Abageze mu zabukuru bijejwe Politiki ibagenera ubufasha bw’umwihariko

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yizeza abageze mu zabukuru ko politiki ibateganiriza iby’umwihariko bemererwa n’amategeko izashyirwaho bitarenze uyu mwaka.

Bamwe mu bageze mu zabakuru bajya bagira igihe cyo kuganira ku buzima babayemo
Bamwe mu bageze mu zabakuru bajya bagira igihe cyo kuganira ku buzima babayemo

Ni nyuma y’uko Umuryango Nsindagiza urengera abageze mu zaburu, ugaragaza ko aba Banyarwanda bugarijwe n’imibereho mibi biturutse ku kuba nta politiki bafite ibagenga.

Umuyobozi w’uyu muryango, Elie Mugabowishema avuga ko kuba abageze mu zabukuru batakibona uburenganzira bw’ibanze bugenerwa Abanyarwanda muri rusange, ngo birimo gutuma bitaba Imana badashaje.

Ati “Kubona ifunguro, imyambaro, icumbi, kwivuza n’ibindi, ni bimwe mu by’ibanze abageze mu zabukuru bemererwa n’amategeko(nk’Abanyarwanda bose), baba barigeze kugira akazi cyangwa batarakigeze”.

Abageze mu zabukuru baratabarizwa kubera imibereho mibi
Abageze mu zabukuru baratabarizwa kubera imibereho mibi

“Ubu burenganzira bw’ibanze ntabwo abageze mu zabukuru babuhabwa kuko ntacyo baba bakoze, nta n’ubwo bahabwa akazi kubera ko bashaje, nyamara baragakeneye kugira ngo babeho”.

Uyu muyobozi wa Nsindagiza avuga ko Politiki iteganiriza uburenganzira abageze mu zabukuru iramutse ishyizweho, ngo yabahesha itegeko ribagenga ndetse no kugira urubuga baganiriramo nk’uko hariho Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’abafite ubumuga, iy’Urubyiruko n’iy’abana.

Mu kiganiro Kigali today yagiranye na Thacien Yankurije, Umuyobozi w’ishami ry’Imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), avuga ko uyu mwaka wa 2019 ushobora kurangira Politiki y’Abageze mu zabukuru yarashyizweho.

Abageze mu zabukuru basaba Leta kubashyiriraho urwego rubahuza nk'uko bumva hari Inama z'igihugu z'abantu bagize ibyiciro byihariye
Abageze mu zabukuru basaba Leta kubashyiriraho urwego rubahuza nk’uko bumva hari Inama z’igihugu z’abantu bagize ibyiciro byihariye

Ati “N’ubundi izaba ari politiki ireba abashaje batishoboye, ubusanzwe bari mu bagize ibyiciro bitandukanye by’abatishoboye, bagafashirizwa muri VUP, muri gir’inka, mituwele n’ahandi, usanga n’ubundi abenshi muri bo ari abasaza”.

“Icyakora (impamvu iyo politiki ikwiye kubaho) hari serivisi basaba zijyanye n’icyiciro cy’abageze mu zabukuru, nk’ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zidakira ahanini ari bo zibasira”.

Yankurije avuga ko iyi politiki izasuzuma ibyifuzo abageze mu zabukuru bagejeje kuri MINALOC, ariko yirinze kwemeza niba bizubahirizwa byose.

Raporo yakozwe muri 2015 n’Ihuriro ry’abashakashatsi ku isi risuzuma uko ibihugu byita ku bageze mu zabukuru(Research Network on an Aging Society), ishyira u Rwanda ku mwaka wa 89 mu bihugu 96 byakozweho ubushakashatsi.

Nanone ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu mwaka w’2014, ryagaragaje ko mu Rwanda hari abageze mu zabukuru 511,738 bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka