Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageze mu Rwanda (Amafoto)

Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yageze mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019.

Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibihugu byombi byahise bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeranye n’umuco, ibyerekeranye na siporo no mu birebana n’ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse bisinya n’amasezerano arebana n’ingendo z’indege hamwe n’arebana na sosiyete ya Qatar Airways.
Ayo masezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ni rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda. Rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize guhera tariki 14 Ugushyingo 2018.

Urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame rw’iminsi ibiri rwari rugamije kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Muri urwo rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane, u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ayo masezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Qatar.

Yakiriwe ku kibuga cy'indege na Perezida Kagame
Yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida Kagame

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka