
Bisengimana Justin umutoza wa Sunrise avuga ko intsinzi ayikesha Imana n’abakinnyi.
Ariko na none ashima uruhare rwa Mwebaze William, Visi Perezida wa Sunrise.
Ati " Ndashima byimazeyo uruhare rwa Visi Perezida kuko n’ubwo yahaye abakinnyi amafaranga yo kwiyogoshesha ariko byabateye imbaraga zo gukina."
Ni umukino Sunrise yakinnye ibura bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga barimo Kapiteni Uwambazimana Leon ( Kawunga).
Bisengimana Justin avuga ko uretse bamwe azi imvune zabo, ngo hari n’abatakinnye kubera impamvu zishidikanywaho.

Agira ati "Regis ararwaye hari n’abandi bafite imvune ariko kuri Kawunga n’ubwo yambwiye ko afite ikibazo cy’ivi ntakereza ko bitakamubujije gukina kuko asanzwe ayikiniraho n’ubwo ntafata umwanzuro ku buzima bw’umuntu."
Ku ruhande rw’abafana, bavuga ko ibibazo biri mu ikipe byose biri ku mutwe w’umunyamabanga wayo Ntambara Steven. Ibi ni ibyavugwaga mu ndirimbo ku mukino aho bavugaga ngo "Twiyamye Ntambara siwe kamara mu ikipe, nasohoke abandi barahari."
Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana na Ntambara Steven, umunyamabanga wa Sunrise, asubiza ko bitashoboka kuvugana n’uwo munyamakuru.
Umukino wo kuri iki cyumweru Sunrise yawukinnye ifitiwe ibirarane by’amezi ane. Ni umukino wa mbere Sunrise itsinze kuva aho imikino yo kwishyura itangiriye.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|