Rubavu: Umuturage yatemewe inka ‘azira kudatanga inkwano’

Abantu bataramenyekana batemye inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu, nyirayo agahamya ko byakozwe na baramu be.

Mu nka 14, ikimasa ni cyo cyatemaguwe amaguru y’inyuma n’umurizo mu masaha y’ijoro ku wa 21 Mata 2019 ubwo abashumba bari bagiye gushaka amafunguro.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Rwangara, Dusengimana Emmanuel yagaragaje ko n’ubwo hataramenyekana abamutemeye inka, akeka abavandimwe b’umugore we, akavuga ko atari ubwa mbere kuko basanzwe bafitanye amakimbirane.

Dusengimana Emmanuel avugana na Kigali Today, yasobanuye ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka na bwo baramu be babiri bagize uruhare mu kumutemera inka, ajya kubaregera abayobozi b’inzego z’ibanze, bajya gukemura ikibazo bakamukubitirayo.

Dusengimana ati “Si ubwa mbere, twari dufitanye amakimbirane ashingiye kuri iki kimasa, mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo cyaratemwe kandi menya ko aribo, mbimenyesha ubuyobozi bw’inzego zibanze ariko tugezeho barakubita bangira intere.”

Dusengimana avuga ko baramu be bamushinja kuba umukire ariko akaba atarabakwereye umukobwa wabo ubana na we, ibyo ngo bakafata nk’ubwirasi n’agasuzuguro.

Ati “Kubakwera si ikibazo cyatuma umuntu agukubita cyangwa agutemera ikimasa, bashaka ko mbakwera babimbwira nkabikora bitakunda nkabasubiza umukobwa wabo!”

Mu nama yahuje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kanzendebe Hertier, na we yabwiye abaturage ko inkwano itatuma abantu bagirira undi nabi cyangwa ngo bamwicire inka.

Inzego z’umutekano ubu zamaze gufata abantu batanu bacyekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa harimo na muramu wa Dusengimana.

Inka yatemwe yahise itangwa irabagwa kubera ko idashobora gukira. Icyakora umuyobozi w’umudugudu wa Hanika avuga ko gutema inka y’umuturage ari igikorwa kigayitse kigamije guhungabanya umutekano w’abaturage.

Mu Murenge wa Busasamana na ho hari inka eshatu zatemwe

Uretse ibyo byabaye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana na ho hatemwe inka eshatu z’uwitwa Mvuyekure.

Byamenyekanye saa saba z’ijoro, irondo riratabara, bakomeza gukurikirana haza gufatwa umushumba waziragiraga. Muri iyi minsi ngo yari yarazirukanwemo bitewe n’imikorere mibi, bigakekwa ko yaba yazitemye agamije kwihimura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko uwo waziragiraga yafashwe akaba yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo gikorwa cyo gutema amatungo kiragayitse kbs!!!

Masengesho samuel yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka