U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano ane y’imikoranire

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2019, Abayobozi b’u Rwanda na Qatar bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane, imbere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano imbere ya Perezida Kagame na Emir Al Thani
Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano imbere ya Perezida Kagame na Emir Al Thani

Ni Amasezerano y’imikoranire mu nzego enye ari zo; umuco, Siporo, Ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse n’iby’ingendo zo mu kirere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono k’uruhande rw’u Rwanda na minisitiri w’umuco na Siporo, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, n’umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Mbere y’uko umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar urangira, Perezida Kagame yakiriye kumeza Emir Al Thani hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu kitarangwamo umukene, kikaba gikungahaye kuri peteroli ndetse no kuri Gaz z’umwimerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka