Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 muri Argentine (Ivuguruye)

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yageze i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, aho yitabiriye inama izahuza abahagarariye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi izwi nka G20 Summit, ku butumire bwa mugenzi we perezida Mauricio Macri w’igihugu cya Argentine.

Perezida Paul Kagame yageze muri Argentine mu nama ya G20
Perezida Paul Kagame yageze muri Argentine mu nama ya G20

Muri iyi nama Perezida Kagame azageza ijambo ku bayitabiriye, abaganiriza ku nsanganyamatsiko ivuga ku ikoranabuhanga, imirimo ku rubyiruko ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Kuri iyi nsanganyamatsiko Perezida Kagame akaba azibanda ku gushyira abaturage imbere muri gahunda zose.

Iyi nama y’iminsi ibiri, ikazahuza abayobozi b’ibihugu 19 ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), hamwe n’ibihugu biyoboye imiryango ikomeye ku migabane itandukanye y’isi nk’u Rwanda ruyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Singapore iyoboye ASEAN, Senegal iyoboye NEPAD ndetse na Jamaica iyoboye CARICOM.

Muri iyi nama, abayobozi bazabona umwanya wo kuganira ku bibazo bikomereye isi kuri ubu no kubishakira umuti.

Mbere y’iyi nama kandi, biteganyijwe ko perezida Kagame azaganira na ba Perezida Cyril Ramaphosa w’ Afurika y’Epfo ari kumwe na Macky Sall perezida wa Senegal, akaba n’umuyobozi wa NEPAD.

Bimwe mu bireba umugabane w’Afurika bizaganirwa muri iyi nama harimo ukuzamura urwego rw’imikoranire hagati y’umugabane w’Afurika n’umuryango w’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi, kongerera imbaraga ibyemezo bireba Afurika umuryango G20 wiyemeje ku birebana na gahunda y’Afurika 2063, ndetse no kuzamura uburyo Afurika igira uruhare mu bukungu bw’isi.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Argentine basinye kandi amasezerano y’imikoranire mu nama yahuje ibihugu 20 bikize ku isi I Buenos Aires mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka