Abitabiriye isengesho ‘Ram Katha’ bahawe ikaze na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, yahaye ikaze abitabiriye isengesho ry’iminsi icyenda ‘Ram Katha 2019’, avuga ko ari iby’igiciro kuba barahisemo u Rwanda.

Aba banyamwuka baturuka mu gihugu cy’Ubuhinde, barongojwe imbere n’umuyobozi mu byumwuka Morari Bapu, bakaba babanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yagize ati “Ni icyubahiro kuri twe nk’u Rwanda kwakira iri sengesho. Murakaza neza murisanga kandi isengesho rizatange umusaruro uhambaye kurusha ikindi gihe.”

Yashimiye kandi Morari Bapu agira ati “Ndashimira kandi umushyitsi wacu udasanzwe Bapu, uzwi muri Afurika. Turagushimira guhitamo u Rwanda, ukaba ugiye kurumaramo iminsi icyenda.”

Perezida Kagame kandi yabashimiye kuba barahisemo kuza muri uku kwezi u Rwanda rwibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Rwose turashima iki kimenyetso cyo kwifatanya natwe, kigaragaza amahame y’ukuri, urukundo ndetse no guhumurizanya. Ibyo bikaba ari ryo pfundo ry’inyigisho za Bapu. Mu Rwanda natwe ibyo dukora bihura cyane n’izi ndangagaciro eshatu.”

Perezida Kagame yibukije kandi ko kuva mu myaka 25 ishize, abanyarwanda bahisemo ibiganiro bigamije kubaka ndetse no gukorera hamwe kugirango batsinde ikibi ndetse n’urwango.

Ati “Imbaraga ndetse n’ubwitange bw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ibi bihe byari bigoye, byaduhaye igihugu twese twishimiye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko mu bumenyi afite kuri Ram Katha, ari uko bashyira imbere ubworoherane ndetse n’ubufatanye.

Ati “Namenye umusingi w’amasomo atangwa, ku birebana n’akamaro ko kuvanaho za kirazira ndetse n’imbibi hagati y’abantu, haba mu bihugu ndetse no ku isi hose.”

Avuga ko ibi byakabereye buri wese urugero rwo kubana neza, mu bwubahane n’ubwumvikane. Ati “N’ubundi twese icyo dushaka ni ukugira uburyo bwo kubaho ubuzima bwacu kandi mu buryo bwiza ndetse tukanagira n’uruhare mu mibereho myiza y’abandi.”

Abaje mu Ram Katha basura urwibutso rwa Kigali
Abaje mu Ram Katha basura urwibutso rwa Kigali
Umuyobozi mu by'umwuka Morari Bapu agaragarizwa amateka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi mu by’umwuka Morari Bapu agaragarizwa amateka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu isi hari amadini ibihumbi n’ibihumbi.Igitangaje nuko yemera Imana zitandukanye.Urugero,aba Hindous basenga imana zirenga 30 millions.Ndetse n’abitwa Abakristu ntabwo bemera Imana imwe.Biratangaje.Urugero,benshi bemera imana y’Ubutatu (data,mwana na mwuka wera).Aba Brahnams basenga Yesu gusa,naho Abayehova bagasenga Se wa Yesu witwa Yehova.Bible ivuga ko Imana y’ukuri itemera izo mana zose.Ndetse ko ku munsi wa nyuma,izarimbura abantu batazi Imana nyakuri.Ibyo aribyo byose,Imana ni imwe gusa,Se wa Yesu nkuko Yesu yivugiye.Ibindi ni ubuyobe (apostasy).

gatare yanditse ku itariki ya: 21-04-2019  →  Musubize

Ntabwo Christo Yesu azagaruka kwimura lmana nyakuri kutabayeho, ibibyose nibimenyetso byo kurangira kwisi nokugaruka kw’Umwana wlmana hahirwa ababibona bakezwa bakitegura.

Justice yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka