Abanyamerika 200 bagiye kwigisha abanyarwanda guhinga

Ikigega mpuzamahanga cy’Abanyamerika(USAID) kibinyujije mu muryango ‘Catholic Relief Services (CRS), kigiye kohereza impuguke 200 zigisha abahinzi b’imboga, imbuto n’ibigori kongerera agaciro umusaruro, hagamijwe kugabanya urugero rw’umusaruro wangirikaga kubera kuwutwara nabi cg kuwuburira abaguzi.

Umusaruro w'abahinzi wangirika ku bwinshi, kubera gutwarwa nabi, kubura abaguzi n'uburyo bwo kuwongerera agaciro
Umusaruro w’abahinzi wangirika ku bwinshi, kubera gutwarwa nabi, kubura abaguzi n’uburyo bwo kuwongerera agaciro

Umuyobozi wa CRS mu Rwanda no mu Burundi, Darren Posey, iyi gahunda y’imyaka itanu yiswe “Farmer to farmer”, izafasha abahinzi kubona ubunararibonye bw’uburyo muri Amerika babigenza.

Agira ati:”Tugiye kohereza abakorerabushake bagera kuri 200 mu myaka itanu iri imbere, bakaba bazigisha abahinzi bakabakaba 7,000, ariko bizaterwa n’uburyo dukoranye n’inzego zizaba zatwakiriye”.

Inyigo abakozi ba CRS bakoreye muri bimwe mu bihugu bya Afurika ku gihingwa cy’ibigori, igaragaza ko kuva ku mwero wabyo kugeza umusaruro uhawe umuguzi wa nyuma, ngo haba hatakaye 50% by’ibigori byari bigize umurima.

Darren Posey uyobora CRS mu Rwanda no mu Burundi, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda ndetse n'Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI
Darren Posey uyobora CRS mu Rwanda no mu Burundi, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI

Umuyobozi wa CRS mu Rwanda no mu Burundi, Darren Posey, hamwe n’Umuyobozi wa USAID mu Rwanda ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, batangije gahunda y’ubufatanye mu kwigisha abahinzi.

Darren Avuga ko Kaminuza y’u Rwanda izabafasha gutegura inyigisho, kandi ko abanyeshuri bayo nabo bazafatanya n’abakorerabushake b’Abanyamerika mu kwigisha abaturage.

Umuryango CRS ugaragaza ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3.7 azakoreshwa mu ngendo z’abakorerabushake bazigisha abahinzi, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Abahinzi b’u Rwanda bavuga ko iki kibazo giterwa ahanini no kutagira ubumenyi buhagije mu byo kongerera agaciro umusaruro.
Kazimoto Cansilde uhagarariye abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto mu Rwanda, yigeze kuganiriza Kigali today agira ati:”Hari igihe nahombye toni ebyiri z’inyanya kubera kubura abaguzi kandi ntafite uburyo bwo kuzumisha”.

Africa Jean Bosco uhinga amatunda mu karere ka Rwamagana, ni umwe mu bishimira ko hagiyeho uruhererekane rw’abahinga, abacuruza n’abatunganya umusaruro ukomoka ku mboga, imbuto n’ibigori.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude yizeza USAID ko Leta izatanga ibishoboka byose mu kubaka uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga, imbuto n’ibigori.
Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka