U Rwanda rwizeye ko inyubako rwahawe n’u Bushinwa itazatuma burwiba amabanga

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Abashinwa batazatwara amabanga ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo bayihaye inyubako y’ubuntu bakaba ari nabo bayubatse.

Iyi nyubako ihawe guverinoma y'u Rwanda ikazajya ikorerwamo na PRIMATURE, MININFRA, MINIJUST n'ibindi bigo biyishamikiyeho
Iyi nyubako ihawe guverinoma y’u Rwanda ikazajya ikorerwamo na PRIMATURE, MININFRA, MINIJUST n’ibindi bigo biyishamikiyeho

U Bushinwa bwigeze kuvugwaho gutwara amakuru y’ibanga y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bwubakishije inzu y’impano bwahaye uwo muryango muri 2017.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe na Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa Zheng Jianbang, batashye inyubako y’impano Leta y’u Bushinwa yahaye u Rwanda.

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika(akaba asaga miliyari 25 z’amanyarwanda), nta faranga na rimwe Leta y’u Rwanda yayitanzeho kuva ku bikoresho byose biyigize n’ibiyirimo nk’intebe n’ameza byo mu biro.

Iteganijwe kugirwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe na za Minisiteri zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ubutabera ndetse na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amateko.

Visi perezida wa SENA y'Ubushinwa hamwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda n'abandi bayobozi
Visi perezida wa SENA y’Ubushinwa hamwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’abandi bayobozi

Yubatswe mu gihe kingana n’amezi 33 kuva muri 2016, hakoreshejwe ibikoresho biva mu Bushinwa bingana na 70%, hamwe na 30% by’ibikomoka mu Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete arizeza ko nta mabanga ya Guverinoma y’u Rwanda u Bushinwa buzajya bumenya bitewe n’ibikoresho byabwo bigize iyo nyubako.

Ati"Habayeho itsinda rigizwe n’impande zombi(Abashinwa n’Abanyarwanda), ryagenzuye ibigize iyi nyubako yose kuva yatangira kubakwa".

"Ariko n’igihe yubakwaga cyose twari dufite abantu bahibereye bakurikirana umunsi ku wundi, ni ukuvuga ngo isuzuma twakoze ritwereka ko nta kibazo nk’icyo wavugaga cyabereye ku muryango wa Afurika yunze ubumwe".

Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa, Zheng Jianbang avuga ko impamvu bahaye u Rwanda iyi nyubako, ari uko barushimira kugira umutekano, korohereza ishoramari hamwe n’iterambere mu by’ubukungu.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko iyo nyubako ishimangiye kandi yongereye umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ati "Iyi nyubako ya Leta ishimangira umubano usanzweho hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, ikaba izafasha ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe n’izindi nzego gutanga serivisi zihuse kandi zinoze".

Minisiteri y’Ibikorwaremezo y’u Rwanda(MININFRA) ishimira Abashinwa kuba bakomeje guteza imbere imyubakire y’amazu n’imihanda, ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi.

Mu mazu yubatswe n’Abashinwa mu Rwanda harimo ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET),nabyo byatanzwe nk’impano y’icyo gihugu.

Mu mihanda yubatswe n’Abashinwa harimo uwa Kivu Belt, ibirometero 54 by’imihanda mu Mujyi wa Kigali bizarangira muri uyu mwaka, umuhanda Huye-Kibeho hamwe n’uwa Sonatube-Gahanga.

MININFRA ivuga ko Abashinwa bagiye kuyifasha nanone kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 43 kuri Nyabarongo guhera muri uyu mwaka.

Iyi Minisiteri ivuga ko hari indi mpano u Bushinwa buzatanga yo kubaka imihanda no kwagura ibitaro mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Abashinwa ndabazi njyewe. Gusa icyo nagiraho Inama Leta yacu nukuba Maso ntibategekwe ibigomba gukorerwamo. niba barabasabye ko primature ikoreramo ahubwo bagashyiramo indi ministeri cg ikindi kigo cya leta kuko abashinwa ni danger wallah. barakaze kuri technology.

Mushinwa yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Abashinwa si bagenzi bacu! inyungu barazifite mu gihe cy’imyaka irenze iyo tuzabaho ahubwo abuzukuru n’abazukuruzabacu nibo bo kugirwa inama mu nyandiko bakazazisoma kuko izi nzu baduha ku buntu si shyashya, Twabagira inama izi nzu zikazashyirwa hasi mu myaka itarenga 25 iza igasimbuzwa izacu twiyubakiye kuko technologie yabo niyo wabahagarara iruhande bakubaka ubarebera ntiwamemya ibyo bakuye iwabo icyabikoze . niba USA ibatinyira technologie yabo mu kwiba amakuru abarusiya bakaba uko abanyarwanda ni gute twahamya ko batayatwara bitwaje impano nkizi?!! ahubwo turebe ngo ese babikoze bakaduha izo nyubako ko nta mapine azijyaho hanyuma bakajyana amakuru azabafasha mu kuyobora isi mu myaka iri imbere twe turi guhomba cg turi kunguka? nkeka ababemererea amasezerano nkaya y’impano baba babisuzumye byose twiturize dukore twiteze imbere dutseza imbere n’Igihugu cyacu

singombwa yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Abashinwa si bagenzi bacu! inyungu barazifite mu gihe cy’imyaka irenze iyo tuzabaho ahubwo abuzukuru n’abazukuruzabacu nibo bo kugirwa inama mu nyandiko bakazazisoma kuko izi nzu baduha ku buntu si shyashya, Twabagira inama izi nzu zikazashyirwa hasi mu myaka itarenga 25 iza igasimbuzwa izacu twiyubakiye kuko technologie yabo niyo wabahagarara iruhande bakubaka ubarebera ntiwamemya ibyo bakuye iwabo icyabikoze . niba USA ibatinyira technologie yabo mu kwiba amakuru abarusiya bakaba uko abanyarwanda ni gute twahamya ko batayatwara bitwaje impano nkizi?!! ahubwo turebe ngo ese babikoze bakaduha izo nyubako ko nta mapine azijyaho hanyuma bakajyana amakuru azabafasha mu kuyobora isi mu myaka iri imbere twe turi guhomba cg turi kunguka? nkeka ababemererea amasezerano nkaya y’impano baba babisuzumye byose twiturize dukore twiteze imbere dutseza imbere n’Igihugu cyacu

singombwa yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Byiza cyane kabisa. Ni uguhindura abaterankunga, nta guhora twerekeje amaso n’amaboko kuri USA na Europe kuko China muri aka kanya niyo ufite ikigaragara itanga abandi ni abatera bibazo. Ndishimye.

Benimana Pascal yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Abashinwa koko? nizereko iyo nzu ataribo bategetse ibikorwa bizakorerwa.

Eric yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

jye mbonako ubushinwa aricyobugani murwanda bicyo nukwitondera ubushinwa

olivier yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Nibyiza kubera umubano dufitanye nibyiza cyane kand turabashimira pe

MURAGIJIMANA Eric yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Njye ntuye china nkurikije uburyow abashinwa badusuzugura ndetse bahora bavugango baradutunze rwose ibi ntibyakabayeho ikindi abashinwa ni abahanga amabanga rwose yo azibwa pe baturangije

Sarando yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Iyo nyubako iri hafi hagati ya minaffet na primature.gusa nanjye simpamya ko iyo nzu yagaciro kangana gutyo ari ubuntu gusa.abashinwa ntabyubuntu bana

Jimmy usengimana yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

U Rwanda narwo rugiye kuba kimwe mu bihugu ubushinwa bwagize ingaruzwamuheto kubera iyo ruswa. Nimutegereze karabaye ahubwo! Birazwi ko nta faramga ry’abashinwa ripfa ubusa, bityo rero u Rwanda rwitegure kuzishyura byinshi nirenze ibyo bahawe

claude yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Ko numva uRwanda rwishimiye ibyubusa cyane? Amabanga niyo abashinwa bashaka atari ibyo baba bubaka ibitaro cyangwa amashuri kubuntu. Ngo abashinwa nibo bagenzuye ibyo bikoresho. Nizere ko atari abanshinwa bategetse urwanda ibikorwa bizajya bikorerwa muriyo nyubako.

Chad yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

baduhaye nameza ? nintebe ? bazayiba rwose

berchmas yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Ko mutavuze aho yubatse koko? ?? Ni Nyarugenge? Gasabo, kicukiro? ?mbega abanyamakuru

Dada yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Yubatse Ku kimihurura hafi nahubatse minaffet,ahasanzwe premature ya kera,hafi naza Rwanda revenue,minadef,... Muri Gasabo!

Gratien yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka