
David Nshimirimana afatanyije na Iragire Saidi bitwaye neza muri urwo rugamba.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura yabonye amahirwe aho Ndayishimiye Christophe yateye umupira hejuru.
Ni umukino warebwe n’abafana ba Mukura ndetse n’abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Afurika y’epfo baririmbaga "Hobe hobe abi Kigali muraho" bishimira kunganya hagati ya Free State Stars na Mukura.
Umukino wo kwishyura uzaba ku itariki 5 ukuboza kuri stade Huye.Ikipe izarokoka ikazahura na Al Hilal Obeid yo muri Sudani
Abakinnyi babanje mu kibuga
Mukura VS: Rwabugiri Omar-Rugirayabo Hassan-David Nshimirimana-Iragire Saidi- Mutijima Janvier-Nkomezi Alexis-Gael Duhayindavyi-Ciza Hussein-Iddy Saidi Djuma-Ndizeye Innocent-Twizerimana Onesme
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|