Mu gihe cy’ibyitso Umututsi yari afite agaciro ka 1500 FRW - Hon Gasamagera

Hon. Gasamagera Wellars avuga ko mu 1994 hafunzwe abitwaga ibyitso by’Inkotanyi kandi Abatutsi bakamburwa agaciro kugeza ku mafaranga 1500 FRW.

Gasamagera avuga ko yafunzwe mu byitso aho umututsi yari afite agaciro ka 1500 frw
Gasamagera avuga ko yafunzwe mu byitso aho umututsi yari afite agaciro ka 1500 frw

Yabitangaje ku wa 21 Mata 2019 mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Karere ka Ruhango ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga.

Gasamagera yagaragaje zimwe mu ngero z’uko ubutegetsi bwagiye buhererekanya urwango ku Batutsi kugeza ubwo bamugeza ku giciro cy’amafaranga 1500.

Hon. Gasamagera avuga ko gutoteza Abatutsi kuva kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, wari umugambi urambye wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahereye ku mavugurura Umwami yari amaze gukora yo mu 1952 yahaga Abanyarwanda bose amahirwe angana mu butegetsi, Gasamagera agaragaza ko amavugura yo mu 1959 ari yo yaje arwanya gahunda y’umwami.

Agaragaza ko kugeza muri za 1960, muri Susheferi 546, izigera kuri 284 zayoborwaga n’Abatutsi naho 218 zikayoborwa n’Abahutu.

Icyo gihe kandi muri Sheferi 44, izigera kuri 19 zayoborwaga n’Abatutsi, 25 ziyoborwa n’Abahutu bikagaragaza ko hari hatangiye amavugura aha amahirwe angana kuri bose.

Mu 1959 amategeko 10 y’Abahutu yasohowe na Gitera nyuma yo gushinga ishyaka rye rya Parmehutu, ngo hari hagamijwe gukuraho ingoma y’Abatutsi byavugwaga ko bari baratoneshejwe hagashyirwaho Leta iha Abahutu Umudendezo.

Icyo gihe ngo Abatutsi nibwo bameneshejwe, bahungira mu bihugu bituranyi n’u Rwanda, abasigaye mu gihugu baricwa abandi baratwikirwa, bananyagwa ibyabo.

Leta ya Kayibanda yatoteje Abatutsi nubwo na we byamuguye nabi

Gasamagera avuga ko kuri Leta ya Kayibanda Abatutsi baciriwe i Maranyundo mu Bugesera bakuwe hirya no hino mu mirimo kugira ngo batagira icyo bimarira. Icyo gihe havutse gahunda yitwaga “Mututsi mvira aha”.

Iyo gahunda yatumye Abatutsi benshi bakurwa ku kazi aho mu 1972 habaye imvururu mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi aho Abatutsi batwawe mu mabisi bakajyanwa kujugunywa i Maranyundo mu Bugesera.

Gasamagera avuga ko we ubwe yajyanywe muri gahunda yiswe “Mututsi mvira aha” ubwo yari atangiye akazi i Kigali akajyamwa mu Bugesera aho yaje gutoroka nyuma yo kubona ko inzara itangiye kuhabicira.

Agira ati, “Nanjye nahuye na Operasiyo ya Mututsi mvira aha, ntwarwa i Maranyundo nza gutoroka kuko nari ntangiye kubona abantu biyahuza imyumbati ya Gitamisi kubera kwicishwa inzara, ikabahitana.”

Politiki yo kwanga Abatutsi no kubatoteza yazanye icyitwa iringaniza

Ishyaka rya Habyarimana rya MRND ryakoresheje itonesha n’ivangura kugeza ubwo mu 1975 yashimangiye umugambi wa 90% by’Abahutu mu mirimo, naho Abatutsi bakagira 10%, yazanye kandi inzangano mu mashuri, no mu nzego za Politiki kubera gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye.

Politiki mbi ya MRND kandi ngo yatumye habaho ubusambo, abategetsi bagakorera inda zabo aho guharanira inyungu z’umuturage ari ho havuye imvugo zo ‘kurwana ku mbehe yawe ngo itubikwa, no gushaka umugati.’

Gutoteza Abatutsi byageze no mu mashuri, abana b’Abatutsi bimwa amashuri ariko bituma ababyeyi babo batangira guhumuka baca mu rihumye abo banyepolitiki bari bahugiye mu rwangano, maze batangira kwikorera no gushinga amashuri yigenga, nka APACOPE Kigali, n’ayandi.

Gasamagera avuga ko ubwe yibuka ukuntu umwana w’Umututsi kubona ishuri ngo ajye muri Kaminuza byasabaga ruswa na yo igatangwa mu ibanga rikomeye kugira ngo igere kuri Minisitiri w’Uburezi.

Agira ati, “Abatutsi benshi bimwe imirimo muri Leta bituma bahumuka batangira kwikorera bashinga amashuri kugira ngo abana babo babone uko biga, naho kujya muri Kaminuza hagatangwa ruswa y’ibihumbi 50 frw bituma bamwe mu Batutsi benshi babasha kwiga”.

Ati “Ndibuka ko hari umukozi muri MINEDUC wari uzwi nka Gisiga kuko kumutereta waguraga inkoko, kugira ngo ayo mafaranga ayakugereze kuri Minisitiri Nsekalije wari Minisitiri w’Uburezi”.

FPR Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi bongeye kubyishyura

FPR Inkotanyi yatangije ibikorwa byo gushaka kubohora igihugu ngo irwanye ibyo byose byari bicyugarije, maze mu 1990 urugamba rutangiye uwari usanzwe uryozwa ibibaye byose ari we Mututsi yarishwe, abandi barafungwa abandi barahunga.

Hanashyinguwe imibiri y'Abatutsi basaga 200 yabonetse i Kinazi
Hanashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga 200 yabonetse i Kinazi

Gasamagera avuga ko nyuma yo gutoroka i Maranyundo, yaje gufungwa mu byitso by’Inkotanyi ari ho yaboneye uko Abayobozi bangaga Abatutsi kugeza ubwo agaciro ke gahwana n’amafaranga 1500 na bwo atakiri muzima.

Agira ati, “Ndibuka ko uwari umuyobozi wa gereza ya Kigali yatubajije agaciro kacu, tumubwira ko tukazi turi abantu, akadusubiza ko twibeshya kuko dufite agaciro ka 1500frw”.

Gasamagera ati “Ibyo byashakaga kuvuga ko nyuma yo kugwa muri gereza, umuryango w’icyitso wagombaga kwishyura amafaranga 1500, ku biro by’Umujyi wa Kigali kugira ngo umurambo ukurwe muri gereza ujye gushyingurwa, ngako agaciro k’Umututsi k’icyo gihe”.

Nubwo ibyo byose byabaye ku Mututsi agashinyagurirwa bikomeye, nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Jenoside igahagarikwa, habayeho kwiyukaba ku buryo ngo noneho hari icyizere cyo kubaho mu Rwanda ruzira amacakaubiri.

Gasamagera agaragaza ko kuva mu 1959, kugeza mu 1994 Umututsi yahangayitse mu bihe bitandukanye, ariko kuva muri 1995 hashize imyaka 25 Abanyarwanda bongeye kubana nta bwicanyi ku ruhande runaka.

Ibyo ngo bishimangira ku buryo budasubirwaho ko nta Jenoside izongera kubaho mu gihugu kandi Abanyarwanda biyubatse yemwe n’inzego z’ubuyobozi zikaba zirangwa no gufatanya no gukorera umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi byose ni ukongera urwango mu banyarwanda bababeshya!! None se ubuhake bwvuyeho ryali??!!

Ana yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Urakoze Honourable kuturema agatima aho guhora twikanga umuhoro

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka