Abanya – Kenyakazi batandatu batwaye moto nyuma y’ iminsi itatu bakiriwe i Kigali

Itsinda ry’Abanya – Kenyakazi batandatu bageze i Kigali bavuye i Nairobi bari kuri moto, bakaba barakoresheje iminsi itatu muri urwo rugendo rugamije kwigisha ibijyanye no gukoresha neza umuhanda abantu bubahiriza amategeko awugenga.

Ubwo bari bageze kuri RDB i Kigali
Ubwo bari bageze kuri RDB i Kigali

Aba bagore bibumbiye mukitwa Throttle queens bishatse kuvuga abagore batwara moto, bakaba bari mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwitwararika mu birebana n’umutekano wo mumuhanda.

Belise Kariza, ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yashimye aba bagore umuhate bagize, avuga ko bikwiye kubera abandi urugero.

Ati “Birashimishije cyane kubona itsinda ry’abagore rikora uru rugendo mu gihe gito. Abagore nta cyo batakora. Urugendo rwabo ruratwereka ko umugore ashoboye gutwara moto, ikintu tudafite ino. Birashimishije kandi biratuma natwe tubigiraho.”

Aba bagore bakaba barazengurutse ibihugu bitandukanye bigize Afurika y’Uburasirazuba, bakaba bagenda berekana ububi bwo kwica amategeko y’umuhanda cyane ko impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gice cya Afurika.

Ubwo aba bagore bari bagiye guhaguruka i Nairobi (photo: Daily Nation)
Ubwo aba bagore bari bagiye guhaguruka i Nairobi (photo: Daily Nation)

Ms Rhoda Omenya, Ms Aisha Mohammed, Ms Shiku Njenga, Ms Mary Wanjiku, Ms Victoria Musyoka and Mrs Njeri Mwangi babwiye ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya ko bari gukora ibi mu rwego rwo kwishimisha ndetse no guharanira umutekano wo mumuhanda.

Umwe muri aba bagore wavuganye na Radio y’Abongereza bakigera i Kigali, yaguze ko uru rugendo turaboroheye bitewe no kuba hari aho banyuraga imihanda iri kubakwa, kuba hari ibinyabiiga byinshi mu muhanda ndetse n’abantu, hakiyongeraho ko hari ahatari ibirango bibayobora mu muhanda.

Yagize ati “Imihanda dufite ikoreshwa n’abafite imodoka nini, izitwarira abantu hamwe, abagenda mu modoka zayo bwite, abatwara amagare, za moto, abagenda mu magare y’abafite ubumuga n’abandi, nyamara imihand ni mito gusa ni yo dufite. Tugomba kuyikoresha twitonze.”

Yavuze ko ibyo bari gukora ari ukugenda baha ubutumwa buri wese ukoresha umuhanda bamusaba korohera mugenzi we ngo buri wese abone uko atambuka.

Uyu mugore abajijwe ahabagoye kurusha ahandi yavuze ko ari mu mujyi wa Kampala kuko ngo buri wese akoresha umuhanda nk’aho ari we gusa uri mumuhanda nyamara urujya n’uruza ari rwinshi cyane.

Yavuze ko n’ubwo byari bimeze bityo, ngo bagize urugendo rushimishije, kuko kubona moto nyinshi byahuruzaga benshi, bakareba ibirango biri ku mapikipiki yabo, hakaba ubwo bahagarara bagatanga ubutumwa busaba abantu gukoresha neza umuhanda, ari nako babasobanurira abo ari bo n’ikibagenza.

Aba bagore baganira na Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Aba bagore baganira na Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka