Ubuhamya bwa Siboniyo wahuye n’interahamwe zifite ibice by’imibiri

Siboniyo Walter, wo mu karere ka Gakenke ari naho yarokokeye Jenoside, avuga ko ubwo yari ageze kuri bariyeri y’Interahamwe ahitwa i Mukinga, ahunga ngo yasanze zifiye ibiganza n’amaboko by’abantu zimaze kwica.

Siboniyo Walter
Siboniyo Walter

Ni mu buhamya yatangiye mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke (Buranga) mu murenge wa Kivuruka ahiciwe imbaga y’Abatutsi.

Siboniyo, ngo akigera kuri bariyeri y’ahitwaga ku Kavumu, ngo yaguye mu gico cy’Interahamwe asanga ziri kumva indirimbo ya Cecile Kayirebwa.

Ati“Bati nturi inkotanyi? nti sindi yo, bati urajya he nti ngiye i Rwaza, ese Mubirigi uramuzi? Nti ntabwo muzi, kandi uwo ni Papa bari bamaze kwica”.

Ngo bamubyinishije indirimbo ya Kayirebwa, bamubwira bati “ugiye guceza iyi ndirimbo ya bene wanyu, bari kuvugira mu Birunga nurangiza tukwice”.

Uko yabyinaga ni nako bacukuraga bongera icyobo cyari hafi yabo, uko abyina bakagenda bamuhagarika bati igere muri uyu mwobo, bakamugeramo basanga ukiri muto bagakomeza gucukura ari nako bamutegeka guceza iyo ndirimbo.

Siboniyo avuga ko ubwo bacukuraga icyo cyobo cyo kumuhambamo, ngo yagize amahirwe haza umugabo atazi, abuza interahamwe kumwica.

Ati “Uwo mugabo wangiriye neza, sinzi niba akiriho naramubuze, yaraje arababwira ati ariko ako mwakaretse kakigendera ko muzakica mwitonze, akimara kunkura mu menyo ya Rubamba twakomeje kujyana ambwira ko ari Umukatejisite”.

Akomeza agira ati “Twakomeje kugenda tuganira ambaza ababyeyi, kubera ko nari meze nk’uwapfuye naramaze kwiheba, ndavuga nti data ni Mubirigi, kubera ko nabonaga ko yakoreye Imana ntacyo antwara, arambwira ngo umbaza wese ndavuga ko uri umwana wanjye ngiye ku kuvuza”.

Siboniyo ushimira cyane uwo mugabo, avuga ko yamunyujije kuri bariyeri ebyiri z’interahamwe azibeshya ko ari umuhungu we.

Ati “Yanyujije kuri bariyeri yahitwa ku Rusenge, avuga ko ndi uwe agiye kumvuza, tunyura no kuri bariyeri yahitwa kuri Mukinga, aho hose twanyuraga, twahuraga n’abantu bafite ibiganza n’amaboko y’abantu bamaze kwica.

Siboniyo avuga ko bakimara kurenga kuri iyo bariyeri, uwo mugabo yakomeje kumuherekeza kugera abonanye n’umuryango we i Rwaza.

Ati nkigera i Rwaza nasanze na Masenge yahahungiye numva nduhutsemo, akomeza kunganiriza ampa n’icyizere cyo kubaho.

Ambwira ati “Mwana wanjye hari ubwo tuzakira”.

Siboniyo agira ati “Nabaye mu mwobo, nkajya numva ko Inkotanyi ziri kotsa igitutu ingabo zari iz’u Rwanda, Inkotanyi zihageze mva ibuzimu njya ibumuntu, ntangira kubona urumuri rw’isi, ntangira kubona icyizere”.

Siboniyo, avuga ko yari yarazinutswe ishuri aho yumvaga ibyo kwiga kuri we byararangiye nyuma yo kubura umuryango, ariko ngo abenshi bamugira inama yo gusubira mu ishuri.

Ati “Hari benshi bandemye agatima, nk’umugabo witwa Etienne yambereye imfura, cyane ko nari narazinutswe ishuri bitewe n’uburyo nari maze kubura abantu benshi mu muryango, ariko yaranyigishije nsubira mu ishuri, na Leta itangira kutwereka ko turi kumwe, idufasha muri byinshi, twumva ubuzima butangiye kugaruka.

Akomeza ubuhamya bwe agira ati “Tugeze ku ntera yo kwiyubaka, tugeze ku rwego rwa Ndi umunyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka