Abavumvu bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaraza ko inzuki boroye iyo zigiye guhova zitagaruka zose kuko hari izipfira mu nzira.
Banki y’Igihugu (BNR) irakangurira abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, kugira ngo Leta irengere Miliyari 17Frw zikoreshwa buri mwaka mu gusimbuza inoti n’ibiceri bishya.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage, ntibanyuzwe n’Umyobozi mukuru wa RDB ndetse n’umwungirije batitabiriye ubutumire bw’inteko, bakohereza ababahagararira .
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bafatwaga nk’abadashoboye mu bikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Perezida Paul Kagame yageze muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama igiye kuhabera, ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Mu bana 48 bari bifuje guhabwa amafaranga yasizwe n’ababyeyi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batanu gusa nibo bamaze kubonerwa konti ziriho ayo mafaranga.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kitegura gufungura bwa mbere Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.
Abanyakenya baba mu Rwanda n’abahakorera bishimiye ko babonye Perezida nyuma y’urugendo rutoroshye rw’amatora yo mu gihugu cyabo yaranzwemo imvururu.
Abashoramari 41 baturutse muri Turkiya bari mu Rwanda, aho baje kureba uko bashora imari mu bice bitandukanye bijyanye n’inganda.
Mu gihe habura iminsi mike ngo Charly na Nina bamurike Alubumu ya mbere y’indirimbo zabo, abo baririmbyi bavuga imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure.
Abunganizi mu by’amategeko bazwi nk’‘abavoka’ bavuga ko abantu babibuka ari uko bamaze kugera mu bibazo bakagombye kuba baririnze hakiri kare.
Butera Knowless uherutse gukorana na Bruce Melody indirimbo bise “Deep in love” iteguza igitaramo bafitanye, yatangaje ko gukorana na we byaboroheye cyane nk’aho bari basanzwe bakorana.
Mu birori byo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta, itorero ryo mu Rwanda ry’imbyino gakondo rizwi nk’Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibyo birori.
Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.
Umujyi wa Kigali urateganya gukoresha agera muri Miliyari 25Frw mu kwimura inganda zose ziri mu gishanga cy’i Gikondo muri 2018.
Mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda, abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi barahamagarirwa gutunga uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hatangijwe igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa ibisasu byarengeje igihe n’ibindi bishaje kugira ngo bitazateza impanuka.
Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kurahira kwa mugenzi we wa Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta, uzarahira kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.
Me Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, avuga ko bigoye kwemeza ko umuntu yafashe uwo bashakanye ku ngufu.
Ku nshuro ya mbere, Padiri Ubald Rugirangoga yerekanye Filime igaragaza uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bahuriye mu gikorwa cyo kumenyekanisha imiterere y’indwara ya “Autism” maze bahava batanze n’inkunga yo gufasha abafite iyo ndwara.
Nyuma y’amezi abiri umuririmbyi w’Umunyarwanda Princess Priscillah ashyize hanze "Audio" (amajwi) y’indirimbo "Biremewe" kuri ubu yashyize hanze na Video yayo.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf (Golf Club),buratangaza ko bugiye gusana ikibuga cya Golf kibe mpuzamahanga aho ngo bizabatwara amafaranga asaga Miliyoni 90 z’Amanyarwanda.
Bamwe mu batuye kure y’imirenge baravuga ko amafaranga bakoresha mu ngendo bajya gushaka serivisi z’Irembo arenze aya serivisi bishyura.
Life Fitness Academy, ikigo cy’Abanyamerika kigiye gutangiza mu Rwanda ikigo gihugura abifuza kugira ubumenyi ku bijyanye no kubaka umubiri n’ikoreshwa ry’ibikoresho byo mu nzu zikorerwamo siporo (Gyms).
Abakobwa batuye mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutabona abagabo kuko nta mikoro baba bafite.
Demi-Leigh Nel-Peters, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe watsindiye ikamba rya Miss Universe 2017, mu birori byabereye i Las Vegas muri Amerika (USA).
Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga APR FC na Mukura VS warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Utsindiye ikamba rya Miss Supranational yambikwa iryo kamba agahabwa indabo ndetse agahabwa n’amafaranga azamufasha mu bikorwa bitandukanye azakora mu gihe cy’umwaka azambara iryo kamba.
Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Mukura VS wabereye kuri Stade Amahoro iriho abafana mbarwa.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi avuga ko abona rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko bakaba batandukaniye ku rugamba barwana.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey aratangaza ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.
Ishusho imaze imyaka irenga 500 bikekwa ko yashushanyijwe n’umunyabugeni w’umutaliyani Leonardo da Vinci yagurushijwe mu cyamunara i New York muri Amerika (USA).
Abaturage bo mu tugari twa Hangabashi na Gahungeri mu murenge wa Gitambi muri Rusizi bari mu byishimo byo kuba batazongera kuvoma amazi mabi yo mu bishanga.
Abaturage batishoboye bakora imirimo bagahembwa na VUP ngo bagiye kuzajya bahembwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko uburyo busanzwe butuma badahemberwa igihe.
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga Kiyovu na Marines umaze gusubikwa bitewe n’imvura nyinshi yaguye umusifuzi agafata uwo mwanzuro, kuko bitari bigishobotse ko ukomeza.
Mugurimari Epiphanie wo mu Karere ka Rutsiro ahamya ko kuri ubu afite ibyishimo byo kuba umwana we abasha kugenda nyuma yo gukira imirire mibi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Autority (RRA), cyafunze uruganda rwa SODAR rutonora umuceri kubera kutishyuye imisoro kunyongera gaciro TVA y’amezi 4, ingana Miriyoni 90RWf.
Nk’uko bisanzwe buri wagatandatu wanyuma w’ukwezi, mu gihugu hose hakorwa umuganda rusage. Ahenshi uyu muganda wibanze ku gutera ibiti birwanya isuri, gusibura imihanda n’isuku muri rusange.
Umuryango One Acre Fund watangije kampanye yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu muri gahunda yayo yise ‘Tubura’, igenewe gufasha imiryango igera ku bihumbi 270 mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ni kenshi dukoresha ibikoresho ariko ugasanga byinshi muri byo tutabikoresha uko bikwiye cyangwa ntitunabikoreshe kuko tuba tutabisobanukiwe.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya Zigama CSS buravuga ko bateganya kunguka miriyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 Antoine Hey utoza Amavubi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri CECAFA.
Uwizeye Josue agura ibati ry’ibihumbi 10Frw mu munsi umwe akaba yarangije kurikoramo imbabura icana vidanje, akayigurisha amafaranga ibihumbi 15frw.
Perezida Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed, bagirana ibiganiro bijyanye n’umubano n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Mutangampundu Esther wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yitabye Imana kuri uyu wa Kane, azize impanuka y’imodoka yagoganye nayo ari mu myitozo amanuka kuri Buranga mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko abantu babiri bari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku itariki 22 Ugushyingo 2017, bakekwaho uburiganya mu kugura ibirayi ku bahinzi baba babyejeje.