U Rwanda rwihanganishije Sri Lanka yibasiwe n’ibitero byahitanye abarenga 290

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yihanganishije abaturage ba Sri Lanka, nyuma y’uko kuri Pasika bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigahitana abarenga 290.

Riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda yamaganye byimazeyo igikorwa cya kinyamaswa, ndetse ikanihanganisha guverinoma ya Sri lank ndetse n’abaturage bayo, cyane cyane imiryango yabuze abayo ari nako yifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Tukimara kumva iyi nkuru y’ibitero byahitanye abarenga 200 mu nsengero no muri za Hotel muri Colombo – Sri Lanka, twaguye mukantu ndetse biratubabaza.”

Umunsi wa pasika ntiwagendekeye neza abatuye Colombo muri Sri Lanka, kuko abiyahuzi bataramenyekana baturikije ibisasu mu bice umunani bihitana abarenga 290, ari nako abarenga 500 bakomerekejwe nabyo.

Mu gitondo cya Pasika, igisasu cya mbere cyaturikiye ku kiriziya ya Saint Anthony, hakurikiraho ibitero byagabwe kuri kiriziya y’ ahitwa Saint Sebastian. Ibindi bitero byahise bigabwa kuri hoteli eshatu zikomeye muri Colombo ari zo Cinnamon Grand, Shangri La na Kingsbury.

Guverinoma ya Sri Lanka yamaze gufata abagera kuri 24 bakurikiranyweho ibyo bitero, n’ubwo kugeza ubu nta makuru nyayo avuga ababigabye arajya ahagaragara.

Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku isi Papa Francis, ubwo yasomaga misa ya Pasika yaboneyeho kwamagana iki gitero, aboneraho gusaba abatuye isi kurangwa n’urukundo n’ubworoherane, bakabaho mumahoro aho guhora bashyamiranye.

Ranil Wickremesinghe minisitiri w’intebe wa Sri Lanka, yavuze ko bari babonye amakuru avuga ko bashobora kugabwaho ibitero, ibi bikaba bibaye ari byo bitero binini nyuma y’imyaka igera ku 10 iki gihugu kivuye mu ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka