Bifuza ko Inkengero z’icyuzi cya Cyamwakizi zibungabungwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara burifuza ko inkengero z’icyuzi cya Cyamwakizi zabungabungwa ntikikavogerwe, kuko cyatawemo Abatutsi batabarika.

Mu Cyamwakizi hashyizwe indabo mu rwego rwo kunamira abahiciwe
Mu Cyamwakizi hashyizwe indabo mu rwego rwo kunamira abahiciwe

Iki cyifuzo, kuwa mbere tariki 22 Mata cyagaragarijwe abayobozi bari bitabiriye kwibuka Abatutsi biciwe hafi y’iki cyuzi. Mu gihe cya Jenoside, bamwe bakijugunywemo, abandi bashyirwa mu cyobo kinini cyari aho hafi.

Innocent Kimonyo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, yagize ati “Icyuzi cya Cyamwakizi twifuza ko cyabungabungwa, hakabungabungwa amateka ya hano ku buryo bufatika.”

Yavuze ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere bari gushaka ukuntu hashyirwa ikimenyetso gifatika aha ku cya Cyamwakizi, gusa ngo hari n’abifuza ko cyabungabungwa ntihagire ucyinjiramo uko yishakiye.

Kimonyo ati “Nta n’umuntu ukwiye kuza ngo yinjiremo uko ashaka, kuko gifite amateka akomeye.”

Amateka akomeye Kimonyo avuga ni ukuba cyariciweho Abatutsi benshi bari banyuze muri aka gace bashaka ukuntu bahungira i Burundi, kuko kiri hafi cyane y’iki gihugu.

Ku Cyamwakizi hakorewe urugendo rwo kwibuka
Ku Cyamwakizi hakorewe urugendo rwo kwibuka

Abajyanwaga kucyicirwaho babanzaga kubacuza imyenda, bagasigara bambaye utwenda tw’imbere, bakabazirikira amaboko mu mugongo.

Camille Ruremesha, Jenoside iba yari afite imyaka 39. Na we yageze muri aka gace ashakisha inzira imujyana i Burundi, arafatwa, yamburwa imyenda.

Agira ati “Nari nambaye ikariso gusa, ariko hejuru nari nambaye agashati bari bantije kubera imbeho.”

Abari bagiye kumutema bamusabye ya shati, ababwira ko kuyimuha bitakunda aboshye. Baramubohoye, ya shati ayikuramo arayibahereza, na we yiroha mu cyuzi kandi atari azi no koga.

Ati “Sinigeze menya koga, n’ikiziba sinacyoga. Nikubisemo mbanza kumira nka kabiri, mfata utwatsi. Amazi na yo yari yahindutse amaraso ku buryo ubwanwa bwafashemo ibiremve by’amaraso. Ku nkengero z’igishanga byari byacitse. Kwari nko gukubita ingurube amafuni. Nkakurura umurambo nkawicarira kugira ngo ntibira, umurambo wankwepa nkongera ngasoma.”

Yaje kubasha kuvamo, ahungira i Burundi.

Uriya musozi wijimye uri hakurya ya Cyamwakizi ni uw'i Burundi
Uriya musozi wijimye uri hakurya ya Cyamwakizi ni uw’i Burundi

Imibiri y’Abatutsi bajugunywe muri Cyamwakizi, uretse iyarerembaga hejuru yakuwemo, iyari yagiye hasi ntibyashobotse kuyikuramo ku buryo itanashyinguwe mu cyubahiro.

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, ku cyifuzo cya Kimonyo na we yasabye ko Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside yazabikoraho.

Yagize ati “Ibyo basabye ko hano haba ahantu abantu baza kwibukira ngira ngo ni ibintu bitanahenda. Uwahakora ubusitani bwo kwibukiramo (Jardin de la mémoire), akahatera ibiti byiza n’ibindi. Mwabirebaho.”

Prof. Dusingizemungu kandi yagarutse ku kibazo cy’ihungabana ry’abarokotse Jenoside, ryanagaragaye ku bari baje kwibukira ku Cyamwakizi, avuga ko hari igihe giterwa n’ibibazo by’imibereho baba bafite.

Yifuje rero ko ku bahabwa inkunga y’ingoboka bagenerwa nk’abarokotse Jenoside batishoboye, hajya hitabwa no ku mubare w’abo batunze mu rugo nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibigenzereza abakennye cyane ifasha.

Baje kwibukira ku Cyamwakizi
Baje kwibukira ku Cyamwakizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka