ICPAR ishishikariza urubyiruko kuyoboka amasomo atuma baba abanyamwuga mu ibaruramari

Muhire Jean Marie Vianney ushinzwe uburezi mu rugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere no kugenzura ababaruramari b’umwuga (ICPAR) ahamagarira urubyiruko kuyoboka amasomo abahesha impamyabushobozi zituma baba abanyamwuga mu ibaruramari (Professional Courses).

Muhire asobanura ko impamyabushobozi batanga zahesha umuntu akazi n'ubwo yaba akirimo kwiga
Muhire asobanura ko impamyabushobozi batanga zahesha umuntu akazi n’ubwo yaba akirimo kwiga

ICPAR ni ikigo cyagiyeho muri 2008 gishyirwaho na Leta mu rwego rwo guteza imbere ubwo bumenyi mu mwuga w’ibaruramari. Muhire avuga ko cyagiyeho kubera ko abanyamahanga bazaga gushora imari mu Rwanda bagasanga nta babaruramari b’umwuga bahari.

Byatumye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) isaba ko icyo kigo gishyirwaho, gitangira kwigisha Abanyarwanda kuba abanyamwuga.

Ikigo ICPAR cyatangiye gitanga amahugurwa yo mu bwoko bubiri abayitabiriye bagahabwa impamyabushobozi, imwe y’abanyamwuga (Professionals) yitwa CPA (Certified Public Accountants), hakaba n’indi y’abatekinisiye yitwa CAT (Certified Accounting Technicians).

Urubyiruko barushishikariza gutangirira ku mahugurwa y’abatekinisiye kugira ngo mu gihe barimo kwiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bajye biga n’ayo masomo y’abatekinisiye b’ibaruramari kugira ngo nibarangiza kwiga bajye babona akazi mu buryo buboroheye kandi bakore akazi kabo neza.

Avuga ku kamaro k’ayo masomo, Muhire yavuze ko ubu isi ikeneye abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi ngiro kandi bazwi ku rwego mpuzamahanga.

Muhire Jean Marie Vianney yasobanuriye urubyiruko akamaro k'impamyabushobozi zitangwa na ICPAR
Muhire Jean Marie Vianney yasobanuriye urubyiruko akamaro k’impamyabushobozi zitangwa na ICPAR

Yasobanuye ko andi masomo asanzwe atangwa mu mashuri arangirira mu gutanga ubumenyi bw’ibanze, mu gihe izi porogaramu zo zitanga ubumenyi fatizo bujyanye n’imiterere y’isoko.

Ati “Ni ukuvuga rero ko iyo umuntu afite iyi seritifika, iyo agiye muri kimwe mu bihugu bituzengurutse, cyangwa akaba yajya i Burayi cyangwa muri Amerika, cyangwa muri Canada, iyo agezeyo arisanga kuko izo ni seritifika zizwi mu rwego mpuzamahanga.”

Urubyiruko rugaragaza ko ayo masomo y’imyuga (Professional Courses) ari ingirakamaro, rukifuza ko ayo masomo yo kongera ubunyamwuga n’izo mpamyabushobozi bimenyekanishwa kuko rugaragaza ko rutari rubizi.

Izindi mpungenge bamwe mu rubyiruko bagaragaza ni ku bushobozi bwo kwiga ayo masomo, ariko Muhire ushinzwe uburezi muri ICPAR avuga ko n’ubwo kubyiga atari ubuntu, ariko ko bidahenze, bitewe n’iyo umuntu yifuza cyangwa yahisemo.

Urubyiruko rugaragaza ubushake bwo gusobanukirwa n'ibyerekeranye n'izo mpamyabushobozi zarufasha kwibeshaho
Urubyiruko rugaragaza ubushake bwo gusobanukirwa n’ibyerekeranye n’izo mpamyabushobozi zarufasha kwibeshaho

Gukora ikizamini muri CAT ngo ni ibihumbi 30 FRW naho ikizamini muri CPA kikaba ari ibihumbi 40FRW, ibizamini bigakorwa kabiri mu mwaka, mu kwa gatandatu no mu kwa cumi na kabiri. Porogaramu ya CAT ifite ibizamini 11, naho CPA uyiga bigasaba ko akora ibizamini 18.

