Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye uburyo Abatutsi batotejwe kuva mu 1959
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko noneho batuye mu Rwanda ruha agaciro ubuzima, no kwica Umututsi bikaba bisigaye byarabaye icyaha.

Yabigarutseho tariki ya 21 Mata, abwira imbaga y’abari baje kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Ni nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ukuntu Abatutsi batotejwe kuva mu 1959.
Yabanje kugaragaza ko imbarutso y’itotezwa ry’Abatutsi ari ibaruwa ya Musenyeri Peraudin yo ku itariki 11 Gashyantare 1959.
Yagize ati “Iyo baruwa igira iti ‘Muri uru Rwanda rwacu ibidutanya n’ibitera ubusumbane mu mibereho biterwa ahanini n’itandukaniro riri hagati y’amoko, kubera ko ubukungu bwose ku ruhande rumwe ndetse n’ubutegetsi bwa politike n’ubw’ubucamanza ku rundi ruhande, biherereye mu by’ukuri ku buryo bukabije hagati y’abantu bakomoka mu bwoko bumwe.”
Yunzemo ati “Perraudin aha arasobanura ko akarengane n’ubusumbane bwose buri mu Rwanda buturuka ku Batutsi kuko Abatutsi bihariye byose, Abahutu bakaba ntacyo bafite.”

Muri iyi baruwa nyamara ngo ntaho Perraudin asobanura ko ubu busumbane bwatewe n’Abakoloni kuko mu myaka yo hagati y’1926 n’1931 habaye ivugurura ryayobowe n’uwitwaga Voisin ryo gukura Abashefu n’abasushefu b’Abahutu mu butegetsi, babigiriwemo inama n’abamisiyoneri.
Iyi baruwa rero ngo ni intangiriro yo kwigisha ingengabitekerezo y’urwango na Jenoside Kayibanda na Gitera buririyeho, bagatangira kugaragaza ibitekerezo bitoteza Abatutsi.
Kwigisha ayo macakubiri byatumye mu mpera z’umwaka w’1959 Abatutsi bicwa ndetse no mu myaka yakurikiyeho, hanyuma ku itariki 20/5/1963 hashyirwaho itegeko ry’imbabazi rusange ku babishe.
Dr. Bizimana asobanura icyo iri tegeko ryavugaga agira ati “Abahutu bishe Abatutsi, babishe mu kwibohora kw’abaturage. Abo ntibagomba gukurikiranwa. Ariko Umututsi we waba warirwanyeho, akica Umuhutu muri icyo gihe, yarwanyije ukwibohora kwa rubanda, we ntarebwa n’izi mbabazi.”

Izi mbabazi rusange rero zatumye mu 1963 no mu myaka yakurikiyeho Abatutsi bakomeza gutotezwa no kwicwa, hanyuma noneho indunduro y’ubwo bwicanyi iba ubwabaye mu 1994 hicwa abarenga miriyoni.
Aha ni na ho Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, ahera avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko noneho batuye mu Rwanda ruha agaciro ubuzima, no kwica Umututsi bikaba bisigaye byarabaye icyaha.
Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twanyuzemo, twagize amahirwe yo kuba mu Rwanda rwazutse, rwahinduye icyerekezo, u Rwanda ruha agaciro ubuzima n’ubumwe bw’abantu, kwica Umututsi byarabaye icyaha, nibura abantu bagahanwa.”

Ku rundi ruhande ariko, kuba hari abari ku isonga ry’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batarabihanirwa, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko batabyishimiye.
Yagize ati “Tuzi ko bamwe mu bari ku isonga ry’ubwicanyi bwabereye hano i Murambi ndetse no mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yose, bari barangajwe imbere na Perefe Ikibaruta, Colonel Aloys Simba na Capitaine Sebuhura Faustin. Twababajwe cyane no kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwarafunguye Colonel Simba atarangije igihano cy’imyaka mikeya, 25, yari yarakatiwe.”
Avuga kandi ko bakoze uko bashoboye ngo adafungurwa, ariko umucamanza wayoboraga uru rukiko, Theodor Meron, akanga agasiga amurekuye, dore ko yamurekuye habura iminsi ibiri ngo arangize imirimo ye.
Uwari Perefe wa Gikongoro, Laurent Ikibaruta, na we kugeza ubu ntarahanwa, ariko ngo ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubufaransa yahungiyemo buratanga icyizere ko azashyikirizwa urukiko.




Ohereza igitekerezo
|
Nuko nuko mukomeze ibi bikorwa byiza byo kwibuka aya mahano bakoze mu Rwanda rwacu kuva Abazungu barwigarurira.None nagiraga ngo mbaabe kumbonera email ya Dr.Jean-Damascene BIZIMANA,kuko nkeneye kumwoherereza zimwe mu nyandiko nataruye hano kuri ONU iNew York, ku mahano Ababirigi bakoze mu Rwanda rwacu bikitirirwa inzangano za HUTU-TUTSI.
Mukomeze ibyiza mukora mu rwa Gasabo,kandi tuzakomeza kubashyigikira mu buryo bwose boshobotse.
Israel Ntaganzwa