Kutabahutaza si ukubera ubwoba ahubwo ni umusanzu wo kubaka igihugu - Uwarokokeye Mayaga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango baravugako nta mugambi wo kwihorera ku babiciye bafite ahubwo bagamije gufatanya mu kubaka u Rwanda.

Dusengiyumva avuga ko nta mugambi wo Kwihorera ku babiciye
Dusengiyumva avuga ko nta mugambi wo Kwihorera ku babiciye

Abarokotse Jenoside bo ku Mayaga bavuga ko mu kwezi kumwe mu cyahoze ari Komini Ntongwe, Abatutsi bari bamaze gushira ku buryo ibitero by’abicanyi byari bisigaye bihiga mu bihuru kubera kubura abo bica.

Ibyo bigaragazwa n’umubare munini w’abaruhukiye mu Rwibutso rwa Kinazi basaga ibihumbi 65 bose bishwe mu kwezi kumwe gusa hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Bagaragaza ko kandi ku Mayaga ari ho hantu ha mbere mu Rwanda abicanyi b’Abahutu n’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda babagaga Abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa kumbabura bakayirya ahitwa muri Rompuwe.

Ku Mayaga kandi ngo hari ubugome bukabije bwo kwica Abatutsi aho byari byarageze no mu bana ku buryo yaba umwana yaba umukuru yicaga kandi ntihagire gikurikirana ubuyobozi burebera.

Abarokotse Jenoside bo ku Mayaga bavuga ko na n’ubu hari abantu batarirega cyangwa ngo bemere icyaha cya Jenoside, kandi bazi ukuri, ibyo na byo bigatera intimba n’agahinda kuko usibye kutirega ngo nta n’ubwo bashaka gutanga amakuru y’ahakiri imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse bo ku Mayaga ntibazagwa mu mutego w’abagifite umutima w’urwango

Dusengiyumva warokotse Jenoside ku Mayaga mu Karere ka Ruhango avuga ko usibye abaturage bigishijwe gukora Jenoside bakidegembya kuko ntawamenye ibyo bakoze ngo abashinje, hari n’abayobozi b’icyo gihe batararyozwa ibyo bakoze harimo uwari Burugumesitiri wa Ntongwe witwa Kagabo.

Aha hantu hitwa kuri rompuwe kera hahoze rond point nto. Muri Jenoside habereye ibibi birenze imyumvire ya muntu
Aha hantu hitwa kuri rompuwe kera hahoze rond point nto. Muri Jenoside habereye ibibi birenze imyumvire ya muntu

Ibyo byose ariko ngo Abarokotse Jenoside barabirenze bafashe umwanzuro wo kwiyubaka kandi n’Ubutabera bazakomeza kubuharanira barwanya akarengane, ku buryo ngo n’uwo Kagabo wababeshyaga ko abakunda agamije kubarimbura bazashyira bakamubona.

Mu buhamya bwa Dusengiyumva Samuel wiciwe ababyeyi, n’abavandimwe be batatu agasigara wenyine, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kubaho bitari byoroshye nk’imfubyi y’imyaka 13 y’amavuko.

Dusengiyumva avuga ko hari ibyemezo byinshi yafashe kandi asangiye na bagenzi be, ku isonga hakaba hari ukubaka igihugu kurusha kongera gusubira mu macakubi no guhora, nyamara ngo byarashobokaga iyo hatabaho ubuyobozi bwiza bubanisha Abanyarwanda.

Agira ati, “Benyentongwe muri hano, twemeye kubana namwe ntawe ubidutegetse, kutabahutaza si ukubera ubwoba ahubwo ni umusanzu wo kubaka igihugu, ni icyemezo gikomeye twafashe, ndifuza ko abana banjye bane maze kubyara bazajya baza hano badafite ubwoba bwo kwicwa”.

“Bamwe muri mwebwe mugifite urwango mu mitima yanyu ntabwo kutabahutaza ari ukubatinya, nta n’ubwo byatunanira ahubwo ni uko nta mugambi dufite wo kwihorera, ntabwo tuzamena amaraso, abacu barapfuye bamwe twarababonye ariko yenda tuzakomeza tugire amahirwe n’abandi tubabone”.

Dusengiyumva asaba inzego zibishinzwe gufasha abarokotse bo ku Mayaga gushyira ibimenyetso ahabereye ubwicanyi Ndengakamere harimo aho kuri Rompuwe hokerezwaga imitima y’Abatutsi, na Nyamukumba harasiwe Abatutsi benshi babeshywe ko bajyanwe kuri Superefegitura mu Ruhango.

Kuri iki kibazo, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Germaine Kamayirese wari waje kwifatanya n’abakomoka ku Mayaga kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko hakomeza gushyirwa ho ibimenyetso biranga Amateka.

Minisitiri Kamayirese avuga ko ibimenyetso by'amateka biri muri gahunda ya Leta yo gusigasira amateka
Minisitiri Kamayirese avuga ko ibimenyetso by’amateka biri muri gahunda ya Leta yo gusigasira amateka

Avuga ko usibye Rompuwe na Nyamukumba, hakwiye no kurangizwa kubaka inzu y’Amateka y’Akarere ka Ruhango kandi hakabikwa ibimenyetso byanditse, ibihangano, Ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside n’ibitabo.

Agira ati, “Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya ikibi hashingiwe ku kuri kandi ikomeje ibishoboka byose mu gusigasira amateka ya Jenoside. Ni muri urwo rwego tugomba gukomeza gushyira hamwe ibimenyetso byadufasha gukomeza kubumbatira amateka yacu”.

Asaba kandi Abanyaruhango n’Abanyarwanda muri Rusange kwita ku rubyiruko barurinda Ingengabitekerezo ya Jenosie kugira ngo ruzabashe gukomeza kubaka igihugu kizira amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka