Perezida Kagame ni we Munyafurika w’umwaka

Perezida Paul Kagame yatsindiye igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka, gihabwa abantu b’indashyikirwa mu bucuruzi n’imiyoborere bahize abandi mu guteza imbere sosiyete muri rusange.

Perezida Kagame ni we Munyafurika w'umwaka
Perezida Kagame ni we Munyafurika w’umwaka

Iryo rushanwa rizwi nka "All Africa Business Leaders Award ‘AABLA’" rigamije gushimira abacuruzi b’indashyikirwa ndetse n’abayobozi berekanye ubudasa mu guteza imbere abo bayobora ndetse n’ubucuruzi.

Abateguye iryo rushanwa banditse kuri twitter bati: “Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka gihawe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Uyu muyobozi kandi ari no ku rupapuro rubanza rw’ikinyamakuru cyandika ku bantu b’indashyikirwa Forbes cyo mu kwezi kwa 12 kugeza mu kwa mbere 2019”.

Abategura iki gihembo k’ubufatanye na televiziyo CNBC Africa, bashimira abayobozi b’indashyikirwa, ndetse n’abakomeje kuzana impinduka mu bucuruzi bw’Afurika, baharanira umurimo unoze, ubudashyikirwa, imikorere myiza no guhanga udushya mu mikorere.

Iryo rushanwa riba mu byiciro bigera ku icumi,rikaba ario rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika.

Umuhango wo guhemba ababaye indashyikirwa wabereye muri Afurika y’Epfo, gusa kuko Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 muri Argentine, igihembo cye cyakiriwe n’ uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo Ambasaderi Vincent Karega ari kumwe n’umugore we.

Mu bandi bahembwe harimo Sir Donald Gordon, ukomoka muri Afurika y’Epfo washinze ikigo "Liberty Group" wahembwe nk’umuntu wahize abandi mu kugira uruhare mu bikorwa bw’urukundo.

Hari kandi abandi Banyarwanda n’abakorera mu Rwanda biganjemo abucuruzi, bashoboraga kwegukana kimwe muri ibyo bihembo ariko ntibyakunda.
Muri abo twavuga nka Beatrice Hamza Bassey umuyobozi muri Atlas Mara Ltd wari mu cyiciro cy’uyoboye mu by’ubucuruzi wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba, icyakora icyo gihembo cyegukanywe na Peter Mountford, umuyobozi mukuru wa "Super Group".

Nkubana Janet na Ndungutse Joy baturuka muri Gahaya links bari bageze mu cyiciro cya nyuma muri ba rwiyemezamirimo mu by’inganda ariko nta gihembo babonye.

Hari kandi Rugemanshuro Regis wa Banki ya Kigali, akaba kandi yaranakuriye BK TechHouse nawe yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abazanye udushya kurusha abandi muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Arashoboye cyane Turamukunda cyane azahore atuyobora iteka ryose!

Sam yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

Nibyagaciro kurwanda n’abanyarwanda Bose kuko umusaza wacu arashoboye,nakomerezaho Kandi tumuri inyuma🤝🙏

Fabrice yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka