I Murambi baribuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 bahiciwe

Elie Ndayisaba, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko i Murambi hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 bari bahazanywe babeshywa kuharindirwa.

Abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi babona muri iyi nzu amateka ya Jenoside mu Rwanda muri rusange, n'ay'i Murambi
Abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi babona muri iyi nzu amateka ya Jenoside mu Rwanda muri rusange, n’ay’i Murambi

Muri rusange, abiciwe i Murambi bari baturutse mu makomini ya Nyamagabe, Karama, Mudasomwa, Kinyamakara na Rukondo.

Ndayisaba agira ati “Mu matariki ya 9, 10 na 11, muri aya makomine bari bamaze gutwikira Abatutsi batangira guhunga. Hari abaje i Murambi, ariko hari n’abagiye bahungira muri za kiliziya no mu nsengero. Abo bazanywe i Murambi mu modoka babwirwa ko bari guhabwa ubuhungiro.”

I Murambi hari amashuri yari yarubatswe mu 1986, agenewe kwigirwamo imyuga, ariko ibikoresho byari kuyazanwamo byajyanywe mu rindi shuri ryo mu majyaruguru ryahise ryubakwa.

Aya mashuri rero ni yo Abatutsi bahawe ngo baturemo.

Ndayisaba agira ati “n’ubwo bababeshyaga ko babahungishije, bwari uburyo bwo kubegeranya kugira ngo babone uko babica bitabaruhije. N’imiterere y’agasozi ka Murambi, kari hasi kandi gakikijwe n’imisozi igasumba, yagombaga gutuma nta babasha gucika abicanyi.”

Aya mashuri ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y'Abatutsi igaragaza uko bishwe
Aya mashuri ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y’Abatutsi igaragaza uko bishwe

Abicanyi bagiye bagerageza kwica Abatutsi bari bahungiye cyangwa bahungishirijwe i Murambi, ariko ntibagere ku ntego yabo kuko birwanagaho babatera amabuye.

Igitero simusiga cyabishe ngo cyahaje mu masaa cyenda zo mu ijoro rishyira uwa 21 Mata 1994. Habayeho kubatera za gerenade no kubarasa bikozwe n’abasirikare, maze bamaze guhashywa, bashegeshwa n’abicanyi bifashishije intwaro gakondo.

Kubera ko abari bahiciwe bari benshi cyane, ibimodoka bya catelpillar bizwi mu gukora imihanda ni byo byifashishijwe mu kubashyingura.

Ndayisaba agira ati “Iyo bavuga ko ingabo z’Abafaransa bari i Murambi babakiniye hejuru ntabwo babeshya, kuko ibyobo byacukuwe n’ibyo bimashini mu kigo imbere ari byo bashyizwemo, kandi ni na ho Abafaransa bashyize ikibuga cyo gukiniraho.”

Kimwe mu byobo byari byashyizwemo Abatutsi hifashishijwe caterpillar
Kimwe mu byobo byari byashyizwemo Abatutsi hifashishijwe caterpillar

Ndayisaba kandi avuga ko kubera ko Jenoside itashoboka inzego z’ubuyobozi zitabirimo, kuko ari zo zikoresha inama y’uko biri bugende, Abatutsi bapfiriye i Murambi bashinjwa uwayoboraga Perefegitura ya Gikongoro, Laurent Ikibaruta.

Ngo yari afatanyije n’abayobozi b’ingabo n’abajandarume nka Col Simba na Kapiteni Sebuhura, ndetse n’abandi bayobozi nka Félicien Semakwavu wayoboraga Komini Nyamagabe.

Kuri ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri muri iryo shuri. Hari igice kigaragaramo imibiri mike, hakaba n’igishyinguyemo iyashyizwe mu masanduku.

Hari n’inzu yakozwe ku buryo uyigezemo asobanukirwa amateka ya Jenoside mu Rwanda muri rusange, n’i Murambi by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka