Avuga ko ubusanzwe atigeze yifuza kwiga igare cyane ko ari gacye haboneka umuntu w’igitsinagore utwara igare.
Kuko ari umujyanama w’ubuhinzi agiye kuryiga kugira ngo rimufashe kwegera abahinzi anuzuze neza inshingano yahawe n’abaturage.
Ati “Ngiye kuryiga n’ubwo nkuze nzarimenya ndabyizeye. Ntabwo nabasha kugera ku bahinzi n’amaguru... nyamara ngiye n’igare byanyorohera kubageraho byihuse.”
Avuga ko nta n’ipfunwe ryo kugenda n’igare azagira n’ubwo ari umubyeyi kuko amaze kubona bamwe mu bagore bari mu kigero cye baritwara.
Yabitangaje kuri uyu wa 28/11/2018, ubwo abajyanama b’ubuhinzi b’indashyikirwa mu karere ka Nyagatare bashyikirizwaga amagare azabafasha kwegera abahinzi.
Rurangwa Steven umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko amagare batanze azafasha abajyanama b’ubuhinzi kwegera abahinzi bizamure umusaruro.
Agira ati “Ubundi bakoreshaga amaguru mu kugenda, ubu babonye igare.Turizera ko bazagera ku bahinzi byoroshye, bityo bizazamura umusaruro kuko benshi bazagerwaho n’ubukangurambaga ku buhinzi bwa kijyambere.”
Mu byo basabwe harimo gushyiraho uturimashuri abahinzi bazajya bigishirizwamo imikoreshereze y’inyongeramusaruro, gukangurira abahinzi guhinga ibihingwa byatoranijwe, kwiyandikisha muri Smart nkunganire ndetse no guhingira igihe.
Abahawe amagare ni abajyanama b’ubuhinzi 260 batoranijwe muri 620 bagize akarere.
Mu kubatoranya hagendewe ku bikorwa bagaragaje byo gukangurira abahinzi guhinga kijyambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|