Mirama: Umwana w’uruhinja akuwe mu musarane akiri muzima

Ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi kuri uyu wa 22 Mata, umwana w’uruhinja rwari rukivuka yakuwe mu musarane akiri muzima.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Mirama ya 2 akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

Muhire Filippe ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Mirama ya 2 avuga ko urwo ruhinja rugaragara nk’aho aribwo rwari rukivuka.

Avuga ko yahamagawe n’abaturage bavuga ko bumva umwana urira mu musarane batangira ubutabazi bwihuse.

Uyu ni we Solange wahisemo kujugunya umwana yari akibaruka
Uyu ni we Solange wahisemo kujugunya umwana yari akibaruka

Ati "Abaturage barampamagaye bambwira ko bumva umwana urira mu musarane turaza nshaka abaturage barawusenya turashakisha tumukuramo ari muzima."

Iperereza ryaje kwerekana ko uwitwa Ingabire Solange ufite imyaka 24 ukomoka i Kibungo, Sake wari ucumbitse mu kagali ka Nyagatare Umudugudu wa Mirama 2 ari we wabyaye umwana, akamuta mu musarane.

Uyu mubyeyi gito nawe yashyikirijwe ibitaro kugirango nawe yitabweho, ari nako iperereza rikomeze ku cyaha yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibi bijye bitwibutsa ko "igihe cyose dusuzuguye amategeko y’Imana dusanga muli bible",nta kabuza bitugiraho ingaruka.Nkuko Imana ubwayo ibitubwira muli Yesaya 48:18.kumvira amategeko yayo,bituma tugira amahoro.Murebe izi ntambara ziri mu isi,murebe ingo zirimo gusenyuka ku bwinshi,murebe izi mpinja bica cyangwa inda bakuramo,murebe akarengane,ubusumbane bukabije,etc...Byose biterwa nuko nta rukundo rukiba mu isi.Reba ibi byateye abantu babeshyana ngo "bari mu rukundo",nyamara baba bagamije kwishimisha mu gitanda gusa.Nubwo Imana itwihorera,yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.

gatera yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka