Gitega: Bahangayikishijwe n’abajura babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Abatuye ndetse n’abanyura mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge bagaragaza ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa mu masaha y’amanywa ndetse n’ay’umugoroba, aho abaca muri ako gace bagera kuri batanu buri munsi bavuga ko bamburwa ibyabo, amabandi akarengera ahitwa dobandi(de bandits),no kuri ruhurura ya Mpazi.

Abagenda muri aka gace bavuga ko no ku manywa bajya bibasirwa n'abajura
Abagenda muri aka gace bavuga ko no ku manywa bajya bibasirwa n’abajura

Abatuye muri ako Kagari k’Akabahizi barinubira ubujura buhakorerwa, bakemeza ko bukorwa n’abantu batahatuye. Aho hantu hakunda guca abantu benshi bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali (Centre ville). Ni ahantu hari inzira ya bugufi kuko umuntu uva muri Nyabugogo ashaka kujya mu mujyi, kuzamuka no kumanuka n’amaguru biramworohera.

Uwitwa Kamali utuye muri ako gace ka Cyahafi mu Kagari k’Akabahizi avuga ko ubujura buhakorerwa bwabaye karande. Agira ati “Aha mpatuye igihe kinini ariko ubujura bwo burakabije. Nk’ubu ntiwavugira kuri telefoni ugenda barayigushikuza! Nk’ejobundi bambuye umukobwa telefoni rwose nka saa yine z’amaywa, bahita biruka bajya hariya muri dobandi barabura”.

Uwitwa Neema ucumbitse muri ako gace ni umwe mu bambuwe telefoni igendanwa. Avuga ko byamutunguye kwamburwa ku manywa y’ihangu.

Ati “Njyewe nta gihe kinini maze ntuye hano, ariko nari ndimo mvugana n’umuntu kuri telefoni, hanyuma numva abantu babiri, umwe asa nk’umvugishije. Mpindukiye ngo murebe, undi anshikuza telefoni yanye ahita yiruka na wa wundi amwirukaho nk’ushaka kuyimwaka, mbona barengeye epfo iyo, n’abantu bararebaga”.

Ngo si ukwambura telefoni gusa kuko haje n’ingeso yo kuniga umuntu, bakamucucura utwe twose cyane cyane mu masaha y’umugoroba. Uwitwa Andre Kubwimana ucururiza muri ako gace avuga ko biba kenshi.

Ni byo asobanura ati, “Yewe njye mbona ubujura bwarabaye umuco hano. None se ko ku mugoroba wumva umuntu avugije induru atabaza ko bamwambuye, twajya kureba abo babikoze bakarenga bajya za Mpazi cyangwa dobandi ukababura!”

Umwe mu bakora akazi k’umutekano utashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko ayo mabandi ahaba, bamwe ndetse ngo bajya bafatirwa muri ibyo bikorwa by’ubujura.

Yagize ati “Koko rwose abantu hano baramburwa. Nko mu cyumweru gishize twafashe umujura wari wambuye abantu ku manywa, yari yabajombaguye turunevisi mu mugogo, abakobwa babiri n’abahungu babiri, amaraso yarajojobaga cyane, ariko icyo gisambo twagishyikirije ubuyobozi bakijyana kugifunga.Twagifatiye hariya hepfo kuri Mpazi, cyari cyambutse kije kwihisha ino”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega ntibuhakana ikibazo cy’ubujura muri aka gace, ariko ngo bwaragihagurukiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, yagize ati “Ntitwavuga ko nta bujura buhari, ariko twabufatiye ingamba. Aho hantu tuhakora umukwabu dufatanyije n’inzego z’umutekano. Dukangurira n’abaturage kwirindira umutekano, bamenyekanisha ahari abajura ndetse n’aho bakunda guteranira, kandi banagire uruhare mu gutabarana, kugira ngo umutekano urusheho gucungwa neza”.

Ubuyobozi kandi busaba abaturage gushyira hose itara ry’umutekano nk’imwe mu nzira yabafasha kwirinda kwamburirwa mu mwijima.

Ubuyobozi buvuga ko bishoboka ko abantu bamburirwa aho irondo ndetse n’abapolisi baba bavuye mu gihe berekeje ahandi, bakaba barimo gushaka uburyo babona abashinzwe umutekano bahagije bakwira utuyira twose two muri Gitega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi ni itabare kuko bizwi ko mu Rwanda haba umutekano urumva ko aba baje babisukamwo mabisi. ariko abahatuye bafasha polisi gufatisha abo bajura no kubatuza, ituze rikagaruka.

jean yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka