Gukina Yezu na Mariya bituma babaho bitwararitse - Ikiganiro na Ntakirutimana na Mukamusoni

Kuva muri 2013 i Huye batangira gukina inzira y’ububabare bwa Yezu, Jean Baptiste Ntakirutimana akina ari Yezu, Beata Mukamusoni na we agakina ari Bikira Mariya. Ibi ngo bituma babaho bitwararitse mu buzima bwa buri munsi.

ntakirutimana uri ku musaraba na Mukamusoni, wambaye imyenda y'ubururu, bamaze imyaka 7 bakina umwe ari Yezu undi ari Bikira Mariya
ntakirutimana uri ku musaraba na Mukamusoni, wambaye imyenda y’ubururu, bamaze imyaka 7 bakina umwe ari Yezu undi ari Bikira Mariya

Marie Claire Joyeuse Umunyamakuru wa Kigali Today (KTD) yaganiriye n’aba bombi, bamubwira byinshi ku buzima bwabo, haba ku by’imyemerere ndetse no mu buzima busanzwe.

Ibijyanye n’imyemerere

KTD: Ese iyo ukina Yezu uba wumva umerewe ute?

Ntakirutimana: Kuri njyewe ni ibisanzwe. Icyakora mbanza gusaba Imana imbaraga zo kubishobora, kuko ni urugendo rurerure umuntu atihuta ngo arurangize vuba vuba. Uko mba niyumva rero, mba nkomeye kandi mba nishimye pe.

KTD: Gukina Yezu bigusigira iki mu buzima bwawe?

Ntakirutimana: Binsigira ukwemera kuko ndazirikana. Nzirikana iyo nzira Yezu yanyuze, kandi na kuriya abasaserudoti bagenda basoma inzira y’umusaraba abaririmbyi na bo baririmba, nanjye n’ubwo mba nkina Yezu ndazirikana.

Beata Mukamusoni ukunze gukina ari Bikiramariya mu nzira y'umusaraba i Huye
Beata Mukamusoni ukunze gukina ari Bikiramariya mu nzira y’umusaraba i Huye

KTD: Kuba ukunda gukina Yezu hari icyo bigufasha mu myitwarire yawe?

Ntakirutimana: Gukina inzira y’umusaraba bituma nitwararika, kugira ngo ndaca ahantu bakavuga ngo dore wa muyezu afatiwe muri ibi n’ibi.

KTD: Ese bijya bibaho ko wumva nawe wakwitangira abandi?

Ntakirutimana: Kwitangira abandi bitangira mu buzima bwa buri munsi, ububaha ubakunda, ariko kwitanga nk’uko Yezu yabigenje iriya ni ingabire. Iyi ngabire kandi yaza mu gihe cyayo, bibaye ngombwa Imana yayitanga, kandi umuntu yabyifuza.

KTD: Ni nk’aho nakubajije ngo, ibyo ukina uri Yezu ubibaho gute mu buzima bwa buri munsi?

Ntakirutimana: Mpora nitwararika kuko mba mpagarariye abakirisitu benshi. Nkomeza kwitwararika kuko ukwemera atari uko kuwa Gatanu Mutagatifu gusa.

KTD: Ese kuba ukina Bikira Mariya hari icyo bikumarira mu buzima bwawe?

Mukamusoni: Gukina ndi Bikira Mariya binshushanyiriza Bikira Mariya wo mu ijuru, bintera ubwuzu, bindinda kuba hari umuntu nahungabanya cyangwa nakwifuriza ikibi. No mu nzira ndigengesera ngo ntatokoza rya zina nitwa, kuko njya mpura n’abantu bakambwira ngo uraho Mari?

KTD: Bikira Mariya wigana, wumva hari ubumwe mufitanye? Ese hari uko umwigana mu buzima busanzwe?

Mukamusoni: Ku musozi mba numva nta muntu twashwana, kandi ndizera ku mutima wanjye ko ari ko bimeze.

KTD: Ntabwo se ari ko byari bimeze utaratangira gukina Bikira Mariya?

Mukamusoni: Mbere ntabwo nagiraga gutinya, ariko ubu mba mvuga ngo ese uwambona mu kibi? Byaba ari ugusebya izina rya Bikira Mariya.

Gukina nka Mariya na Yezu byatumye Ntakirutimana na Mukamusoni bamenyana

KTD: Ukunze gukina hamwe na Bikira Mariya. Ese mwari musanzwe muziranye?

Ntakirutimana: Bikira Mariya namumenye ndetse na we yamenye dutangira gukina bwa mbere. Ni umubyeyi mwiza, akunda Imana. Nanjye ndamukunda nk’umubyeyi wanjye.

KTD: Ese gukinana ntibyabaviriyemo ubucuti bw’imiryango yanyu?

Ntakirutimana: Imiryango y’inshuti ze ni imiryango yanjye, duhurira mu miryango kenshi. Sindamusura na we ntaransura, ariko kumusuhuza byo ndabikora igihe cyose ntambutse aho akorera kuko ari hafi y’umuhanda. No mu bikorwa bya paruwasi turabonana.

KTD: Nyuma y’uko umenyanye na Ntakirutimana, mubanye mute?

Mukamusoni: Nyuma y’uko tumenyanye ubu ni umwana wanjye nanjye nkaba nyina. Tujya tuvugana kuri terefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbese twaba tuzi neza Yezu na Mariya nkuko Bible ibavuga?Reka duhere kuli Yezu:Benshi bavuga ko Yezu ari indi Mana igize Ubutatu.Nyamara ntabwo ariko Bible ivuga.N’iryo Jambo Ubutatu ntariba muli Bible.Ryahimbwe mu Kinyejana cya 2 n’umuntu witwaga Tertullien.Dore uko Bible ivuga Yezu: Ni Umwana w’Imana yohereje ku isi kugirango adupfire.Yezu ubwe yivugiye ko Imana imuruta (Yohana 14:28);Yezu yadusabye gusenga Se wenyine (Matayo 4:10);Yivugiye ko Imana ye ari nayo Mana yacu (Yohana 20:17);Yezu ni Umugaragu w’Imana (Ibyakozwe 3:13);Bible ivuga ko Yezu ari "Ikiremwa cya mbere k’Imana,the First born of all creatures nkuko Abakolosayi 1:15 havuga.Dore uko Bible ivuga MARIYA:Ni Nyina wa Yezu,wasamye mu buryo budasanzwe,kuko Yezu yabagaho mu Ijuru,mbere yuko aza ku isi,akabyarwa na Mariya.Bisobanura ko yabayeho mbere ya Mariya.Nkuko Bible ivuga,umuntu wese wakomotse kuli Adamu (na Mariya arimo),afite icyaha k’inkomoko.Bisobanura ko Mariya "yasamanywe icyaha".Mariya ntabwo yakomeje kuba Vierge nkuko bigisha.Muli Matayo 1:25 havuga ko Imana yabujije Yozefu kuryamana na Mariya "mbere yuko abyara Yezu".Nyuma yaho,bararyamanye,ndetse Mariya abyara abandi bahungu n’abakobwa nkuko Matayo 13:54-56 havuga.Hisomere nawe.

munyemana yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka