Abahura n’abanyamahanga kenshi bakwiye kubasobanurira amateka y’u Rwanda

Abakora imirimo ibahuza n’abanyamahanga kenshi, barasaba bagenzi babo bakora imirimo imwe kujya bafata umwanya uhagije bagasobanurira abanyamahanga babagana amateka y’u Rwanda bakumira ko hari abayafata uko atari.

Abayobozi n'abakozi basobanuriwe amateka y'igihugu n'aya Jenoside
Abayobozi n’abakozi basobanuriwe amateka y’igihugu n’aya Jenoside

Byatangajwe n’abayobozi n’abakozi ba ‘New oriental Casino Ltd’, ikora ibijyanye n’imikono y’amahirwe, ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa gatanu 19 Mata 2019.

New Oriental Casino Ltd, ni kompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe bakunze kwita ‘casino’.

Abo bakozi n’abayobozi babo basuye urwibutso, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abenshi mu bakozi ba New Oriental Casino ni urubyiruko.

Bamwe muri abo bakozi bavuga ko mu kazi bakora buri munsi bahura n’abanyamahanga benshi, barimo abazi amateka y’u Rwanda neza, abayazi nabi ndetse n’abatayazi.

Ineza Samuel ushinzwe abakozi muri New Oriental Casino, avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside, abakozi basobanukiwe kurushaho amateka yaranze igihugu, ndetse n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Basuye urwibutso bifatanya n'Abanyarwanda n'isi yose mu kwibuka
Basuye urwibutso bifatanya n’Abanyarwanda n’isi yose mu kwibuka

Ineza yongeraho ko nk’abantu bahura n’abanyamahanga buri munsi, nyuma yo kumenya aya mateka bagiye kujya bayasobanurira ababagana, ariko cyane bakibanda ku ntambwe igihugu kigezeho cyiyubaka.

Ati”Akenshi amateka tuba tunayazi. N’ubucuruzi dukora ni ubw’abanyamahanga. Biroroshye cyane kubigisha tugendeye kubyo dukuye ahangaha, tukabereka ibyabaye, ingaruka byagize, ndetse n’aho tigeze twiyubaka nk’igihugu”.

Julie Seefort, umuyobozi mukuru wa New Oriental Casino, avuga ko batekereje gusura urwibutso mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’isi yose mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, banafata mu mugongo abayirokotse.

Julie kandi avuga ko akurikije ibyo babonye n’ibyo basobanuriwe, ibyabaye mu Rwanda bibabaje ndetse bitari bikwiriye gukorerwa ikiremwamuntu.

Biyemeje kujya basobanurira abanyamahanga babagana amateka y'u Rwanda
Biyemeje kujya basobanurira abanyamahanga babagana amateka y’u Rwanda

Julie ariko avuga ko n’ubwo abanyarwanda bahuye n’ibibazo birenze imitekerereze ya muntu, ariko bagize n’amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza bwongera kubahuriza hamwe mu mahoro.

Ati” Tubabajwe cyane cyane n’ibyabaye.Ikindi nakongeraho ni uko abanyarwanda bagize amahirwe akomeye yo kugira umuyobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame, kuko ndamwubaha birenze, ndetse ndamutse nsabwe kugira icyo nifuza, nakwifuza ko abandi ba perezida bo muri Afurika n’I Burayi bamera nkawe. Kuko yongeye guhuriza hamwe abanyarwanda, ndetse bagira amahoro”.

Ni ubwa mbere New Oriental casino yitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubuyobozi bwayo buvuga ko ari ibikorwa bigiye kuba ngaruka mwaka.

Buvuga kandi ko mu bihe biri imbere, bunateganya kujya buremera imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside, mu rwego rwo kubafasha gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka