Rusizi: Batatu bafatanywe ibiro birindwi by’urumogi basabiwe gufungwa burundu
Nyuma y’uko ubushinjacyaha busabiye igifungo cya burundu batatu bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi, abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima gahunda yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho ibyaha. bakavuga ko gutangaza ibihano byabo mu ruhame bishobora kugabanya umuvuduko w’abishora mu byaha bya hato na hato.

Abakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibi biyobyabwenge ni Habiyambere Bosco, Munezero Theogene na Nzeyimana vedaste bakomoka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.
Aba bagabo uko ari batatu bafatanywe ibiro birindwi by’urumogi tariki ya 10 Mata 2019 bivugwa ko bari baruguze n’abakongomani, rukaba rwaragombaga gukomeza ngo rwambutswe ishyamba rya Nyungwe rugana Nyamagabe na Muhanga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi nibwo rwaburanishije aba bagabo imbere y’abaturage b’akagari ka kamashangi mu murenge wa Kamembe mu rwego rwo gutanga urugero no ku bandi bagitekereza kubyijandikamo.
Abaregwa uko ari batatu bakimara kubazwa n’urukiko ko bemera icyaha ubushinjacyaha bubashinja bahise biyemerera ko bemera icyaha ariko bakagisabira imbabazi, bavuga ko batazongera kugikora.

Habiyambere Bosco ati “Icyaha ndacyemera nkaba ngisabira imbabazi ku buryo ntazongera ku gikora.”
Nzeyimana yungamo ati “Nanjye ndacyemera nkaba ngisabira imbabazi mvuga ko ntazongera kugikora.”
Icyakora nyuma yo guhabwa umwanya urambuye wo kwisobanura bose bavuze ko urumogi bafatanwe baruhawe n’umukongomani kandi ngo ntiyigeze ababwira ko arirwo usibye kuba yarababwiye ko ari imari yunguka cyane nyuma yo kumuha ibihumbi mirongo itanu uyu ni umwe muribo.
Munezero Theogene Ati “Twasanze bizingiye mu myenda bahita babitwambika babinyambitse ntazi ibyo ari byo.”
aha niho ubushinjacyaha bubasabira gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 kuko ngo ntibemera icyaha kuburyo budashidikanywaho nkuko bisobanurwa na Barajiginywa Diogene umushinjacyaha mu rukiko rw’isumbuye rwa Rusizi.

Ati” Ntibemera icyaha ku buryo budashidikanywaho cyangwa busesuye tukaba twumva batagabanyirizwa ibihano byo gufungwa burundu n’ihazabu ya Miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Nyuma yo kubaburanisha, abaturage bari bakubise buzuye ikibuga cya Kamashangi bavuze ko kuburanisha ibyaha nk’ibi mu ruhame babikuramo isomo no ku wari kuzatekereza kubyijandikamo wese bitewe nuko basanze ibihano by’iki cyaha bikaze cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel arashimangira ko ubu ari ubutumwa ku bishora mu biyobyabwenge baba babizi cyangwa batabizi.

Ati “Biratanga ubutumwa haba muri babandi barunywa bihisha, ku barucuruza kuko hari n’ababikora bazi ko ari icyaha gihanishwa ibihano byoroheje.”
Mu gihe aba bagabo bategereje gusomerwa tariki ya karindwi Gicurasi 2019, ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko n’ubushinjacyaha bwabibasabiye.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|