Rusizi - RURA yorohereje abamotari kubona ibyangombwa

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bakiranye yombi icyemezo cyo kubemerera kujya bisabira icyangombwa kibemerera gutwara moto (autorisation de transport) mu gihe mbere cyatinzwaga no kugisaba binyuze mu makoperative bibumbiyemo bikabakururira ibihano bavuga ko kari akarengane gakomeye.

Aba Motari bishimiye ko bagiye kubona (autorisation de transport)
Aba Motari bishimiye ko bagiye kubona (autorisation de transport)

Kubona (autorisation de transport) ku bamotari b’i Rusizi bavuga ko byari bimaze kubabiza ibyuya ku buryo bamwe bendaga kubivamo. Byabasabaga kunyura mu makoperative babarizwamo kugira ngo babone icyo cyangombwa, kigatinda ndetse ntikinaboneke rimwe na rimwe kandi muri uko gutinda akaba ari nako kwandikirwa n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda utaretse na RURA ubwayo.

Mu nkuru Kigali Today yakoze tariki Nduwimana Fidele aragira ati “RURA iyo ije hano itwandikira amafaranga arenze yayandi Police itwandikira hari abo bandikiye ibihumbi Magana atatu hari n’abandi bandikiwe Magana atatu na mirongo irindwi ubona bikabije mbese.”

Habyarimana Pierre yungamo ati “Ntabwo tuzi uburyo ikibazo cyo kubona (autorisation de transport) cyananiranye mu gihugu hose mu gihe hari ibindi birenze iby’abamotari bikemuka. Tugiye gusora umusoro kunyungu Leta ntiyawuhagaritse kuko tutari gukora ikigaragara cyo ni akarengane.”

Aba motari barishimira ko bagiye guca ukubiri n'amafaranga bahoraga bacibwa bazira kutagira kiriya cyangombwa
Aba motari barishimira ko bagiye guca ukubiri n’amafaranga bahoraga bacibwa bazira kutagira kiriya cyangombwa

Nyuma y’aya marira y’abamotari bavuga ko bari bamazemo imyaka itari mike,batakambira ubuyobozi bwa RURA,ngo bubahe (autorisation de transport) ubu ibyishimo ni byose kuko buri wese agiye kujya ayibona bidatinze.

Kayigire Vincent ati “Abamotari uyu munsi turishimye kuko tugiye kujya mu muhanda tugakora akazi ntabibazo dufitanye n’abapolice, nkubu koperative y’abamotari nyoboye yari Imaze amezi icyenda itagira icyangombwa. Umu motari yabonaga umu police agahita ayoba umuhanda twari dufite ikibazo gikomeye ariko uyu munsi wa none baje kuduha (autorisation de transport) kandi nkurikije uburyo biri gukorwa bimeze neza.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko buri wese azajya yisabira (autorisation) binyuze mu ikoranabuhanga akayihabwa nta wundi binyuzeho.Uyu ni Emmanuel Asaba KATABARWA uyobora ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA ubisobanura.

Ati “Mu byukuri hari hari ikibazo mu mikoranire ya Rura n’amakoperative. Ama Koperative nayo agakorana nabi n’abamotari rero twasanze dukwiye kwigerera ku mu motari cyangwa we akatugeraho tukamuha icyangombwa ntaw’undi muntu binyuzeho niyo mpamvu turi gukorana n’irembo mu rwego rwo gukoresha ikorana buhanga ku girango tugere hose kandi byihuse, umuntu araza agasaba agahita atahana (autorisation de transport) uwo munsi.”

Mu karere ka Rusizi kugeza ubu habarurwa abamotari bazwi barenga 1000 bakaba bibumbiye mukoperative agera kuri 6.(Autorisation de transport) ni icyangombwa bavuga ko cyari kuzatuma bava muri uyu mwuga bitewe n’uburyo bagorwaga no kukibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka