‘Marty the Robot’ na yo izitabira Transform Africa 2019 i Kigali
Irobo yitwa ‘Marty’ yakozwe n’uwitwa Sandy Enoch, ari na we washinze Sosiyete yitwa ‘Robotical Ltd’ muri uyu mwaka wa 2019.
Iyo robo ntoya, umuntu yanatwara mu ntoki ikozwe ku buryo ishobora kugenda, no gukoresha amakuru aba abitswe muri za mudasobwa, igafasha abana, abanyeshuri, ndetse n’abarimu mu buryo bwo kwiga butagoranye .
Iyo kandi yitezweho kuzakundisha urubyiruko ibijyanye na siyansi,ikoranabuhanga, imibare na tekiniki.
Ubuyobozi bwa Transform Afurika bwagize buti, “Marty the Robot, yakundisha urubyiruko rw’ejo hazaza gukora za robo, gukora za porogaramu zo muri mudasobwa no guhimba utundi dushya tujyanye n’ikoranabuhanga ” .
U Rwanda rwahisemo guteza imbere ireme ry’uburezi muri siyansi, ikoranabuhanga, tekiniki n’ imibare kuko ari byo bikenewe ku rubyiruko rw’ejo hazaza ruzakurira mu ikoranabuhanga.
Ni muri urwo rwego, ‘Marty the Robot’ yakoreshejwe mu kwigisha abanyeshuri ibijyanye na za robo, bakabyiga irobo nyayo ibari imbere nk’imfashanyigisho.
Kugeza ubu, abanyeshuri 40, bavuye mu mashuri 20 hirya no hino mu gihugu, bamaze gukora amahugurwa y’ibyumweru bitatu, ku nkunga ya kaminuza y’ikoranabuhanga ya Massachusetts muri Amerika ku bufatanye n’abagize ishami rya Tekiniki muri Banki ya Kigali.
Iyo bakoresheje iyo robo ya ‘Marty’ abanyeshuri bashobora kwiga gukora porogaramu z’amarobo, bifashishije imibare n’ibimenyetso by’ibanga (code), ituma irobo igenda, ibyina, cyangwa se itera umupira.
Iyo robo ifasha abanyeshuri kwiga ibijyanye n’imikorere ya za robo muri rusange, uko zihagarara, uko zikoresha ibiganza, uko zikora ibimenyetso bitandukanye, n’ibindi.
Uretse amasomo iyo robo ya ‘Marty’ izatanga, abazitabira Inama ya Transform Africa bashobora no kuzifotozanya na yo.
Iyo nama ya Transform Africa izabera i Kigali guhera ku itariki 14 kugeza kuri 17 Gicurasi 2019.
Iyo nama kandi izitabirwa n’indi robo yitwa Sophia, ikaba ari yo robo ya mbere yakozwe ku buryo ifite imyitwarire nk’iy’umuntu, aho biteganyijwe ko izaganiriza abitabiriye inama mu ijwi ryayo bwite.
Inkuru zijyanye na: Transform Africa 2019
- Kagame arahamagarira Abanyafurika kuyihindura umugabane w’ikoranabuhanga
- Robo Sophia yashimye ikoranabuhanga ryo mu Rwanda
- Mafikizolo bategerejwe i Kigali
- Urubyiruko rwa Afurika ni amahirwe mu iterambere ry’ikoranabuhanga – PM Ngirente
- Umurusiya wavumbuye ‘Kaspersky’ azitabira ‘Transform Africa’ mu Rwanda
- Sophia, ‘Robot’ izi ubwenge butangaje igiye kwitabira ’Transform Africa’ i Kigali
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
However clever we are,nobody will equal God’s wisdom.Imana yaraturemye,iduha abana,ibiryo,umwuka,amazi,minerals,etc…Ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Robot se yazura umuntu?Never.Ikibabaje nuko abantu basigaye bakora Robots zituma bakora ibyo Imana itubuza.Ndatanga ingero 2 gusa: Mu bihugu bimwe,bakoze Robots z’ingore ugenda ugatanga amafaranga menshi ukaryamana nazo mukishimana.Zasimbuye indaya!! Ibihugu birimo gukora Robots zizajya zikoreshwa mu ntambara,ndetse zigatwara indege na tanks.Birababaje.Technology iratujyana ahantu kuli man auto-destruction.Mwibuke bya bitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi