Kwibuka25: Abatuye Louvain-La-Neuve bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye Louvain-La-Neuve mu Bubiligi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango waranzwe n’ubuhamya, imivugo ndetse n’amagambo aganisha ku kizere n’ahazaza h’u Rwanda.

Ni ibikorwa byatangijwe n’ibikorw aby’isengesho byabereye kuri Chapelle de Source, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka mu mihanda ya Louvain-La-Neuve, mbere y’uko ibikorwa nyirizina bitangizwa n’ijambo ry’ikaze ryatanzwe na Liliane Kanzayire.

Mu batanze ubuhamya hari François Kayitakire wahoze ari perezida wa Ibuka Belgique, ndetse n’ibice by’imivugo ya Marie-Claire Uwamahoro Nyinawumuntu nka ‘Justice justice’ na ‘Time to Remember’ byasomwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye Louvain-La-Neuve.

Hatanzwe kandi ubuhamya bwa Ernest Sagaga mbere y’uko havugwa amagambo nyamukuru.

Umunyamabanga mukuru wa Ibuka Belgique Marie-Pierre Karangwa ndetse na perezida w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi Gilles Bazambanza bavuze amagambo akubiyemo ubutumwa bwamagana Jenoside ndetse atanga n’ikizere cy’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka