanutse kuri uwo musozi ndi muzima".

Habonimana avuga ko yahise ajyanwa kuba umucakara w’Interahamwe yari ituranye n’iwabo kugeza ubwo Inkotanyi zimurokoye.

We na mushikiwe we Yvonne Uwanyirigira utari kumwe n’umuryango we i Karuvariyo, barashimira by’umwihariko Perezida Kagame wari uyoboye ingabo zari iza APR.

Uretse ubuhamya bw’ubwicanyi bwose yabonye nk’umwe mu babanye n’Interahamwe igihe kirekire, Habonimana muri "Moi, le dernier Tutsi" yashyizemo n’indirimbo.

Avuga ko indirimbo yanditsemo yari iy’ umubyeyi we yaririmbaga mbere yo kwicwa ati"Nyir’ibambe ndaje unyakire", agahamya ko abe bagiye mu ijuru.

Izindi ndirimbo ziri mu gitabo cye, ni iza Simoni Bikindi wakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi.

Habonimana yahuriye na Daniel Le Scornet mu Bufaransa muri 2016, ubwo Umuryango w’abari abanyeshuri barokotse Jenoside(GAERG) wari wagiye guhura n’ishyirahamwe ryo muri icyo gihugu rirwanya ivangura.

Le Scornet avuga ko muri iki gitabo yari umugenzi witambukira, ariko ko yabaye umutangabuhamya wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri menshi yo mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabaza Charles niba ateganya gusohora kopi y’ikinyarwanda ndetse ni icyongereza

mj yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka