Afurika y’Epfo: Perezida Kagame arifatanya n’abatuye isi kwizihiza imyaka 100 ya Mandela

Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yageze muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko yitabira iserukiramuco ryo kwishimira imyaka 100 ishize Nelson Mandela avutse ryiswe "Global Citizen Festival: Mandela 100", hazirikanwa ku murage yasize by’umwihariko urugamba yatangije rwo kurandura ubukene bukabije.

Iri serukiramuco ryateguwe n’umuryango Global Citizen rifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire indyo yuzuye ndetse n’ubuzima kuri bose”, riratangirwamo ubutumwa butandukanye bw’abayobozi ndetse n’abikorera, ari nako abaryitabiriye basusurutswa n’ibyamamare mu njyana zitandukanye bituruka hirya no hino ku isi.

Umuryango Global Citizen ni umuryango ukora ubuvugizi ufite ikicaro I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ukaba wita ku bikorwa bituma urubyiruko rutera imbere mu bikorwa bigamije kwesa intego z’ikinyagihumbi.

Kuva 2012, ibikorwa bigera kuri miliyoni 14,2 by’umushinga Global Citizens byafashije mu gushyiraho imirongo ngenderwaho ndetse abayobozi biyemeza ibikorwa bifite agaciro kagera kuri miliyari 37.9 z’amadolari y’America. Ibi byose ngo bikaba bigomba guteza imbere imibereho y’abagera kuri miliyari 2.25 hirya no hino ku isi.

Bamwe mu bahanzi biteganyijwe ko bari bususurutse iri serukiramuco harimo Beyoncé n’umugabo we JAY-Z, Pharrell Williams, Ed Sheeran, Black Coffee, Kacey Musgraves, Wizkid, Tiwa Savage n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka