Kivu Belt ibaye iya mbere mu gukora ingendo Rutsiro – Kigali

Sosiyete itwara abagenzi yitwa Kivu Belt yatangije ingendo z’imodoka hagati y’Akarere ka Rutsiro n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza abakenera kugana muri ibyo byerekezo byombi.

Kivu Belt yatangije izo ngendo z’imodoka mu muhanda Kigali – Rutsiro ku wa gatanu tariki 19 Mata 2019.

Bimenyimana Innocent ushinzwe gukurikirana ingendo n’imikorere y’imodoka za Kivu Belt (MTO) yabwiye Kigali Today ko mbere bakoreraga mu byerekezo bitandukanye birimo na Rubavu - Rutsiro – Muhanga, ariko ubu bakaba bashyizeho akarusho k’izindi modoka zizajya zikora hagati ya Kigali na Rutsiro.

Bimenyimana yagize ati “Ni twe tubaye aba mbere mu kuhakorera. Mbere twabonaga abagenzi benshi twavanaga mu Rutsiro tukabasiga i Muhanga, noneho Akarere ka Rutsiro ni ko kavuze kati ese ko abantu bacu (bajya i Kigali) mubajyana mukabasiga mu nzira ni ukubera iki?”

Akarere ngo kaganiriye n’inzego zibishinzwe zirimo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’iyo sosiyete ya Kivu Belt, igaragaza ko yiteguye kuhakorera.

Kivu Belt yatangiranye imodoka esheshatu, harimo eshatu zihagurukira i Kigali mu masaha atandukanye zerekeza i Rutsiro, n’izindi eshatu zihaguruka i Congo Nil muri Rutsiro zerekeza i Kigali.

Kongera umubare w’imodoka ngo bizaterwa n’ibyifuzo by’abakiliya hamwe n’ubwiyongere bw’abagenzi.
Kuva i Congo Nil kugera i Kigali ni amafaranga y’u Rwanda 2800.

Abakora ingendo hagati ya Rutsiro na Kigali babyishimiye

Umwe mu bakoresha uyu muhanda Rutsiro - Kigali witwa Ngenzi Jean Bosco utuye mu Murenge wa Murunda avuga ko izo modoka zizajya zihagurukira i Congo Nil muri Rutsiro ari ingirakamaro.

Ati “Baratworohereje cyane. Nk’ubu hari igihe umuntu yatekerezaga kujya i Kigali, nkanjye utuye hano i Murunda ngatega njya mu Gisiza, nkongera ngatega ingeza i Rubengera muri Karongi. Niba mfite nk’agatwaro nkishyura ukantwaza nkajya gushaka imodoka intwara, noneho nayibona nkaba ari bwo nizera ko ngiye i Kigali.”

“Ariko ubungubu umuntu azaba ashobora kwiha igihe kubera ko uzajya winjiriramo i Congo Nil ugende ugere i Kigali utavuyemo.”

Ibiro bya Kivu Belt i Congo Nil muri Rutsiro
Ibiro bya Kivu Belt i Congo Nil muri Rutsiro

Ngenzi avuga ko guhinduranya imodoka kenshi byari bibangamye kuko hari igihe umugenzi yibwaga cyangwa agatakaza imitwaro ye. Igihe na cyo ngo cyahatakariraga.

Ati “Ubwo rero urumva ko ibyo byose ari inyungu.”

Ngenzi asobanura ko hari igiye umugenzi yatahaga mu Rutsiro aturutse i Kigali, yagera i Rubengera mu Karere ka Karongi agasanga kubona indi modoka ijya i Rubavu kugira ngo imugeze muri Rutsiro ari ibibazo.

Ati “Ariko ubu tuzajya tuba twizeye ko dutaha mu rugo kuko iyo modoka igera i Congo Nil.”

Hari indi mihanda ikeneye gutunganywa kugira ngo yoroshye ingendo

N’ubwo izo modoka zihagurukira mu isantere ya Congo Nil, hari abandi bagenzi zitageraho bo muri ako karere ariko batuye mu bice byitaruye. Bimenyimana Innocent ushinzwe iby’ingendo z’izo modoka avuga ko mu duce nka Gakeri, Nkomero, Gisiza n’ahandi duherereye ku muhanda munini wa kaburimbo uva i Rubavu ho basanzwe bakoreramo , ku buryo abagenzi bazajya bashaka kwerekeza i Kigali bazajya bazanwa n’izo ziva i Rubavu zikabageza i Congo Nil kuri izo zijya i Kigali.

Naho ku baturuka mu bice bya ruguru mu mirenge ya Manihira, na za Rusebeya muri Rutsiro, mu muhanda ukomeza ukagera muri Ngororero, ho ngo ba nyiri iyo sosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt bazabanza basure umuhanda waho, barebe ko imodoka zitakwangirika cyane kuko bumvise ko utameze neza, bityo barebe niba bavugana n’akarere na ho iyo sosiyete ibe yahakorera kugira ngo abaturage baho na bo ibakure mu bwigunge.

Ubuyobozi bwa sosiyete ya Kivu Belt bwinubira ko mu muhanda wa kaburimbo bakoreramo mu Karere ka Rutsiro harimo izindi modoka zitwara abagenzi nyamara zidafite ibyangombwa bizemerera gukoreramo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gakuru Innocent, avuga ko ubu icyo kibazo kitakiriho.

Yagize ati “Icyo kibazo cyabayeho mu minsi yashize, aho abatwara taxi voiture bari batangiye kujya muri uwo muhanda ariko cyaje gukemuka, ubu nta mbogamizi zindi zirimo barahagaritswe, imodoka zikoreramo ubu ni izifite ibyangombwa, izakoraga mu buryo butemewe zarahagaritswe.”

Uyu muhanda wa kaburimbo watumye ingendo zoroha
Uyu muhanda wa kaburimbo watumye ingendo zoroha

Naho ku kibazo cy’umuhanda uhuza Rutsiro na Ngororero utameze neza, ugatuma abawuturiye baguma mu bwigunge, Gakuru yavuze ko uwo muhanda wari washyizwe muri gahunda yo gukorwa neza ku buryo bisi zakora hagati ya Rutsiro na Ngororero zajya ziwunyuramo ariko havukamo ikibazo cya rwiyemezamirimo utarawukoze ngo awurangize nk’uko Akarere ka Rutsiro kabyifuzaga.

Gakuru ati “Gahunda ihari ni uko n’ubundi ugomba gukorwa. Imodoka zisanzwe ziragenda ariko nk’ariya ma agences yo birumvikana aba akeneye umuhanda umeze neza cyane, ariko Rutsiro – Ngororero umuhanda uragendwa, uretse uturaro tumwe na tumwe ariko na two tutabuza imodoka gutambuka. Ibyo biraro bitameze neza na byo turi muri gahunda yo kubikora, hari n’ibyo batangiye gukora.”

Mu bindi abakora ingendo mu Karere ka Rutsiro bavuga byakwitabwaho, harimo gushyira kaburimbo mu muhanda uva ahitwa mu Gisiza werekeza ku bitaro bya Murunda ari na byo byonyine biri mu Karere ka Rutsiro. Ni umuhanda ukunda gukoreshwa n’imbangukiragutabara ziba zivanye abarwayi barembye hirya no hino ku bigo nderabuzima byo muri ako karere.

Uwo muhanda ukunze kwangirika mu gihe cy’imvura ndetse hakaba n’amateme awuriho na yo ateza impungenge rimwe na rimwe akadindiza n’ingendo kuko atubatse mu buryo burambye.

Ni mu gihe nyamara mbere byavugwaga ko ibikorwa byo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda uva mu Gisiza ujya i Murunda ku bitaro by’Akarere bizajyanirana no gushyira kaburimbo mu muhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu.

Gakuru Innocent ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rutsiro asobanura ko gushyira kaburimbo muri ako gahanda kajya ku bitaro i Murunda bitashobotse ko bikorwa mu gihe cyo gukora umuhanda munini gashamikiyeho kubera ko kugakora ngo bitari mu masezerano abakoze umuhanda munini bagenderagaho.

Ati “Icyakora ubu noneho ugiye gutangira gukorwa kuko isoko ryaratanzwe n’abaritsindiye barahari. Ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kuzangizwa n’ikorwa ry’uwo muhanda, ni umuhanda ugiye gutangira vuba aha.”

Nta gihe avuga ibikorwa nyiri izina bizatangiriraho n’igihe bizarangirira, gusa avuga ko kuba amasezerano yaramaze gusinywa, ngo no mu kwezi gutaha (kwa gatanu) ibikorwa bishobora gutangira, nibamara kwimura abaturage no kubishyura.

Gakuru ati “Ntabwo ari umuhanda muremure, ni ibilometero bitageze kuri bitanu, urumva ko utazatinda.”

Uwo muhanda Gisiza – Murunda uzubakwa ku bufatanye bw’Akarere n’ ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA) ukazubakwa n’Abashinwa.

Akarere karacyakeneye Gare na Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli

Mu gihe Akarere ka Rutsiro karushaho guteza imbere imihanda no koroshya ingendo, haratekerezwa no ku bindi bikorwa remezo kugeza ubu bitaboneka mu karere nk’aho imodoka zihagarara (Gare) ndetse na sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli bikenerwa n’ibinyabiziga.

Gakuru Innocent avuga ko gare hari abikorera bashaka kuyubaka ku bufatanye n’Akarere.

Ati “Hari abikorera baje kuvugana n’akarere, ariko ntabwo turumvikana uburyo bizakorwa kuko bigomba kujyana n’igishushanyo mbonera.”

Ngo hari ababyifuza batatu ariko ntibarumvikana n’akarere, haba ku bikeneye gukorwa n’uburyo bizakorwamo, ndetse n’ubushobozi abo bifuza kubaka Gare bafite.

Ati “Ni ibintu abantu bakiganiraho.”

Iyo Gare biteganyijwe ko izubakwa mu nkengero z’isantere ya Congo Nil.

Kugeza ubu kandi mu karere nta Sitasiyo icuruza lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli ibinyabiziga bikenera ihari.

Gakuru avuga ko hari Sitasiyo ebyiri zatangiye kubakwa ariko zitaruzura. Imwe irimo kubakwa ahitwa i Gakeri, indi irimo kubakwa ku Kivumu, hakaba n’indi bateganya ko izubakwa i Congo Nil.

Uyu muhanda witezweho guteza imbere ubukerarugendo mu Ntara y'Iburengerazuba
Uyu muhanda witezweho guteza imbere ubukerarugendo mu Ntara y’Iburengerazuba

Akarere ka Rutsiro kazwi mu mateka nk’akakunze gusigara inyuma mu iterambere dore ko na kaburimbo ihageze vuba mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Gakuru Innocent ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rutsiro avuga ko uwo muhanda, ukomeza ukagera no mu tundi turere two mu Burengerazuba turimo Rubavu, Karongi, na Nyamasheke kugera i Rusizi ari ingirakamaro ku rwego rw’akarere n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange.

Ati “Iriya kaburimbo yadukuye mu bwigunge, ituma n’ibyo dukora bigaragara. Dufite hotel hafi y’akarere, abahagenda bakenera gucumbika barisanga. Dufite ahandi ho gucumbika no kuruhukira hafi y’ikiyaga cya Kivu nko mu Murenge wa Boneza, ba mukerarungendo bakunda kuhatemberera ariko n’Abanyarwanda na bo baza bakaharuhukira bagasura n’ibikorwa bitandukanye.”

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Kuva i Rutsiro kugera i Kigali harimo intera y’ibilometero 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka