Ntongwe: Burugumesitiri yicishije Abatutsi, Abarundi batoza Interahamwe ubugome ndengakamere

Mu cyahoze ari Komini ya Ntongwe, (ubu ni mu Karere ka Ruhango) ni agace kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hicwaga abagera ku bihumbi 120 ku kagambane k’umuyobozi wa Komini Ntongwe wabasabye guhungira kuri Komini, bagezeyo abashumuriza abicanyi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro

Abo bicanyi ngo bari baratojwe ku buryo buhagije bwo kwica. Impuzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda nyuma yo kwica Abatutsi mu Burundi zagizwe abatoza b’Interahamwe hagamijwe kwica urw’agashinyaguro Abatutsi ubwo hategurwa Jenoside.

Aya makuru Kigali Today iyakesha uwarokokeye muri ako gace ka Ntongwe nyuma y’inzira ndende yanyuzemo kugeza ubwo arokotse.

Yitwa Dusengiyumva Samuel, akaba mu 1994 yari afite imyaka 13, icyo gihe kandi akaba yarigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye i Save.

Dusengiyumva avuga ko Abatutsi bari batangiye kugirirwa ubuntu bwo kugana ishuri nyuma y’uko Uwiringiyimana Agatha abaye Minisitiri w’Uburezi.

Ati “Byari bitangaje kumva ko uwitwaga Umututsi nkanjye nari ngeze mu mashuri yisumbuye, ariko byose byatewe na Uwiringiyimana Agatha wahinduye byinshi muri Minisiteri y’Uburezi arwanya ivangura aho uwatsindaga wese yigaga hatabayeho ibyo kureba amoko.

Icyahoze ari Komini Ntongwe mu gace k’Amayaga, ubu ni mu Murenge wa Ntongwe n’uwa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Hari n’agace bometse ku karere ka Nyanza ahitwaga i Gitovu.
Dusengiyumva avuga ko ako gace k’Amayaga, abaturage bari babanye neza, basangira akabisi n’agahiye biza guhinduka nyuma y’umwaka wa 1990.

Ibimenyetso bya Jenoside ngo byatangiye kugaragara nyuma y’uko umugabo witwa Kagabo Charles abaye Burugumesitiri wa Komini Ntongwe aho yatangiye gucura imigambi mibisha akoresheje impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda aho zari zimaze gukora amarorerwa iwabo, zimaze kwica Abatutsi batagira ingano.

Nk’uko Dusengiyumva akomeza abivuga, ngo Burugumesitiri Kagabo yari afite amayeri menshi yo gutegura Jenoside aho mu mwaka wa 1992, uwo mutegetsi yagiye gucukuza icyobo kinini ku ishuri ribanza rya Rutabo A, akabeshya abantu ko ari toilette.

Ati “Nari umunyeshuri kuri icyo kigo, twabonye bacukura icyobo kinini ku kigo, ntitumenye impamvu yacyo kuko twabonaga ari kinini cyane, Burugumesitiri Kagabo yaza ku ishuri akavuga ko ari umusarani. Twari abana ntitumenye ibyo ari byo, tukagira amatsiko y’uburyo uwo musarani uzaba umeze mu gihe uzaba umaze kuzura”.

Dusengiyumva avuga ko muri 1994, icyari umwobo wagombaga kuba umusarani cyaje kubatizwa n’Interahamwe, cyitwa CND aho cyajugunywemo Abatutsi benshi, bababwira ko barimo kubashyira umutwe w’Inkotanyi zari zaje kuba muri CND i Kigali, bakabivuga mu buryo bwo kubashinyagurira.

Muri ako gace ka Ntongwe mbere ya Jenoside, Burugumesitiri Kagabo, ngo yakomeje kurangwa n’ibikorwa binyuranye byo gutegura Jenoside yifashishije za mpunzi z’Abarundi zari zifite imyitozo ikomeye mu kwica ari na ko hashyirwaho imitwe inyuranye y’Interahamwe.

Dusengiyumva akomeza avuga ko ku itariki ya karindwi Mata 1994, aribwo batangiye kubona umubare munini w’Abatutsi bahunga baturutse i Bugesera, n’ahitwa ku Mugina muri Kamonyi, bahungiraga muri Ntongwe aho babaga buzuye ibikomere umubiri wose, ari na ko babona umuriro muri utwo duce twa Bugesera na Mugina inzu zitwikwa.

Nibwo muri Komini ya Ntongwe hashyizwe za Bariyeri mu mihanda yose bisabwe na Burugumesitiri Kagabo Charles.

Ati “Abo bambukaga n’ubwo bari benshi, umubare w’ababaga bishwe ni wo wari munini. Ubwo twatangiye kubona ko akacu kashobotse!”

Urwibutso rwa Kinazi
Urwibutso rwa Kinazi

Ntibyatinze ku itariki 12 Mata, muri Komini ya Ntongwe ubwicanyi bwaratangiye Abatutsi batangira gutwikirwa.

Burugumesitiri Kagabo, nibwo yatangiye uburyarya bwo kwinjira mu giturage asaba Abatutsi guhungira kuri Komini ngo abe ari ho barindirwa umutekano.

Ngo ntizari impuhwe, kwari ukugira ngo abahurize hamwe bicwe mu buryo bworoshye nk’uko byakozwe.
Muri icyo gihe ngo bariyeri zose zerekeza kuri Komine Ntongwe, zari zakuweho kugira ngo Abatutsi babone ubwisanzure bwo kujya kuri Komini ari benshi.

Hari Abatutsi bagize amakenga banga kwitabira ubusabe bwa Burugumesitiri bwo kujya kuri Komini. Icyakora uwo mutegetsi yohereje Interahamwe, Abajandarume n’Abasirikare babaga mu Ruhango, bajya kubahiga mu cyaro babiraramo barabica.

Ngo ntibyatinze kuko haciyemo ijoro rimwe, ya mbaga y’Abatutsi bari bagiye kuri Komini bizeye kuharindirwa batangira kugabwaho ibitero by’Interahamwe.

Ntabwo bicaye ngo barebere abaza kubica,kuko na bo birwanyeho uko bishoboka bamara iminsi ine bahanganye n’Interahamwe ari na ko bazubiza inyuma ibitero byazo.

Dusengiyumva ati “Uwageraga kuri komini wese ahunze yakwaga intwaro yitwaje, interahamwe zitangira kudutera. Kubera uburyo twari benshi twihagararaho mu minsi itatu twifashishije amabuye,ibitero tukabisubizayo.”

Akomeza agira ati “Ku munsi wa kane duhanganye n’Interahamwe, Burugumezitiri yaciye inyuma azana abasirikare n’abajandarume baraturasa baduteramo n’amagrenade, hapfa Abatutsi batabarika ku buryo umuhanda ujya kuri Komine wari wuzuye imirambo”.

Ngo kuba umuhanda ugana kuri Komini wari wuzuye imirambo ntibyabujije Burugumesitiri Kagabo kugenda mu modoka aho yayinyuzaga hejuru y’imirambo akajya mu kazi ke ko gutanga ubutumwa bwo kwica Abatutsi bahungiye mu cyaro.

Dusengiyumva ati “Ukuntu Burugumesitiri Kagabo yari nk’inyamaswa, umuhanda wari wuzuye imirambo y’abatutsi bari bamaze kwicwa, yayinyuraga hejuru agakomeza urugendo mu modoka ye.”

Muri uko kuraswa, bamwe mu barokokaga bahungiye kuri Superefegitura ya Ruhango, bageze mu kibaya cya Nyamukumba bahura n’akaga gakomeye kuko baguye mu gico cy’Abajandarume, n’Abasirikare barabarasa, utashizemo umwuka agahuhurwa n’Interahamwe zazaga zibatemagura.

Nyuma y’ubwo bwicanyi nibwo Burugumesitiri yashatse amakamyo aba ari yo atunda iyo mirambo ayijyana muri cya cyobo cyiswe CND cyari cyaracukuwe mu 1992.

Abatutsi ba Ntongwe bishwe ngo ni inshuro enye z’abantu buzura Stade Amahoro

Dusengiyumva Samuel, avuga ko kuva kera akiri umwana yamenye ko Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 30 iyo yuzuye neza.

Ni ho ahera agereranya Abatutsi biciwe muri Komini ya Ntongwe, na Stade amahoro, avuga ko Abatutsi bishwe abagereranya n’abuzura Stade Amahoro inshuro enye.

Agira ati“ Abatutsi biciwe i Ntongwe, bagera ku bihumbi 120, tekereza ko duhunga tujya kuri Komini, twari dufite umurongo w’abantu bari mu muhanda begeranye ukoze ibirometero bine, mwibaze ibirometero bite by’abantu bari mu nzira”.

Dusengiyumva Samuel avuga ko Jenoside muri Ntongwe yagize ubukana kubera ubugome bw'Abarundi bari bahahungiye
Dusengiyumva Samuel avuga ko Jenoside muri Ntongwe yagize ubukana kubera ubugome bw’Abarundi bari bahahungiye

Dusengiyumva avuga ko ibyo bitero byatwaye umuryango we, ababyeyi, barumuna be, bashiki be na babyara be asigarana na Murumuna we na we wishwe. Umwana biganaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ngo ni we watungiye agatoki Interahamwe.

Dusengiyumva we yarokokeye i Murambi, nyuma yo kujyanwa muri zose Turquoise, kugeza ubwo Inkotanyi zabohoraga igihugu.

Uruhare rw’impunzi z’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Ntongwe

Dusengiyumva avuga ko impunzi z’Abarundi ari zo zabaye imbarutso yo kwica Abatutsi urupfu rw’agashinyaguro nyuma y’ibyo zari zimaze gukora mu gihugu cyabo aho bari bamaze kwica Abatutsi mbere yo guhunga.

Izo mpunzi ngo ni zo zatoje interahamwe kurya imibiri y’Abatutsi bagendeye ku marorerwa bari bamaze gukorera iwabo i Burundi.

Dusengiyumva Ati “Mu Burundi abari bamaze kumenyera ibintu byo kwica Abatutsi kandi babica urw’agashinyaguro, ni bo batinyuye Interahamwe zari muri komini Ntongwe, kuko bageze n’aho bakora bariyeri bayishyiraho Imbabura yaka, mbere yuko iyo mirambo ipakirwa amakamyo ijyanwa mu cyobo cya CND, babanzaga kuyikuramo imitima n’izindi nyama zo mu nda bakotsa bakarya! Bishe abantu nabi cyane!”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rumaze gushyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 62

Mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside, mu mwaka wa 2013 nibwo huzuye urwibutso rwa Jenoside mu Murenge wa Kinazi, rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri isaga ibihumbi 100.

Ni urwibutso rutarashyirwamo ibimenyetso binyuranye by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, aho bigikusanywa ngo bishyirwe ku mugaragaro.

Munyanziza Narcisse, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, avuga ko hakiri ikibazo cy’abaturage batitabira uruhare rwabo rwo kugaragaza aho imibiri yabazize Jenoside yajugunywe.

Imibiri isaga ibihumbi 62 imaze gushyingurwa ngo ni mike ugereranyije n’Abatutsi biciwe muri ako gace, imyinshi muri iyo mibiri igenda itahurwa n’abarokotse Jenoside gusa.

Munyanziza ati “ Ntabwo abaturage bagaragaza aho imibiri yajugunywe, imyinshi muyo dushyingura tuyerekwa n’abarokotse Jenoside bamenyaga aho abavandimwe babo biciwe, mu gihe babaga bihishe mu bihuru”.

Imibiri myinshi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi, ni iyakuwe mu cyobo cyiswe CND, ahabonetse imibiri isaga ibihumbi 60.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini ya Ntongwe uba kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019, harashyingurwa mu cyubahiro imibiri 202 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu bali basaze.Bari babaye "amadayimoni",kugeza n’aho barya inyama z’abantu!!!Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

MUNYEMANA yanditse ku itariki ya: 21-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka