Patriots yatangiye shampiyona ikosora IPRC-Kigali (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo shampiyona ya Baskteball yatangiye hakinwa imikino ibiri aho kuri Stade Amahoro Patriots yanyagiye IPRC-Kigali naho Espoir itsinda UGB 93-60.

Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka itangiye itanga ubutumwa ko ishobora kuzakisubiza aho yatsinze IPRC-Kigali amanota 105-82 ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Patriots yatangiranye imbaraga umukino zatumye itsinda amanota 27-12 ikomeza kuyobora umukino wose.

IPRC-Kigali yakangutse mu gace ka kabiri ariko 22-31 ariko biba iby’ubusa kuko Patriots yagarukanye umuvuduko mu gace ka gatatu 25-22 n’aka kane 31-18.

Sagamba Sedar wa Patriots niwe watsinze amanota niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze 28 naho Nyamwasa Bruno wa IPRC-Kigali atsinda 20.

Undi mukino wahuje UGB na Espoir warangiye Espoir itsinze 93-60.

Imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona irakomereza i Huye aho IPRC-Huye yakirira REG naho ejo ku Cyumweru REG ikazakomereza i Rusizi ihura na Rusizi BBC.

Ku ruhande rw’abagore umukino umwe utangira shampiyona ejo uzahuza Ubumwe BBC na The Hoops kuri Stade Amahoro.

Andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka