Iyo bose bagira umutima nk’uwaranze abo muri Cellule Kazinda hari kurokoka benshi

Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi hari agace kahoze ari cellule Kazinda katigeze kagwamo Umututsi n’umwe yaba abari bahatuye cyangwa abahahungiye, ubu abahatuye bakaba bavuga ko iyo Abanyarwanda bose barangwa n’ubumwe nk’ubwaranze ako gace, byari gutuma harokoka benshi.

Abarokokeye muri Cellule Kazinda bashima ubutwari bw'ababarokoye
Abarokokeye muri Cellule Kazinda bashima ubutwari bw’ababarokoye

Ni mu cyahoze ari cellule Kazinda , Segiteri Nyabintare Komini ya Bugarama. Ubu ni imidugudu ibiri ya Kazinda na Mugerero mu Kagari ka Gahungeri, Umurenge wa Gitambi.

Kampayana Vianney wari wungirije umuyobozi (Responsable) wa cellule Kazinda avuga ko bacyumva ko ahandi batangiye kwica, bo bahise bakoresha inama abaturage bababuza kubyijandikamo.

Ati “Ingamba ya mbere twafashe, bwarakeye mu gitondo dukoresha inama y’abaturage, turababwira tuti ‘ntimujye muri biriya bintu byo kwica Abatutsi kuko ari ibiremwa nkatwe’. Uwo munsi nibwo Interahamwe zaje abaturage bose barahaguruka bafata imipanga n’inkoni turababwira tuti ‘nimusubire iwanyu kandi nimudasubirayo biraba bibi kuko nta muntu mwica hano’. Bahise basubirayo turabashorera dusa nk’aho twigaragambije.”

Byagezeho na bo biyemeza gukora amabariyeri akumira abicanyi babaga baje kuhashakira Abatutsi bahahungiye ndetse n’abari basanzwe bahatuye.

Akomeza agira ati “Tugeze ku gasantere ka Kamukobe twashatse igiti dukora bariyeri yo kubazitira, umusaza umwe yiyemeza kujya ahirirwa igihe bagiye kuza akaduhuruza. Mbega twirwanyeho turwana ku bantu bose bari baduhungiyeho mu gihe cy’amezi abiri ukwa kane n’ukwa gatanu.”

Ubumwe bw'abaturage bo muri Cellule Kazinda bwatumye batijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubumwe bw’abaturage bo muri Cellule Kazinda bwatumye batijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsabimana Phocas ni umwe mu bahigwaga wari utuye muri ako gace. Ndayambaje Emmanuel we yumvise inkuru nziza ko nta mututsi urimo kuhicirwa, arahahungira. Aba bombi bemeza ko nta wigeze abatunga n’urutoki.

Nsabimana Phocas ati “Buriya nk’uko babikubwiye bashyizeho bariyeri, Interahamwe zigashaka kuyimena ngo zize kwica Abatutsi, aba bagabo bakabakumira.”

Ndayambaje Emmanuel yungamo ati “Njyewe nahungiyeyo ariko ibyo nahasanze nabonye birenze n’ibyo umubyeyi wajye yankorera kuko uyu mugabo yabwiye umugore we ati ‘mbere yo kugira ngo ungaburire unjye ubanza ugaburire Emmanuel’ ni byinshi yankoreye!”

Uwitwa Nsabimana Alias wagize uruhare mu guhisha abazaga bamuhungiyeho, na we avuga ko bakoze uko bashoboye bakarwana ku batutsi babahungiragaho.

Ati “Uwo nahishe nguyu turi kumwe namuhishe kuko icyo gihe byari bikomeye, mushyira mu nzu kandi si umwe gusa ni batatu twari tubanye neza kandi amacakubiri ntayo twari tuzi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, ashima ubumwe bw'abo baturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, ashima ubumwe bw’abo baturage

Abari batuye muri cellule Kazinda bavuga ko impamvu batagize umutima wa kinyamaswa nk’ahandi hose ari ukubera ko bari bunze ubumwe kuva na mbere butashoboraga kumenerwamo n’uwo ari we wese.

Ubumwe bwaranze aba baturage kandi bwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre. Asobanura ko uku kudatsimburwa ku bumwe bw’abari batuye muri Kazinda binafite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abatuye uyu murenge.

Icyakora n’ubwo bimeze bityo, muri uyu murenge, ubuyobozi buraburira abaturage kwirinda kumva impuha za bamwe mu bahavuka bari hanze y’igihugu bagikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni byo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, yagarutseho, ati “Abantu bari hanze inzira bakoresha ni imwe, ni ikoranabuhanga, bagashyiraho amagambo abeshya abaturage bababibamo amacakubiri. Icyo dusaba cyane urubyiruko ni ukumva inyigisho tubaha bakareka kumva ayo mateshwa kugira ngo tugire igihugu gitekanye.”

Cellule Kazinda yarokokeyemo Abatutsi basaga 70. Icyakora Umurenge wose wa Gitambi ubarurwamo Abatutsi 319 bahaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, asaba aba baturage kwirinda kumva amagambo y'abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, asaba aba baturage kwirinda kumva amagambo y’abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka