Eugene Rwamucyo uregwa Jenoside ati‘ Sindi umunyarwanda, ndi umunya Kenya’
Mu iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, mu mpera z’icyumweru gishize, abari mu rukiko batunguwe no kumva bwa mbere uyu muburanyi yihakana ubwenegihugu nkomoko bw’ubunyarwanda akavuga ko akomoka muri Kenya.
Dr Rwamucyo, umuganga wahoze akorera Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangaje amagambo yakuruye impaka, mu ijambo ryo kwiregura ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye avuga ko yifatanyije "n’abibuka abazize Jenoside n’andi mahano yabaye mu Rwanda."
Yavuze ko intego y’ubukurire bwe atari ugupfobya imibabaro y’abarokotse cyangwa guhakana ibyabaye, ahubwo ari ukugaragaza ko ari umwere no gufasha mu gushaka ukuri.
Cyakora, mu gice cy’ijambo rye cyagarutse ku nkomoko ye, Rwamucyo yanenze ibyo yise kugerageza kumusobanura hashingiwe ku bwoko bwe no kuba yaravukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Nyuma y’aho yerekanye ikarita ya Afurika mu rukiko, avuga ko ababyeyi be bakomoka i Nyanza muri Kenya, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ikiyaga cya Victoria.
Yagize ati “Ababyeyi banjye bakomoka i Nyanza muri Kenya. Baje mu Rwanda mu 1905 bazanye n’abamisiyoneri.”
Dr Rwamucyo ashimangira atyo ko inkomoko y’umuryango we itari mu Rwanda ahubwo ari muri Kenya, ibintu bamwe mu bakurikiranye uru rubanza babonye nk’igerageza ryo kwitandukanya n’amateka n’imiterere y’umuryango nyarwanda.
Rwamucyo kandi yagarutse ku buzima bwe bwite, avuga ko amaze imyaka 40 abana n’umugore w’Umututsikazi.
Yavuze ko igihe bahuraga yari azi neza ubwoko bwe kandi ko urukundo rwabo rwashingiye ku guhitamo kubana babizi kandi babyemera.
Mu bindi yagarutseho, yavuze ko kuba ari mu rukiko bitaturutse ku bimenyetso bifatika ahubwo bishingiye ku cyemezo cya politiki.
Yavuze kandi ko atumva uburyo abaganga benshi b’Abanyarwanda bashinjwe kugira uruhare muri Jenoside, anavuga ko atigeze amenyana na bamwe mu bandi baganga bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo.
Yakomeje avuga ko ababajwe n’ibyo yise kumushyira mu cyiciro cy’abahezanguni, ashimangira ko atigeze aba umunyamuryango wa CDR cyangwa se w’"Akazu".
Yavuze ko hari ubuhamya bwamushinje kuba yarigeze kwiyita umunyamuryango wa CDR imbere y’abanyeshuri, ariko abuhakana yivuye inyuma.
Ku bijyanye n’ibirego byo kugira uruhare mu gushyingura abantu mu byobo rusange i Butare mu gihe cya Jenoside, Rwamucyo yavuze ko atigeze ategura cyangwa ategeka ibyo bikorwa.
Yashimangiye ko ibyo yakoze byose byari ugusuzuma ibibazo by’isuku n’ubuzima rusange byaterwaga n’imirambo yari imaze igihe iri ahantu hatandukanye.
Ijambo rye ryamaze amasaha hafi abiri, rirangira ashimira urukiko ku mwanya yahawe, anatangaza ko azakomeza kwisobanura ku zindi ngingo mu iburanisha ritaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|