Muhire ati “Ibyo bizamini iyo ugiye ubikora urimo no kwiga, ushobora kurangiza kaminuza ufite n’iyo mpamyabushobozi. Ushobora kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza ufite nk’iriya y’abatekinisiye ku buryo ushobora kubona akazi unakiga. Ni yo nyungu yo kugira izi mpamyabushobozi kandi ukemerwa cyane mu rwego mpuzamahanga.”

Munana Gloria wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya ibijyanye n’ubucuruzi na we yemeza ko ubwo bumenyi ari ingirakamaro mu bintu byose abantu bakora kuko akazi kose kagira aho gahurira n’ibaruramari.

Munana Gloria wiga muri Mount Kenya yemeza ko ubumenyi butangwa na ICPAR ifatanyije na EPRN ari ingirakamaro
Munana Gloria wiga muri Mount Kenya yemeza ko ubumenyi butangwa na ICPAR ifatanyije na EPRN ari ingirakamaro

Ati “Amafaranga ahura n’ibintu bitandukanye haba mu buvuzi cyangwa mu bwubatsi, hose ubumenyi bwerekeranye n’amafaranga burakenewe. Umuntu wese rero agomba kubiha agaciro kandi akabihuza n’ibyo akora.”

Ati “Ntabwo bireba abanyamafaranga gusa. Ushobora gukora n’ibindi ariko ukagira n’ubumenyi bw’uko wacunga amafaranga yawe.”

Ikigo cya ICPAR gisobanurira urubyiruko ibijyanye n’ayo masomo yo kongera ubunyamwuga mu ibaruramari gifatanyije n’ikigo cyitwa EPRN Rwanda gishinzwe ubushakashatsi bujyanye n’iby’ubukungu, ariko cyane cyane kigakorana n’urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Kwizera Seth, umuyobozi wa EPRN Rwanda, avuga ko mu byo bibandaho harimo guhuza inzobere mu by’ubukungu n’ibindi bijyanye na byo, bakagira ihuriro kuruta kuba buri wese akora mu buryo butandukanye n’ubw’undi.

Kwizera avuga ko ubumenyi mu by'ubukungu buhabwa urubyiruko ari ingenzi mu iterambere ry'u Rwanda n'isi muri rusange
Kwizera avuga ko ubumenyi mu by’ubukungu buhabwa urubyiruko ari ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda n’isi muri rusange

Banafasha abo baha ubwo bumenyi kububakira ubushobozi (Capacity building) binyuze mu mahugurwa babaha (Professional courses) yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi izo nzobere zikora mu bijyanye n’ubukungu, baba abikorera cyangwa abakorera inzego za Leta. EPRN kandi ikora n’ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye hagamijwe kugaragaza ibiriho no gutanga amakuru kugira ngo ababishinzwe babifateho ingamba.

Kwizera avuga ko amasomo nk’ayo yo kongera ubunyamwuga mu ibaruramari ku bakiri bato ari ingirakamaro, kuko bitanga icyizere cy’uko abakiri bato bazagira uruhare mu guteza imbere isi y’ahazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye nize ibijyanye n’Ibaruramari.Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu biga ko tugomba no kwiga n’ibyerekeye Imana,cyanecyane bible.Kubera ko ariyo yonyine itwereka uburyo twabona "ubuzima bw’iteka muli Paradis".Naho ibindi twiga,nubwo bidufasha kubona akazi,ntabwo bitubuza gusaza,kurwara no gupfa.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Ntitukishinge bariya batubeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.Iyo dupfuye,tujya mu gitaka.Abapfuye bumvira Imana,Yesu yavuze ko azabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga.Naho abapfa biberaga mu byisi gusa,ntibashake Imana bakiriho,Bible ivuga ko biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka