Misiri: Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ku bibazo bya Sudani na Libiya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Misiri, aho perezida Abdel Fattah el-Sisi, uyoboye icyo gihugu akaba n’uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatumije abagize ‘AU Troika’ (Misiri, Rwanda na Afurika y’Epfo), hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nama idasanzwe yiga ku bibazo bya Libiya na Sudani.

Perezida El - Sisi na Perezida Kagame
Perezida El - Sisi na Perezida Kagame

Perezida El –Sisi azayobora inama ya AU troika, ndetse n’inama rusange y’anakama k’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, iyobowe na Perezida Sassou N’guesso, izareba uko ibyo muri Libiya bihagaze ubu, ndetse n’icyakorwa ngo amahoro agaruke muri icyo gihugu.

Perezida El – Sisi azayobora kandi inama yiga ku bibazo bya Sudani, ikazitabirwa na Chad, Congo Brazzaville, Djibouti, Rwanda, Somalia na Afurika y’Epfo, barebera hamwe uko ibya Sudani byafashe n’icyakorwa ngo ubutegetsi buhererekanywe mu mahoro.

Igihugu cya Sudani kiri mu bihe bidasanzwe kuko abayoboye igisirikare bahiritse ku butegetsi uwari perezida w’icyo gihugu Omar El Bashir tariki 11 Mata 2018, nyuma y’igihe abaturage bigaragambiriza impinduka mu gihugu cyabo. Kuva ubwo kandi, abasirikare bafashe ubutegetsi nabo bakomeje gusabwa guha ubutegetsi abasivile.

Muri Libiya, inyeshyamba ziyobowe na General khalifa haftar zimaze igihe zarigaruriye igice cy’igihugu, zikomeje urugamba rushaka kubohoza igihugu cyose, aho noneho zigeze mu murwa mukuru Tripoli, zikaba zaramaze no gufata tumwe duce tugize umurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibibera muli Africa ni agahoma-munwa.Ibihugu hafi ya byose byo muli Africa biyoborwa n’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu.Nubwo muli ibyo bihugu byitwa ko hari Democracy,mu byukuri ni Abasirikare bayobora igihugu.Urugero,muribuka ejobundi muli Uganda Abasirikare bajya mu Parliament bagakubita aba Depite banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Birababaje cyane.Nkuko Bible ivuga,ibi byerekana ko dukeneye ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,ku munsi w’imperuka. Niwo muti wonyine w’aba Dictators bo muli Africa.It is a matter of time.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ubwo butegetsi bw’Imana nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye,harimo n’ikibazo cya Sudan na Libya.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka