Urukingo rwa mbere rwa Malariya rwatangiye gutangwa muri Malawi

Urukingo rwa mbere rwa Malariya rutanga ikizere cyo kurinda umuntu iyi ndwara rwatangiye gutangwa muri Malawi, rukazatangwa no muri Kenya na Ghana mu byumweru bike biri imbere.

Uru rukingo, ngo rwigisha ubudahangarwa bw’umubiri uburyo bwo guhashya udukoko dutera malariya dukwirakwizwa n’imibu.

Radio yabongereza yatangaje iyi nkuru ivuga ko Dr David Schellenberg, wagize uruhare mu ikorwa ry’uru rukingo, ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye I Geneva mu Busuwisi, yavuze ko ababyeyi basabwa kuzana abana babo bagakingirwa byibura inshuro ebyiri.

Ati “Ibyiza ni uko ababyeyi bazana abana babo bagakingirwa inkingo enye ariko tuzi ko bitaborohera kubazana, izo nshuro zose kandi ku bihe bikwiye baba bahawe.”

Ku bijyanye no kumenya ikizere umuntu yagirira uru rukingo cyane cyane mu bice bitaboneka mo byoroshye serivisi z’ubuvuzi, Dr Schellenberg yavuze ko uru rukingo rutaje gusimbura ubundi buryo bwo kwirinda malariya.

Ati “Nta muntu n’umwe wakubwira ko ubu buryo buje gukuraho by’iteka malariya. Ubu ni uburyo buje kunganira ubundi bwari busanzwe nko kuryama mu nzitiramubu, gukuraho ibigunda n’ibizima by’amazi hafi y’ingo no kwivuza malariya.”

Uyu muganga avuga ko ubu buryo nibukoreshwa neza, buzagira uruhare mu kugabanya abahitanwa na malariya ku kigero cya 40%, cyane ko byagaragaye ko urwaye malariya y’igikatu imugeza kure kabone n’ubwo yaba afite byose bikenerwa ngo avurwe iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka