Minisitiri Rwanyindo arasaba urubyiruko kunoza ibyo rukora

Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, arasaba urubyiruko ruri mu buhinzi gukora kinyamwuga bagashyira ku isoko ibicuruzwa binoze, kuko ikibazo cyo kutabona aho bagaragariza ibicuruzwa byabo kibonewe umuti.

Minisitiri Rwanyindo aravuga ko urubyiruko rubonye amahirwe yo kugaragaza ibyo rukora bityo rugurishe rwiteze imbere
Minisitiri Rwanyindo aravuga ko urubyiruko rubonye amahirwe yo kugaragaza ibyo rukora bityo rugurishe rwiteze imbere

Minisitiri Rwanyindo yavuze ibi kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018 ubwo yatahaga ku mugaragaro iduka rizajya rimurikirwamo rikanacururizwamo ibikorwa narwo kugira ngo rwiteze imbere.

Ni iduka riri mu nzu imwe mu zikikije gare yo mu Mujyi wa Kigali (Down Town), rikaba rigaragaramo buri kintu gikorwa n’urubyiruko mu mishinga itandukanye rugira.

Min Rwanyindo yagize ati “Iri duka rimaze gufungurwa, rizabafasha kubona abaguzi kuko riri ahantu hagendwa n’abantu benshi. Murasabwa rero gukomeza gufungura n’andi maduka nk’aya hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegereza abaguzi ibicuruzwa byanyu bityo mwese mukirigite ifaranga”.

Arongera ati “Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi birimo imirimo myinshi kandi ikorwa na benshi mu bageze mu kigero cyo gukora, benshi kandi ni urubyiruko. Ni ngombwa rero ko turushaho kubiteza imbere no kubinoza tubikora kinyamwuga kugira ngo biteze imbere ababikora”.

Min Rwanyindo asogongera umwe mu mitobe ikorwa n'urubyiruko
Min Rwanyindo asogongera umwe mu mitobe ikorwa n’urubyiruko

Iryo duka ryafunguwe ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Urubyiruko n’ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF), rikaba ririmo abakozi bacuruza bahembwa kandi na ba nyiribicuruzwa bakazagira uruhare mu bisabwa ngo iryo duka rikore.

Amafaranga azajya ava mu byacurujwe bya buri muntu cyangwa bya koperative runaka y’urubyiruko, ngo azajya ashyirwa kuri konti ya nyirabyo buri byumweru bibiri.

Urubyiruko rwishimiye icyo gikorwa rwagejejweho, kuko ngo hari abajyaga babura isoko ry’ibyo bakora, cyane cyane abakorera kure y’imijyi, nk’uko bitangazwa na Nahimana Donatien wo mu karere ka Rutsiro, uhinga inanasi akanazikoramo imodoka.

Ati “Byajyaga bingora kubona isoko rya jus bigatuma iyo inanasi zeze ari nyinshi nenga nke izindi nkazigurisha bisanzwe bigatuma ntabona amafaranga atubutse. Iri duka rero rizadufasha gucuruza byinshi, nkaba ngiye no kwagura ubuhinzi nongere inanasi bityo umusaruro uzamuke niteze imbere”.

Umuyobozi wa RYAF, Jean Baptiste Hategekimana, yavuze ko iryo duka rizatuma urubyiruko rugaragaza ibyo rukora, rukaba rwanagirirwa ikizere n’amabanki rugahabwa inguzanyo.

Ati “Abantu iyo bishyize hamwe gutya bifite akamaro kanini kuko na banki zizajya zicaho amafaranga aturuka hano buri byumweru bibiri ajya ku makonti y’abantu, zizabagirira icyizere. Bizatworohera kumvisha banki ko umujene ushaka miliyoni imwe cyangwa ebyiri zo gushora yazihabwa bitagoranye”.

Yakomeje agira inama urubyiruko yo gukoresha ubwenge, rukareba amahirwe arukikije aho ruri hose mu gihugu rukayabyaza umusaruro, ntirwumve ko imijyi ari yo kamara nk’uko ngo hari abakibitekereza.

Bimwe mu bicuruzwa bikorwa n'urubyiruko biri mu kumurikwa
Bimwe mu bicuruzwa bikorwa n’urubyiruko biri mu kumurikwa
Ni iduka rijyanye n'igihe rigaragaza ku buryo buboneye ubwiza bw'ibikorwa n'urubyiruko
Ni iduka rijyanye n’igihe rigaragaza ku buryo buboneye ubwiza bw’ibikorwa n’urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka